Kigali

MU MAFOTO 150: Dutemberane Umujyi wa Kigali uteye amabengeza muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/12/2024 19:39
0


Umujyi wa Kigali mu mpera z’umwaka usanga ahantu hahurira abantu harimbishwa imitako itandukanye ndetse n’amatara atandukanye yerekana ubwiza n’isuku y’umurwa mukuru w’u Rwanda.



Kigali nziza, Indorerwamo y'u Rwanda, Umurwa w'amahoro, imaze iminsi irabagirana kubera imitako, amatara ndetse n'ibindi byashyiriweho kuyirimbisha muri iki gihe Abanyarwanda ndetse n'abatuye Isi muri rusange bizihiza iminsi mikuru ya Noheri n'Ubunani.

Ubwiza n'isuku bisanzwe ari ibyihariye ku Mujyi wa Kigali, byongereweho amatara arabagirana acanwa nimugoroba, ku buryo aho utambuka hose ubona ko iminsi yateguriwe uku kurimba, idasanzwe.

Kuva hagati muri uku  Kuboza, mu mahuriro atandukanye y'Umujyi hatangiye gushyirwa imitako itandukanye ibereye ijisho yiyongera ku bwatsi busukurwa buri gihe, busanzwe bugaragara muri 'Rond Point' zo hirya no hino.

Abikorera nabo ntibatanzwe, bafashe ibyapa binini bivuga kuri Serivisi batanga, babishyira mu busitani, banandikaho ubutumwa butandukanye bwo kwifuriza Abanyarwanda Noheri nziza ya 2024 ndetse n'Umwaka muhire wa 2025.

Inzu zitandukanye nk'Ibiro by'Umujyi wa Kigali, Kigali Convention Centre, Amahoteli akomeye n'izindi, zahawe imitako n'amatara yihariye, ku buryo uzitemberera iruhande mu masaha ya nimugoroba yihera ijisho akaryoherwa.

Ni nako kandi ibiro bikuru by'ibigo by'abikorera nk'amabanki, Ibigo by'ubwishingizi n'ibindi bifite inyubako z'imiturirwa byakoze ibishoboka ngo bikeshe kurushaho inyubako zabo, ku buryo bubereye ijisho rya buri umwe.

Mbere y’amasaha macye ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, InyaRwanda yatembereje Camera ifata amashusho ahantu hatandukanye maze ibahitiramo amafoto 150 meza cyane y’ahantu hatandukanye.

Rond Point yo mu Mujyi yamaze gutakwa ni uku igaragara mu masaha y'ijoro






Four Points By Sheraton Hotel yamaze kurimbishwa 
























Mu mihanda ya Kigali ibintu byose byahinduye isura








Ibiro by'Umujyi wa Kigali byarimbishijwe mu buryo budasanzwe

















Abantu bari kugenda bifotoreza ku mitako yatatswe hirya no hino mu Mujyi












Sante Famille Hotel yatatswe mu buryo bwihariye










Convention Center irasa neza cyane kurusha uko byari bisanzwe







Banki ya Kigali na yo yarimbishijwe mu rwego rwo kwifuriza abakiliya bayo iminsi mikuru myiza



















Ibigo binyuranye byashyize ibyapa n'imirimbo yabyo hirya no hino mu mihanda ya Kigali byifuriza abakiliya babyo ibiruhuko byiza by'iminsi mikuru y'impera z'umwaka













Iminsi mikuru yahumuye mu Mujyi wa Kigali


Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza ubwiza bwa Kigali yarimbishijwe bidasanzwe muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani

AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND