Hari amagambo agaragara muri Bibiliya Yera muri Itangiriro 2:24 yabaye impamo kuri benshi biganjemo ibyamamare Nyarwanda muri uyu mwaka turi gusoza, agira ati: "Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe."
Hari benshi mu byamamare
bafite amazina ahambaye mu myidagaduro y’u Rwanda 2024 igiye gusiga batakiri
ingaramakirambi.
Ni umwaka wabereye bamwe uw’umugisha, usiga bahuye n’umunsi utazibagirana mu mateka yabo, bakora ibirori
byasize bahanye isezerano n’abo bakunda bemeranya kubana akaramata.
InyaRwanda yakusanyije
urutonde rw’ibyamamare uyu mwaka ugiye gusiga bitakiri mu ngaragu. Ni
ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba sinema, amarushanwa y’ubwiza, umuziki,
itangazamakuru n’izindi.
1.
Kimenyi na Muyango
Umukinnyi w’umupira
w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yasezeranye na Uwase Muyango Claudine
wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, ku wa 6 Mutarama 2024.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden, waranzwe n’ubwitabire bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda. Barimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Mariya Yahani wasohoye umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.
Umukundwa Cadette
witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ari mu bambariye Muyango Claudine. Umuhanzi
Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, Nkurunziza
ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.
Kimenyi Yves yaherekejwe
n’abasore barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti
Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira
Kiyovu FC na Zaba Missed Call w’umunyarwenya.
Muyango Claudine na
Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa
Center Piece buri ku Gisozi mu ntera ngufi uvuye kuri Romantic Garden ahabereye
uwo gusaba no gukwa. Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero
Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry’Imana.
Kimenyi Yves
yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine
amusezeranya kumubera umugore umwubaha.Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa
mu Busitani bwa Romantic Garden.
2.
Killaman na Shemsa
Ku itariki 2 Werurwe 2024
muri Romantic Garden, Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Uhereye ku
musatsi kugeza ku mano, abambariye Killaman na Umuhoza Shemsa bari bakoresheje
imyambaro ihenze, isa neza kandi ibereye amafoto nk’uko n’ubundi ari
ibyamamare.
Si ukwambara gusa,
uninjiye imbere mu nyubako yabereyemo buriya bukwe yari yarimbishijwe n’imitako
y’igiciro.
Umuhango wo gusaba no
gukwa witabiriwe n’abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye
kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira
no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori
bahagaze.
Ni umuhango waranzwe
n’ubwitabire ku bakinnyi ba filime bashyigikiye Killaman. Killaman yabwiye
itangazamakuru ko ubu bukwe bwamusizemo imvune, aho yagize ati: “Ubukwe bwose
n’imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.”
Abamwambariye barimo
Bamenya, Rocky Kimomo, Shaffy, Mitsutsu, Dr Nsabi, Umunyamakuru Fuadi, Bahati
Makaca n’abandi. Ku ruhande rw’abakobwa, Killaman yambariwe n’abarimo Lynda,
Nyambo Jessica, Inkindi Aisha n’abandi bazwi muri Sinema nyarwanda. Umugeni
yasohowe na Masamba Intore wanakomerejeho agataramira abitabiriye ubukwe kugeza
batangiye gutanga impano.
Ku itariki 8 Gashyantare
2024, Killaman yasezeranye mu mategeko na Umuhoza Shemsa mu muhango wabereye mu
Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Killaman azwiho kuzamura
impano muri Sinema nyarwanda dore ko abarimo Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Mitsutsu
na Solobo bari mu bo yafashije.
3.
Miss Aurore Kayibanda
Miss Kayibanda Aurore
wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yasezeranye imbere y’Imana
na Gatera Jacques mu muhango wabereye Marie Auxiriatrice ku Kimihurura.
Uyu muhango wabaye ku wa
15 Kanama 2024 wakurikiye uwo gusaba no gukwa wabaye mu cyumweru gishize, uyu
ukaba ari umuhango na wo wakurikiye uwo gusezerana imbere y’amategeko wabereye
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.
Ubukwe bwa Miss Kayibanda
Aurore burasorezwa mu muhango wo kwakira abatumiwe uteganyijwe kubera mu Intare
Arena ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2024.
Muri Mutarama 2023 ni bwo
Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana
akaramata undi na we yemera atazuyaje.
Miss Kayibanda na Gatera
bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye
imbere y’amategeko mbere y’uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho
bazatura.
Miss Aurore Kayibanda
yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.
4.
Kenny Sol
Nyuma y’uko abantu
babonye Kenny Sol asezerana mu Murenge n’umugore we Kunda Alliance Yvette,
benshi bari bagihanze amaso ubukwe nyirizina bw’uyu muhanzi, icyakora amakuru
ahari ahamya ko bwamaze kuba mu ibanga rikomeye.
Amakuru InyaRwanda ifite
ni uko ubwo abantu bari bahugiye mu nkuru z’amafoto y’uyu muhanzi asezerana
n’umugore we mu Murenge, umuhango wabaye ku wa 5 Mutarama 2024, bwakeye
asezerana imbere y’Imana.
Kenny Sol yasezeraniye mu
rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda ku wa 6 Mutarama
2024.
Ni umuhango Kenny Sol
n’umugore we batumiyemo abantu batagera ku icumi biganjemo aba hafi mu miryango
yabo, bemeranya ko ari amakuru atagomba kujya mu itangazamakuru cyangwa ku
mbuga nkoranyambaga.
Amakuru avuga ko uyu
muhango wo gusezerana imbere y’Imana kimwe n’uwo gusaba no gukwa wari warabaye
mu mpera z’umwaka wa 2023, Kenny Sol n’umugore we bari bahisemo kuyigira ibanga
rikomeye cyane ko batifuje ko ivugwa mu itangazamakuru.
Bitewe n’uko yifuzaga ko
ubukwe bwe buba ubw’imiryango kuruta ubwo mu muziki, Kenny Sol n’umugore we
bagerageje kubutegura mu ibanga bahera ku gutumira abantu bake nabo bagahabwa
amabwiriza yo kubika ibanga.
Ni umugambi bari banogeje
icyakora biza kwanga ubwo bajyaga ku Murenge gusezerana imbere y’amategeko kuko
bisanze bigomba kubera mu ruhame ibanga ryaho riragorana.
Uretse kubigira ibanga,
Kenny Sol n’umugore we ntibaranatangira gusohora amafoto y’ubukwe bwabo cyane
ko ubwo twashakishaga irengero ryayo amakuru yadushyikiye ahamya ko yaba
amafoto n’amashusho bikiri gutunganywa.
5.
B-Threy
Nyuma y’umwaka urenga
B-Threy n’umugore we Keza Nailla bakoze ubukwe ndetse banibarutse imfura yabo,
basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda ku wa 7 Ugushyingo
2024.
Amakuru InyaRwanda
yabonye ni uko B-Threy n’umugore we bakoze ubukwe atarageza imyaka yo
gusezerana imbere y’amategeko, bahitamo gukora indi mihango, bategereza ko
ageza imyaka bakabona gukora iri sezerano.
Nyuma y’uko yujuje imyaka
21 y’amavuko mu Ukwakira 2024, uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusezerana
imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda.
Muri Werurwe 2023 nibwo
Muheto Bertrand [B.Threy] yasabye anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe
bakundana.
Imana yahise inaha
umugisha uyu muryango wibarutse imfura yabo muri Nyakanga 2024, umwana wabo aba
urubuto rw’urukundo bari bamaze igihe bakundana kugeza mu 2022 ubwo bafataga
icyemezo cyo gutangira kugaragaza urwo bakundana.
B Threy ni umwe mu
baraperi bamaze igihe bagezweho mu muziki w’u Rwanda. Uyu musore wamamariye mu
itsinda rya Kinyatrap ni umwe mu bikorana umuziki ku giti cye ariko unahagaze
bwuma.
Umwaka ushize ubwo yari
amaze kwibaruka imfura ye, B Threy yakoze album ye nshya yise ‘M2M’ cyangwa
‘Muheto 2 Mushya’ ari nayo aherutse gusohora.
6.
Miss Musana Teta Hense
Miss Musana Teta Hense
wegukanye Ikamba rya Nyampinga ufite umushinga urimo agashya muri Miss Rwanda
2021, yakoze ubukwe na Habimana Lewis bari bamaze igihe bakundana.
Miss Musana yakoreye
ubukwe ahitwa Kareb Garden ku i Rebero ku wa 27 Nzeri 2024. Mu gitondo cy’uyu
munsi w’ibirori habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ku gicamunsi cyaho hakurikiraho
umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu gihe ku mugoroba hategerejwe ibirori
byo kwakira abatumiwe no kwishimana n’abageni.
Miss Musana afite inkuru
yihariye kuko nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ntahirwe, yaje
gufata icyemezo cyo gusubirayo kugira ngo arebe ko yabona amahirwe yo kwiga
kaminuza kuko yari yabuze ubushobozi.
Uyu mukobwa wahiriwe
n’iri rushanwa yinjiye muri 20 bagiye mu mwiherero, ahabwa amahirwe yo kwiga
muri University of Kigali, ndetse anahabwa ikamba ry’uhiga abandi mu kugira
umushinga mwiza.
Miss Musana wahize abandi
mu kugira umushinga mwiza, yahawe igihembo cyo kuba ’Brand Ambassador’ wa BK,
akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza
kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.
Ku ikubitiro Banki ya
Kigali yabanje gutegurira uyu mukobwa amahugurwa y’uburyo imishinga icungwa
binyuze mu gikorwa iyi banki yise ‘Urumuri’.
Uretse amahugurwa yamaze
amezi atandatu, Banki ya Kigali yageneye Miss Musana inkunga ya miliyoni 24 Frw
zo gutangiza umushinga we. Aya mafaranga yarimo ayo kugura imashini ikora ibi
bikombe, kugura impapuro zo kubikoramo, gukodesha aho akorera ndetse no
kwishyura abakozi.
7.
Miss Sangwa Odile
Miss Uwase Sangwa Odile
wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, ku wa 18
Kanama 2024 yakoze ubukwe na Shyaka Francis, usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya
Tigers Basketball Club ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ubukwe bwa Uwase Sangwa
Odile na Shyaka Francis bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye
ahitwa Juru Park i Rebero ku wa 11 Kanama 2024.
Ku wa 18 Kanama 2024
abageni basezeranye imbere y’Imana mu cyumba cy’amasengesho cyo kuri IFAK
Kimihurura, mu gihe ibirori byabo bisozwa no kwakira abatumiwe bikabera ku
Intare Arena.
Aba bombi bamaze imyaka
itari mike bakundana, amakuru yizewe InyaRwanda ifite agahamya ko Uwase yitabiriye
irushanwa rya Miss Rwanda asanzwe akundana na Shyaka.
Nubwo bari basanzwe
bakundana ariko ibijyanye n’urukundo rwabo bakunze kubigira ibanga, kugeza muri
Gashyantare 2024 ku munsi wahariwe abakundanye ubwo berekaga Isi yose ko
bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mpera za Gashyantare
2024 nibwo Shyaka yafashe icyemezo yambika impeta uyu mukobwa amusaba ko
yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje bahita bafata icyemezo cyo kuzabana
akaramata.
8.
Dc Clement na Aliane
Umunyamakuru Dc Clement
ukora ku Isibo Fm yasabye, akwa, anasezerana imbere y’Imana na Manzi Aliane
bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.
Umuhango wo gusaba, gukwa
no kwakira abatumiwe yabereye umunsi umwe ku tariki ya 01 Nyakanga 2024 i
Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Ni mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabereye
mu itorero rya EPR Kanombe.
ubu bukwe bwabaye nyuma
y’uko ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 27 Kamena 2024, aribwo hari habaye
umuhango wo gusezerana mu mategeko hagati y’aba bombi. Wabereye mu Karere ka
Gasabo, Umurenge wa Kimironko.
Ubukwe bwa Dc Clement
bwitabiriwe n’abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo abahanzi;
Chriss Eazy, Juno Kizigenza na Shemi baririmbiye abageni mu gihe cyo kwiyakira.
Mu bandi bitabiriye ubu
bukwe, harimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, Jado
Kabanda nyiri Isibo Fm na Isibo Tv na Isimbi Model uzwi ku mbuga nkoranyambaga,
umuhanzi ubifatanya n’ishoramari ryo kugura no kugurisha amazu n’ibibanza
Ujekuvuka Marchal, umuhanzikazi Bwiza, abanyamakuru nka Mutesi Scovia,
Fatakumavuta bakorana mu kiganiro Isibo Radar na Fuadi uzwi mu itangazamakuru
ry’imikino, umusizi Rumaga Junior, Bahavu Usanase Jeannette n’umugabo we,
Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, umunyarwenya Fally Merci wari no mu
bamwambariye, ababyinnyi Jojo Breezy na Divine Uwa, ndetse n’abandi
batandukanye.
9.
Rusine na Iyrn
Umunyarwenya Rusine
Patrick ukora kuri Kiss FM, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we
banaherutse kubyarana imfura. Rusine n’umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe
banabana nk’uko amakuru InyaRwanda ifite abihamya. Basezeranye mu ibanga
rikomeye mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.
Guhera mu ntangiriro
z’uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo, icyakora
icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye
banabana mbere y’uko bibaruka imfura yabo.
Muri Kanama 2024 nibwo
Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata, umuhango wabanjirije
uwo gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa 12 Nzeri 2024.
Rusine n’uyu mugore ni
abantu batakunze ko inkuru z’urukundo rwabo zijya mu itangazamakuru, kugeza
ubwo mu minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho.
Rusine wamamaye
nk’umunyarwenya ni n’umukinnyi wa sinema ufite izina ritoroshye mu Rwanda cyane
ko ari umwe mu nkingi za mwamba muri filime yitwa ’Umuturanyi’ iri mu zikunzwe
bikomeye.
Mu Ukwakira 2022 nibwo
Rusine wari usanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda yinjiye kuri Kiss FM aho
yabereye umunyamakuru w’ikimenyabose nyuma y’igihe atangiriye uyu mwuga kuri
Power FM.
10.
Jado
Sinza na Esther
Umuramyi
akaba n'umukinnyi wa Filime za Gikristo, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka
Jado Sinza, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Esther Umulisa bamaze
imyaka 8 bakundana.
Ku wa Kane tariki 05
Nzeri 2024, ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta
y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa
Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe, aba bombi bari
bagaragiwe n'abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa
Esther Umulisa.
Nk'uko byari muri gahunda
yabo, ku wa 21 Nzeri 2024 bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse banasezerana
imbere y'Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.
Jado Sinza na Umulisa
Esther bamaze imyaka 14 baziranye ndetse bakaba bakundanye mu gihe cy'imyaka 8
mbere y'uko bashyingiranwa kandi bagahurira ku mpano yo kuririmba.
Jado Sinza yakunzwe mu
ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze,
Inkuru y’agakiza n’izindi. Muri sinema, azwi muri filime ye bwiye yitwa
"Ndategereje", akaba yarayitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane nyo
yitwa "Ndategereje".
Mu bandi byitezwe ko
bazasoza uyu mwaka batakiri ingaragu, harimo Nyampinga w’u Rwanda wa 2020,
Nishimwe Naomie uzarushinga ku ya 29 Ukuboza 2024, Miss Irasubiza Alliance
wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, uzakora ubukwe ku
wa 19 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ho muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO