Tariki ya 10 Mutarama ni umunsi wa 10 w’umwaka wa 2025 ukiri mu ntangiriro.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1642: Umwami
Charles I w’u Bwongereza yirukanwe i Londres.
1870: Victor
Noir yishwe na Pierre-Napoléon Bonaparte.
1946: Hateranye
Inteko Rusange ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Londres mu
Bwongereza, yitabirwa n’ibihugu 51.
1981: Leta
Zunze Ubumwe za Amerika na Vatican byasubukuye umubano ushingiye kuri
dipolomasi nyuma y’imyaka 117 hari byinshi batemeranywaho.
1985: Sandinista
Daniel Ortega, yabaye Perezida wa Nicaragua.
1922: Arthur
Griffith, yatorewe kuba Perezida wa Leta ya Irland.
1929: Mu
Bufaransa kwiga amashuri yisumbuye byabaye ubuntu.
1984: Indege
Tupolev 134 ya “Balkan Bulgarian Airlines " yasandariye i Sofia ihitana abantu
50 bari bayirimo.
1997: Arnoldo
Alemán yabaye Perezida wa Nicaragua.
2005: Mu
Butaliyani hasohotse itegeko ribuza abantu kunywera itabi aharimo kubera akazi,
mu modoka, mu nzu ziribwamo n’ahandi hahurira abantu benshi.
2005: Inkangu
yagwiriye abantu bari i Conchita muri Leta ya California ihitana abantu 10
abandi barakomereka bikomeye.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1932: Louis
Rwagasore, igikomangoma cy’u Burundi cyaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu,
yatabarutse tariki ya 13 Ukwakira 1961.
1984: Marouane
Chamakh, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Maroc.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
681: Papa
Agathon.
1162: Baudouin
III, umwami wa Yeruzalemu.
1276: Papa
Grégoire X.
1951: Sinclair
Lewis, umwanditsi w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiwe Nobel mu buvanganzo mu
1930.
1957: Gabriela
Mistral, umuhanga mu buvanganzo ukomoka muri Chili, wahawe
1997: Alexander
Robert Todd, umuhanga mu Butabire ukomoka mu Bwongereza wabiherewe iki gihembo
cyitiriwe Nobel mu 1957.
2009: William Frederick “Bill " Stone umwe mu barame barwanye intambara ya mbere y’Isi yose, yari imaze imyaka 93 irangiye.