Kigali

Bwiza yabonye Parrain na Marraine mbere y'umukunzi

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:6/01/2025 14:56
0


Umuhanzikazi Bwiza uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda, yavugishije benshi ubwo yashyiraga ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umushoramari Coach Gael ndetse n’umuhanzikazi Tonzi.



Ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeresha amagambo y’Icyongereza ati “ Who is Excited as I am ? Can’t wait for you all hear my second Album, but first meet my Baby’s Parrain and Marraine.”

Ni amagambo yabazaga niba hari umuntu wishimye nk’uko we yishimye, avuga ko atategereza kubona abantu bose bumva umuzingo (Album) we wa kabiri, yongeraho Ati “Ariko bwa mbere mubanze muhure n’ababyeyi b’umwana wanjye aribo Tonzi na Coach Gael''.

Aba bombi yahuye nabo mu birori byari byateguwe  n'Umukuru w'igihugu bisoza umwaka aho ashimira abantu b'ingeri zitandukanye  bagize uruhare mu mibereho myiza y'abanyarwanda.

Ibi bibaye mbere gato yo kumurika Album yitegura gushyira hanze ndetse n'igikorwa azakorera mu Bubiligi ku itariki 8 Werurwe 2025.

Bwiza ari mu bahanzikazi bitwaye neza mu mwaka dusoje wa 2024, dore ko hari n’ibihembo yagiye awutwaramo birimo “IMA Awards” bitangwa na Isango Star, akaba yaratsindiye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza witwaye neza mu mwaka wa 2024.

Ndetse akaba ari umwaka yakoranyemo n’abahanzi b'ibikomerezwa batandukanye hano mu Rwanda, barimo The Ben bakoranye indirimbo bise ''Best Friend'' imwe muzamufashije kwambuka 2024 yemye.

Bwiza kandi na Bruce Melodie bakoranye indirimbo bise “Ogera” imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yita iz'ibihe byose kuri we ndetse n'imwe mu zamuhinduriye amateka mu rugendo rwe rw'umuziki ndetse n’abandi batandukanye yagiye akorana nabo.

Bwiza yahuye na Coach Gael na Tonzi 

Bwiza ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda 

">Best Friend ya Bwiza na The Ben

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND