Kigali

Uganda: Inzuki zateje imvururu mu rukiko, abakekwaho ibyaha baratoroka

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/01/2025 10:40
0


Muri Uganda habaye ibintu bitangaje cyane aho inzuki ziraye mu bantu bari bari mu cyumba cy'urukiko rwa Abim, zigateza akavuyo gakomeye, zigahagarika urubanza ndetse n'abari bari kuburanishwa babasha gutoroka.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Spy Reports ivuga ko ku munsi w'ejo tariki 14 Mutarama 2025, ibyabereye muri Uganda ari agahomamunwa aho byateje urujijo n’umutekano mucye mu rukiko, ntetse abakekwaho ibyaha baburanishwaga n’abari mu rukiko bose bahungaga, bagerageza gukiza amagara yabo kuko izo nzuki zari zabateye mu buryo butunguranye.

Izi nzuki zari zibasiye abantu bose bari mu rukiko, zidasize n'umwe, harimo abakozi b’urukiko, abapolisi, abashinzwe umutekano bo mu magereza, abakekwaho ibyaha baburanishwaga, ndetse n’abaturage bari bitabiriye urubanza. Uko inzuki zazaga, habaye impagarara zikomeye, abantu bose batangira guhunga ngo barokore ubuzima bwabo.

Mu gihe bageragezaga guhunga, abakekwaho ibyaha 12 bari mu maboko y’ubuyobozi bw’urukiko ndetse n’abari mu rubanza 7, bashoboye gutoroka biturutse ku ihungabana ryatewe n’izo nzuki.

Kubera ko ikibazo cyari kimaze gukomera, abashinzwe umutekano bagerageje gukumira abakekwaho ibyaha ngo badatoroka, maze batangira kurasa amasasu hejuru mu rwego rwo guhosha ikibazo, ariko biba iby'ubusa. Nyuma, ingabo za Uganda n’abapolisi baje gufatanya kugenzura icyo kibazo cyaje gitunguranye.

N’ubwo bari bamaze gutoroka, abakekwaho ibyaha bose bagerageje gutoroka 12 hamwe n’abandi 7 bafashwe ndetse bagarurwa mu maboko y'abashinzwe umutekano ku buryo bwihuse. Basubijwe mu kigo cya Amita Government Prisons, aho bahise bakomeza gukurikiranwa.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye izo nzuki zibasira abari mu cyumba cy'urukiko ku buryo butunguranye, ndetse n'ubukana zazanye bwari buhambaye, aho bamwe bakeka ko yaba ari amarozi cyangwa, ari izo mfungwa zari zateguye uwo mugambi ngo zibashe gutoroka ariko ukazipfubana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND