Kwihagarika kenshi mu ijoro igihe nta kintu wanyoye mbere yo kuryama bishobora kuba ari ibimenyetso by’indwara zitandukanye zirimo kurwara umuyoboro w’inkari, diyabete, umuvuduko w’amaraso cyangwa kanseri ya porositate.
Niba kenshi ubyuka nijoro kugira ngo ujye kwihagarika, birashoboka ko uri mu rwego rusanzwe rw’abantu bafite ubuzima bwiza. Nk’uko bitangazwa n’abaganga, umuntu uri munsi y’imyaka 60 ashobora kwihagarika inshuro imwe nijoro, kandi bikaba bisanzwe.
Kugira ibibazo byo kwihagarika kenshi bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara zitandukanye, zirimo uburwayi bw’umuyoboro w’inkari, diyabete, umuvuduko w’amaraso cyangwa kanseri ya porositate.
Kuri bamwe bafite imyaka iri hejuru ya 70, kwihagarika inshuro ebyiri nijoro bifatwa nk’ibisanzwe. Ku muntu ugejeje imyaka 90 kuzamura, ashobora kwihagarika inshuro enye. Ibi biterwa n’uko umubiri ugenda ugabanya umusemburo witwa ADH (antidiuretic hormone), ufasha umubiri mu kugumana amazi nk'uko tubikesha Daily mail.
Niba kwihagarika kenshi biza biherekejwe n’ibindi bimenyetso nk’inyota ikabije, gutakaza ibiro, cyangwa kutareba neza, bishobora kuba ikimenyetso cya diyabete. Naho kubabara mu gituza cyangwa kubyimba ibirenge, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’umutima.
Kugira ngo umuntu yirinde ibi bibazo, abaganga bemeza ko umuntu yakabaye agabanya kunywa ibinyobwa birimo caffeine, inzoga, cyangwa ibirimo gaze mu masaha ya nijoro. Nanone, kwirinda gufata amazi menshi mbere yo kuryama urugero, kwirinda kunywa amazi nyuma ya saa mbiri z’umugoroba bishobora kugufasha.
Ariko niba ibi bibazo bidakemuka, ni ngombwa kwegera muganga ashobora kugufasha akakugira inama ndetse no kugusuzuma bakareba niba ntabibazo by’umubiri ufite basanga bihari ukavurwa.
TANGA IGITECYEREZO