Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yasoje amasomo y’igisirikare ku rwego rwa "Officer Cadet" muri Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, ishuri rikomeye rizwi ku rwego mpuzamahanga.
Kuwa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasangije abamukurikira kuri X amafoto agaragaza Brian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.
Ni mu birori byitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Madamu Jeannette Kagame, Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame, bakaba bagaragaye bishimira intambwe ikomeye yatewe na Brian Kagame wasoje amasomo ya gisirikare muri iri shuri ry'icyitegererezo.
Madamu Jeannette Kagame, Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame bifatanyije na Brian Kagame kuri uyu munsi w'amateka
Iri shuri rya Sandhurst rikoresha imyitozo abasirikare b’Indashyikirwa ku isi, rigakurikirwa n’abayobozi benshi bakomeye ku isi mu bihugu byabo. Nk'uko tubicyesha BBC, iri shuri rifite amateka akomeye mu gutoza abantu bakomeye mu nzego zirimo abami, abayobozi b’ingabo, n’abagize uruhare runini ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu banyeshuri b'icyitegererezo banyuze muri iri shuri ni:
1. Umwami Charles III n’abahungu be Prince William na Prince Harry, banyuze muri iri shuri aho baherewe amasomo ya gisirikare mbere yo gutangira ibikorwa by’ubuyobozi n’imirimo ya gisirikare mu Bwongereza.
2. Sultan Hassanal Bolkiah w'u Bwongereza, umwe mu bami bamaze igihe kinini ku ngoma ku isi, na we yize muri iri shuri
3. Sir Winston Churchill, umwe mu ba Minisitiri b'Intebe b'Abongereza bakoze impinduka zikomeye, nawe yanyuze muri Sandhurst mbere yo kujya mu nzira z’ubuyobozi no mu gisirikare.
4. Lieutenant-General Romeo Dallaire, umuyobozi w’ingabo z’abasirikare ba Canada, wamenyekanye kubera ubuyobozi bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nawe yize muri iri shuri
5. Abandi bayobozi b’imiyoborere n’ingabo bakomeye nk'Umwami Abdullah II wa Jordan na Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), nabo barangije muri iri shuri.
Amasomo atangwa muri Sandhurst yatumye abanyeshuri b’iri shuri baba abayobozi batari mu bikorwa bya gisirikare gusa, ahubwo no mu miyoborere ku rwego mpuzamahanga.
Ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst rifite amateka akomeye
Umwanditsi: TUYIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO