Abasesengura iby’ubukungu bw’Igihugu basanga umwaka wa 2024 waragenze neza ugereranyije n’umwaka wabanje bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo no kuba harabonetse imvura n’izuba biringaniye.
Aba basesenguzi bahamya ko
umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku bukungu bw'u Rwanda babishingiye ku kuba ibihe
byarabaye byiza, ibintu bikaboneka, ibiciro bikongera bikamanuka ndetse ubuzima
bukagenda neza kurusha uko byari bimeze mu 2023.
Umwe muri aba, ni inzobere mu bya politiki akaba n'umusesenguzi mu by'ubukungu, Dr Bihira Canisius wabwiye InyaRwanda ati: "Ubona ko umwaka wa 2024 wagenze neza kuko umwaka ushize hari habayeho ikibazo ibintu birabura, ibiciro birazamuka;
Ariko ubu ngubu ubona uyu mwaka ibintu byarongeye bikaboneka kuko twagize
umwaka mwiza, twabonye imvura n'izuba biringaniye noneho imyaka irongera
iraboneka, ibiciro birongera biramanuka bisubira hafi y'uko byahoze
mbere."
Ni mu gihe mbere y’uko umwaka
urangira, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yasobanuye ko
umwaka wa 2024 urangiye ubukungu bw'u Rwanda bwifashe neza. Yavuze ko bimwe mu
bibazo birimo izamuka ry'ibiciro ku masoko no guta agaciro kw'ifaranga
byagabanutse ku buryo bugaragara.
Ati: "Navuga ko 2024
ari umwaka mwiza ku bukungu bw'Igihugu cyacu, kuko iyo urebye n'imyaka ibiri
ishize cyangwa se guhera nyuma ya Covid-19, ubukungu bwateye imbere neza."
Asobanura impamvu umwaka
wa 2024 wari ushimishije mu bukungu, Rwangombwa yagize ati: "Ni uko muri
iyi myaka ishize ibiri nubwo ubukungu bwateraga imbere ariko twari dufite
ikibazo cyo kuzamuka kw'ibiciro ku masoko gikarishye cyane, kikaba ari
nk'inkomyi muri ibyo byiza twabonaga."
Yatangaje ko muri uyu
mwaka ikibazo cyo gutakaza agaciro kw'ifaranga 'inflation' kitagaragaye cyane
ugereranije n'iyo myaka ishize. Ati: "Ku ivunisha muri rusange, umwaka
ushize ifaranga ryari ryataye agaciro cyane, uyu mwaka byaragabanutse hafi icya
kabiri cy'uko byagenze umwaka ushize".
Guverineri yagaragaje ko
ibice by'ubukungu byose birimo ubuhinzi, inganda, serivisi n'ibindi byateye
imbere ugereranyije n'uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize, aho igihugu
cyahuye n'ibibazo by'ihindagurika ry'ibihe birimo n'amapfa.
Dr Bihira avuga ko
yemeranya n'ibyatangajwe na Guverineri Rwangombwa ariko na none we asanga
umwaka wa 2024 utaragenze neza cyane bitewe n'uko nawo wasize byinshi mu
bibeshejeho Abanyarwanda bitumizwa mu mahanga.
Ati: "Turemeranya
ariko ntabwo ari cyane kuko nubwo yavuze ko umwaka wabaye mwiza ariko ntabwo
wabaye mwiza cyane kuko ku musaruro, uko njye nifuza kugira ngo ubukungu bwacu
bugende neza, ni uko umusaruro wakwikuba nibura kabiri kuko kugeza ubungubu
turacyabeshwaho n'ibintu byinshi dutumiza mu mahanga kandi twabyibonera mu
musaruro hano mu Gihugu."
Yasobanuye ko umwaka wa
2024 wasize ifaranga ry'u Rwanda rihagaze neza kurusha ibindi byose birukikije
havuyemo Kenya. Nta byera ngo de! Dr Bihira avuga ko ifaranga ry'u Rwanda
rigenda rita agaciro ugereranije n'idorali.
Ati: "Ariko byose
ikibitera ni wa musaruro mucye dufite, tukagomba gukoresha amafaranga
y'amanyamahanga y'amadovise, cyane cyane idolari kugira ngo dutumize ibintu mu
bihugu byo hanze."
Avuga ko aho ibihe bigeze
bitangaje kubona Abanyarwanda bakiruha bahingisha amasuka kandi hariho imashini
zijyanye n'igihe zitanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito.
Ati: "Nk'ubungubu
kubona abaturage benshi bagikaraga isuka, ntabwo byumvikana. Hagombaga kuba
hari imashini ihinga. Imashini imwe ishobora gutanga umubyizi mu isaha imwe,
itanga umubyizi w'abagabo 100 bafite ingufu.
Ikintu kigaragara ni uko
ubuhinzi buha abantu akazi, bufite agaciro kugeza nko kuri 70%. Ariko iyo
urebye nk'amafaranga abugenerwa iyo bakoze ingengo y'imari y'Igihugu, ntabwo
barenza 6% nta n'ubwo bageza ku 10%."
Aha niho Dr Bihira ahera
asaba ko ubuhinzi n'ubworozi ari byo byajya bishirwamo ingengo y'imari nyinshi
kuko abona ari byo bya mbere mu gutanga umusaro, hagakurikiraho ibindi bisata
birimo ubukerarugendo n'izindi serivisi zifitiye igihugu akamaro.
Mu 2024 kandi, nibwo ho
Dr Bihira abikomozaho
yagize ati: "Kongera ibintu bijyanye na pansiyo muri iki gihe ntabwo
navuga ko ari igihe cyabyo kuko ni cya kibazo cy'umusaruro, hakaba hari
n'ikibazo cy'umushahara kuko iyo wongereye amafaranga azava ku mushahara,
ntiwongere ubushobozi bw'umukozi kuri wa mushahara, ntiwongere n'ubushobozi
bw'umukoresha na we afite ikibazo kugeza ubu kubera iriya Covid-19, abakozi
benshi n'abakoresha barahahombeye. Iki rero ntabwo aricyo gihe cyo kongera
amafaranga batanga. Ahubwo njyewe icyo nabonaga bakongera ni ahantu bakura
(RSSB)."
Ikigo cy’Igihugu
cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda
wazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, nyuma y’uko wari
wazamutse ku kigero cya 9.8% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ndetse na
9.7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024.
Muri rusange,
impuzandengo z’ibihembwe bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u
Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%, ibyo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,
Yusuf Murangwa, yavuze ko ari “Ikigero cyiza, gitanga icyizere ku bukungu
bwacu.”
Muri Gicurasi 2024, Minisitiri
w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko
Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka
wa 2024/2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw, ikaba yariyongereyeho miliyari
574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5,115.6 Frw yari mu ngengo
y’imari ivuguruye ya 2023/2024.
Mu mafaranga ateganyijwe
mu ngengo y’imari ya 2024/2025, agera kuri miliyari 3,414.4 Frw azava mu misoro
n’amahoro, miliyari 2,970.4 Frw akomoka ku misoro na miliyari 444 Frw ava mu
bindi bitari imisoro.
Impano z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 725.3 Frw mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 1,318.1 Frw, naho inguzanyo z’imbere mu gihugu hamwe n’umutungo faranga bizagera kuri miliyari 232.3 Frw.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR BIHIRA CANISIUS
TANGA IGITECYEREZO