Kigali

Portable n'uburakari bwinshi yihanangirije abari kumugereranya na Asake

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:15/01/2025 12:33
0


Umuhanzi Portable n'ubushongore bwinshi, yihanangirije abantu bose bari kumugereranya na Asake, avuga ko we asa na Lil Wayne.



Umuhanzi w'umunya-Nigeria uzwi cyane, Habeeb Okikiola uzwi nka Portable mu ndirimbo "Am not a prisoner", yatanze impuruza ikomeye ku bafana be bakomeje kumugeranya n’umuhanzi Asake uzwi cyane muri "Lonely at the top" nyuma yo kumubonaho Tattoos mu maso.

Mu minsi yashize, amakuru yatangajwe na Intel Region avuga ko Asake wahoze abarizwa muri Label yitwa YBNL, yamenyekanye cyane mu itangazamakuru nyuma yo kumurika isura ye nshya iriho ibishushanyo byinshi (Tattoos) ubwo yatangazaga ko azanye indirimbo nshya.

Ibishushanyo ku maso ya Asake byatumye abantu benshi batangira kumugereranya n’umuraperi wo muri Amerika, Kodak Black. Hari n'abagiye bamugeranya na Portable, kubera ko uyu muhanzi azwi cyane ku kuba afite ibishushanyo byinshi (Tattoos) mu maso.

Ariko, mu kiganiro gishya cyanyujijwe kuri Instagram ye, ejo ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Portable yarahagarutse avuga ko atameze nka Asake habe na gato ahubwo ko ameze nka Lil Wayne, umuraperi uzwi cyane muri Amerika, bityo  we ntaho ahuriye nabo. Ati:"Njyewe ndi umuhanzi mpuzamahanga".

Umuhanzi Portable yihanangirije abakomeje kumugereranya na Asake, avuga ko asa na Lil Wayne

Umuraperi w'umunya-America Lil Wayne, Portable yavuze ko asa na we

Mu magambo n'uburakari bwinshi, Portable yagize ati: “Muhagarike kungereranya na Asake, simukunda, nta nubwo nsa nawe, njewe nsa na Lil Wayne. Muhagarike kungereranya n'abo bahanzi tudasa. Bariya ni abashishuzi bari gushishura imihirire n'imigenzereze yanjye". 

Portable n'uburakari bwinshi yavuze ko adasa na Asake, anihanangiriza abari kumugereranya n'abahanzi bamushishuriye imyitwarire

Umuhanzi Asake ari mu gihe cyo kwitegura indirimbo nshya, bikaba byaratumye yishyiraho Tattoos. Ariko ibi byatumye abafana batangira kumugereranya na Portable






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND