Kigali

Prosper Nkomezi ategerejwe mu gitaramo kizambukiranya umwaka mu Burundi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2024 13:37
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi agiye kongera gutaramira mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku butumwa bwa Apostle Apollinaire Habonimana wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Imana niyo buhungiro' n’izindi.



Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo ''Ibasha Gukora'', yaherukaga muri kiriya gihugu mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu bitaramo bikomeye byahabereye. 

Agiye kujya muri kiriya gihugu, mu gihe mu bantu bitabiriye igitaramo cye muri Gicurasi 2024 ubwo yamurikaga Album ebyiri, harimo abarundi n’abanya-Uganda.

Nkomezi yabwiye InyaRwanda ko azatamira mu Burundi ku wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, mu gitaramo cyiswe “Prophetic and Thanksgiving Vigil.” Azahurira ku rubyiniro na Apostle Apollinaire Habonimana n’itsinda rya Shemeza Music Ministry Choir. 

Yavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushimira Imana yarinze Abarundi umwaka wose. Ati “Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushimira Imana, uko yarinze abarundi muri uyu mwaka. Bizaba ari umwanya mwiza wo guhura, kuganira no gusenga mu buryo bwagutse.”

Apostle Apollinaire yavuze ko hari byinshi byo gushimira Imana muri uyu mwaka wa 2024, binjira mu 2025.  Ati “Mu gihe umwaka wegereje, turashaka gufata akanya ko kubanza gushimira Uwiteka ku bw’uyu mwaka mwiza cyane 2024. 

Turashaka kumarana nawe hamwe no gusingiza Uwiteka ku bw’ubuntu bwe buhebuje yaduhaye twese, muri buri mwanya w'ubuzima bwacu mu 2024, n'imigisha azashyira mu nzira zacu mu 2025, Amen, ”

Iki gitaramo kizabera mu rusengero ruzwi nka Temple Shemeza, hafi ya Sitade Intwari. Muri iki gihe Prosper Nkomezi, ari kubarizwa muri Uganda, ndetse avuga ko azaba mu Burundi, tariki ya 1 Mutarama 2025.

Nkomezi amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirimo ‘‘Ibasha gukora’’, ‘‘Humura ‘’, ‘‘Singitinya’’, ‘‘Sinzahwema yamenyekanye nka “Amamara’’, ‘‘Urarinzwe’’’, ‘‘Nzayivuga’’ n’izindi.

Uyu musore wavutse mu 1995, avuga ko yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugirango ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by’urukundo rw’umuziki rwashibutse muri we.

Nkomezi yakuriye mu muryango w’Abakristo, kandi igihe kinini cy’ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano.

Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y’uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Nkomezi yigeze kubwira TNT ati "Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki nk’umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n’iyo yabaye intangiriro y’umuziki wanjye.”

Mu 2017, nibwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw’umuziki we.

Nkomezi yigeze kuvuga ko hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n’ahandi nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.

Mu 2022, uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas. Mu 2023, yaririmbye mu bitaramo birimo icya Alex Dusabe, icyo yakoreye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye n’ahandi.


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi agiye kongera gutaramira mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi 

Apollinaire Habonimana wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Imana niyo buhungiro' n’izindi, yavuze ko hari byinshi byo gushimira Imana muri uyu mwaka  


Iki gitaramo kizaba ku wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, aho kizafasha Abarundi kwambukiranya umwaka 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTAYINDI NDIRIMBO' YA PROSPER NKOMEZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND