Kigali

Kugwa i Huye, ibibazo by’ubukungu na mpaga! Ibya APR na Rayon mu gice cya mbere cya shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/01/2025 10:45
0


Mu gice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2024-2025, PR FC na Rayon Sports, zagaragaje imikorere itandukanye ariko yatumye abakunzi bazo batungurwa.



APR FC yatangiye Shampiyona idafite umwanya uhagije wo kwitegura neza, kubera inshingano zo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

Ibi byatumye igira ibirarane byinshi mu mikino ya Shampiyona. Ku munsi wa mbere, APR FC yanganyije na Rutsiro 0-0, hanyuma ikomeza guhangana n’ibindi bibazo nko kunganya na Rayon Sports 0-0 ndetse n’imikino y’umunsi wa 5 na 6, yanganyije na Etincelles na Gorilla ikayitera Mpaga.

Abafana ba APR FC ntibanyuzwe n’uko ikipe yabo yitwaye mu gice cya mbere, cyane ko hari amakosa mu mikino, aho batangiye gukinisha abanyamahanga barenga ku mategeko agenga shampiyona. Ibi byatumye hari umukino wa Gorilla, utera impaka nyinshi kuko APR FC yahawe ibihano kubera gukinisha abanyamahanga barindwi icyarimwe mu kibuga iza gutwrwa mpaga.

Kugera ku munsi wa 15, APR FC yari yamaze kuzamuka igera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, ifite amanota 31, ndetse ibitego 10 yizigamiwe.

Imikino 15 ya mbere muri shampiyona irangiye abakunzi ba APR FC bari gusabira umutoza wabo Darko Novic kwirukanwa, cyane ko atahaye umwanya abanyamahanga ikipe yaguze bityo umusaruro ikaba yarawuruhijwe na Mukeba ndetse bakaba batishimiye ukuntu ikipe bihebeye igera ku nstinzi bigoranye cyane kandi iriyo yiyubatse neza.

Uko imikino ya APR FC yagenze

Umunsi wa 1: APR FC 0-0 Rutsiro

Umunsi wa 2: APR FC 2-0 Bugesera

Umunsi wa 3: APR FC 0-0 Rayon Sports

Umunsi wa 4: APR FC 3-0 Kiyovu Sports

Umunsi wa 5: APR FC 0-0 Etincelles

Umunsi wa 6: APR FC 1-0 Gasogi United

Umunsi wa 7: APR FC 1-0 Musanze

Umunsi wa 8: APR FC 0-3 Gorilla (Mpaga)

Umunsi wa 9: APR FC 2-0 Vision FC

Umunsi wa 10: APR FC 1-0 Muhazi United

Umunsi wa 11: APR FC 1-0 AS Kigali

Umunsi wa 12: APR FC 1-1 Police FC

Umunsi wa 13: APR FC 4-2 Mukura

Umunsi wa 14: APR FC 2-1 Marines

Umunsi wa 15: APR FC 0-1 Amagaju

APR FC ubwo yakinaga na Gorilla FC yahurije abanyamahanga barindwi mu kibuga maze ihanishwa mpaga

Umutoza wa APR FC Darko Novic ntabwo abafana ba APR FC bakimwemera

Bamwe mu banyamahanga ba APR FC kubona umwanya wo gukina byabaye ingumi

Rayon Sports: Gutsinda imikino myinshi

Rayon Sports kimwe na APR FC, yatangiye Shampiyona mu buryo butoroshye. Ku munsi wa mbere, yanganyije na Marines 0-0, kandi ku munsi wa kabiri bigoranye yanganyije n’Amagaju 2-2. Ariko nyuma y’aho, iyi kipe yagiye irushaho kwitwara neza, itsinda imikino 11 muri 14 ya mbere, kugeza ubwo yageraga ku munsi wa 15 itsindwa na Mukura 2-1.

Mu gice cya mbere cya shampiyona Rayon Sports yagiye ikomwa mu nkokora n’ibibazo by’ubukene bwatumye  nk’umukinnyi mukuru Haruna Niyonzima ayisezeramo, ndetse hakaba n’igihe Nsabimana Aimable yari ahagaritse imyitozo kubera ibibazo by’ubukene ariko aza  kuyisubukura imyitozo nyuma.

Ubwo ubukene bwari butangiye kuvuza ubuhuha mu ikipe ya Rayon Sports, bamwe mu basaza bahoze bayiyobora batabariye hafi bagarura umwuka mwiza mu ikipe ndetse banaboneraho gutora ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Muvunyi Paul afatanyije na Twagirayeze Thadeo.

Nyuma yo kunyura mu bibazo byatumye abakinnyi bamwe bivumbura no gutsinda umusubirizo, Rayon Sports yasoje igice cya mbere cya shampiyona ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, ibitego 19 yizigamye, ikaba ifite icyizere cyinshi mu guhatana ku gikombe cya Shampiyona.

Uko imikino Rayon Sports yakinnye yarangiye

Umunsi wa 1: Rayon Sports 0-0 Marines

Umunsi wa 2: Rayon Sports 2-2 Amagaju

Umunsi wa 3: Rayon Sports 0-0 APR FC

Umunsi wa 4: Rayon Sports 1-0 Gasogi United

Umunsi wa 5: Rayon Sports 1-0 Rutsiro

Umunsi wa 6: Rayon Sports 2-0 Bugesera

Umunsi wa 7: Rayon Sports 1-0 Etincelles

Umunsi wa 8: Rayon Sports 4-0 Kiyovu

Umunsi wa 9: Rayon Sports 1-0 Musanze FC

Umunsi wa 10: Rayon Sports 2-0 Gorilla

Umunsi wa 11: Rayon Sports 3-0 Vision FC

Umunsi wa 12: Rayon Sports 2-1 Muhazi United

Umunsi wa 13: Rayon Sports 3-1 AS Kigali

Umunsi wa 14: Rayon Sports 2-0 Police FC

Umunsi wa 15: Rayon Sports 1-2 Mukura

Rayon Sports yahuye n'ibibazo by'ubukungu byatumye abakinnyi barimo Haruna Niyonzima batandukana nayo

Nubwo Rayon Sports yahuye n'ibibazo byinshi muri gice cya mbere, by’umwihariko ku bijyanye n’imiyoborere y’abakinnyi n’ubukungu, Rayon Sports yagiye ikomeza gutsinda ndetse ikagarura umwuka mwiza, umusaruro w’umutoza Robertinho uguma kugaragra.

Aya makipe yombi yaba APR FC na Rayon Sports kandi yakunze kurangwa no kugorwa n'amakipe akinira mu karere ka Huye ariyo Mukura VS n'Amagaju. Imikino aheruka gukinira mu Karere ka Huye, APR yatsinzwe n'Amagaju 1-0, naho Rayon Sports itsindwa na Mukura 2-1.

Si i Huye gusa kuko no mu mujyi wa Kigali aya makipe yihagazeho kuko nk'Amagaju yanganyije na Rayon Sports 2-2, APR FC itsinda Mukura 4-2, ariko Mukura niyo yari yabanje gutsinda ibitego bibiri mu izamu rya APR FC.

Rayon Sports kandi mu gice cya mbere cya shampiyona yaranzwe no kwishyima kudasanzwe ku bakunzi bayo barangajwe imbere n'umunyamakuru Wasili, iteka yakunze kumvikanisha uburyo nta kipe ku isi yatsinda Rayon Sports, ibyo benshi bakunze gufata nk'amakabyankuru agamije kuryosha imikino  no kongerera ikizere abakunzi bayo. 

Ku rundi ruhande umufana wa APR FC Jangwani yaranzwe n'amagambo akomeye yumvikanisha uburyo nta kipe yakwikura mu biganza bya APR FC, gusa amagambo ye ntabwo yanyuraga abakunzi ba APR FC nk'uko bikwiye kuko ikipe yabo yanyuze mu bizazane bitandukanye byatumaga amagambo ye asa nk'aho atumvikana neza.

Wasiri ufite mikoro yaryoheje shampiyona

Jangwani nawe yaryoheje igice cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND