Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yaburiye abakora ibitajyanye n'igihe bigasubiza inyuma impano z'Abanyarwanda haba muri Siporo ndetse no mu buhanzi.
Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, cyagarutse ku ngingo zitandukanye.
Muri iki kiganiro, Umuyobozi Mukuru wa B&B Kigali Group, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yabajije Perezida Kagame ku bijyanye no kuba Leta ikora byinshi kugira ngo impano muri siporo n'ubuhanzi zizamurwe ariko inganga n'amashyirahamwe byo bikaba bitajyana n'iki cyerekezo bityo bigatuma izi mpano zindindira.
Perezida Kagame yamusubije ko ari ugukurikirana ab'imikorere itajyanye n'igihe ubundi bagahabwa uburyo bajyana n'igihe, byakwanga igihe kikabasiga iruhande.
Yagize ati "Mu buryo bwiza ni ugukurikirana ab'imikorere itajyanye n'igihe bagahabwa uburyo bajyana n'igihe cyangwa se igihe kikabasiga bakajya iruhande umuntu agashakisha abashobora kujyana n'igihe, ndumva nta bundi buryo bwo kubikosora".
Yakomeje agira ati: "Icya kabiri ni ababishyira mu bikorwa bafite intege nkeya cyangwa se izindi mpamvu zibabuza kuzuza inshingano uko bikwiye aho ni ho abantu bakwibanda bagakosora ku buryo bihinduka".
Perezida Kagame yavuze ko abo badakora ibikwiye kugira ngo impano z'Abanyarwanda zizamuke bizabagiraho ingaruka. Ati: "Ubwo bishobora kuzagira ingaruka kuri abo ngabo badakora ibikwiye bijyanye n'igihe bitewe n'impamvu izo ari zo zose zibitera abantu bagasuzuma hakabaho gushakisha n'ubundi buryo bwatanga amikoro."
Yavuze ko iyo ikibazo cyamenyekanye ikiba gikurikiyeho ari ugushyiramo imbaraga kugira gikemuke. Ati: "Icyangombwa iyo ikibazo cyamenyekanye ikiba gisigaye ni ugushyira imbaraga mu kugira ngo gikemuke hakoreshejwe uburyo bwose ni cyo kizakurikira".
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho nyuma yuko aheruka gutangaza ko siporo ikwiriye kubyara amikoro binashingiye ku kuzamura impano.
Perezida Kagame yaburiye abakora ibidindiza impano z'Abanyarwanda muri Siporo no mu Buhanzi
Perezida Kagame yavuze ko abadakora ibikwiye ngo impano z'Abanyarwanda zizamuke bizabagiraho ingaruka
TANGA IGITECYEREZO