Mu gihe imibare y'abandura SIDA ikomeza kwiyongera umunsi ku wundi, urubyiruko rwongeye gusabwa gukaza ubwirinzi, rwirinda kudohoka ku ngamba zo kwirinda iyi Virusi yongeye gukaza umurego by'umwihariko mu bakiri bato.
Ni ibikubiye mu butumwa
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yageneye urubyiruko, irusaba
gushyira imbaraga mu kwirinda Virusi Itera SIDA, kuko ubwandu bwayo bukomeje
kwiyongera mu rubyiruko.
Minisitiri w’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah ubwo yatangizaga gahunda y'Isangano ry'Urubyiruko ku nshuro ya 3, yasabye urubyiruko
gukomera ku ngamba zo kwirinda virusi itera SIDA.
Ati: "Nagira ngo
mbabwire ko kino kibazo cy'ubwiyongere bwa SIDA mu bato, kiraduhangayikishije.
Ushobora kwirinda kunywa inzoga nyinshi, ariko nabwo ukishora mu busambanyi,
byose ntaho wazageza u Rwanda, ntaho wazigeza wowe, nta n'aho wazageza
umuryango wawe. Ndagira ngo icyo nacyo mugisubireho, mukitondere."
Yakomeje yereka
urubyiruko icyerekezo cy’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, ko Igihugu
kiyemeje kongera imbaraga mu guhanga imirimo, abashishikariza kwitabira
amahirwe yose bashyirirwaho na Leta.
Si ibyo gusa kandi, kuko
Minisitiri Utumatwishima yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko ntacyo bageraho badafite
kwiyubaha no kugira ikinyabupfura. Ati: “Ndasaba ko icyo uzashyiraho umutima
ngo ugikore, ujye ugikorana ubushake n’ubushobozi nk’ubw’Inkotanyi.
Ibi bitangajwe mu gihe
imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko
muri 2023 abarenga 9,000 basanzwemo Virusi itera SIDA.
Muri iyi raporo, mu bantu
basaga ibihumbi 380 bari hagati y’imyaka 15 na 24 bapimwe, abarenga 1600 muri
bo banduye Virusi Itera SIDA.
Mu kwezi k’Ukuboza 2024,
Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda,
barindwi muri bo baba bishwe na SIDA naho abantu icyenda mu Rwanda bakandura
SIDA ku munsi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu Banyarwanda basaga ibihumbi 9 banduye Virusi itera SIDA muri 2023 aho mu cyiciro cy’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35%.
Ni mu gihe imibare y’Ikigo
cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya
ubukana bwa Virusi itera SIDA barenga ibihumbi 220, naho 95% bafata imiti neza,
mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa Virusi itera
SIDA.
Icyakora SIDA iri mu
bitwara ubuzima bw’abantu kuko mu Ukuboza 2024 Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin
Nsanzimana yatangaje ko nibura mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi
baba bishwe na SIDA, ahanini bitewe no kutamenya ko bayanduye cyangwa gutinya
ko bigaragarira abantu bose.
TANGA IGITECYEREZO