S2Kizzy uzwi cyane mu kwandika indirimbo no kuzikora, yavutse tariki ya 9 Gicurasi 1996, avukira ahitwa Mbeya muri Tanzania. Yatangiye urugendo rwe mu muziki nka Producer atunganya indirimbo ziri mu njyana zirimo Afrobeats, Bongo Flava, Afro-pop na Hip Hop. Injyana y'Amapiano ubwo yadukaga, yatangiye kujya ayikoramo indirimbo.
S2Kizzy yamenyekanye bwa mbere igihe yakoreraga Diamond Platinumz na Rayvanny indirimbo zitwa Amaboko na Tetema. Yanakoze album z'abahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika nka Diamond Platinumz, Rayvanny, Bill Nass na Vanessa. Ibi byatumye amenyekana birenze no mu gihugu aturukamo.
S2Kizzy afite inzu itunganya umuziki yitwa Pluto Records ariko akorera cyane muri WCB (Wasafi Classic Baby). Zombie wahiriwe cyane n'uyu mwaka wa 2024, yagaragaje uruhare yagize muri album za bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania.
Ku rutonde yagaragaje, yabanje Rayvanny aho yatondetse indirimbo zigera muri Esheshatu yagizemo uruhare mu ndirimbo 18 zigize iyi album ya Rayvanny. Izo ndirimbo harimo:
1. Rayvanny, Diamond Platnumz na Khalili: Nesa Nesa
2. Rayvanny na Alikiba: Naoa
3. Rayvanny na King Promise: Angelina
4. Rayvanny na Darassa: Illuminati
5. Rayvanny na Harmonize: Sensema
6. Rayvanny na Diamond platinumz: Nitongoze
Ku rundi ruhande, yerekanye indirimbo ziri kuri album ya Marioo nazo yagizemo uruhare nka "Producer", urutonde rukubiyeho indirimbo 3 mu ndirimbo 17 zigize iyi album. Izo ndirimbo ni:
1. Marioo na Patoranking: My eyes
2. Marioo: Unanichekesha
3. Marioo: Hakuna matata
Ibi bigazagaza ko uyu mugabo akomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Tanzania ndetse na Afurika muri rusange, cyane cyane binyuze mu mwihariko we wo kuba adakora injyana imwe gusa ahubwo akora injyana zirenze ebyiri.



S2Kizzy yikomanze mu gatuza ku bw'umusanzu yatanze kuri muzika ya Tanzania
Umwanditsi: NKUSI Germain