Bitegenijwe ko ubushyuhe mu mwaka wa 2025 buzakomeza kwiyongera ukazaba umwaka wa gatatu uranzwemo ubushyuhe bwinshi nyuma ya 2024 na 2016.
Abashinzwe ubumenyi bw’ikirere bemeje ko umwaka ushize wa 2024 wagaragayemo ubushyuhe bukabije ukurusha indi myaka yawubanjirije, aho ubushyuhe bwarenze urugero rwari rwashyizweho mu masezerano ya Paris agamije kugabanya ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere aho bwiyongereyeho dogere celesiyusi 1.5 ugereranyije n’ikinyejana cya 20th.
Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere ku mugabane w'uburayi cya Copernicus (C3S), cyatangaje ko ubushyuhe bwo mu nyanja n’ibicu biremereye byageze ku rwego rwo hejuru cyane muri 2024, "Temperatures rising nasa confirms 2024 warmest year on record" bituma habaho imiyaga ikaze n’imvura nyinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi no kwaduka kw'inkongi z'imiriro hirya no hino ku isi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Gavin Schmidt, umuyobozi w’Ikigo cya NASA cy’Ubumenyi bw’Ikirere, yavuze ko hari ihuriro rikomeye hagati y’izamuka ry’ubushyuhe buterwa n’ibikorwa by’abantu bigatuma habaho imihindagurikire y’ikirere hakabaho ibiza, kandi ibyo biza bigenda byiyongera kenshi.
Mu biza bikomeye byabaye muri 2024 harimo umuyaga mwinshi wa Helene muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahitanye abantu barenga 230 mu ntara zirindwi, ubushyuhe bukabije muri Mexique, imyuzure muri Espagne, "Copernicus 2024 first year exceed 15degc above pre industrial level" n’amapfa mu bice bimwe bya Amerika y’Amajyepfo byatumye imigezi yo mu ishyamba rya Amazon amazi yayo agabanuka bikabije.
Abashakashatsi bagaragaza ko ko impamvu nyamukuru y’ubu bushyuhe ari ukwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere iva ku bikomoka kuri peteroli. Bavuze kandi ko "ubushyuhe bwo ku isi buzagenda bwiyongera igihe cyose tugikomeje kurekura imyuka ihumanya ikirere."
Biteganyijwe ko muri 2025 ubushyuhe buzakomeza kwiyongera kandi ko uwo mwaka uzaba uwa gatatu ugaragayemo ubushyuhe bw’inshi nyuma ya 2024 na 2016.
Ibi byerekana ko hakenewe ingamba zihuse zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.
TANGA IGITECYEREZO