Kigali

Harimo n’abegukanye amakamba! Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza mu 2024 - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/12/2024 8:45
0


Mu gihe umwaka wa 2024 ubura iminsi mike ngo ugane ku musozo, hari Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi babashije guhesha ishema igihugu ndetse bamwe muri bo babasha kwitwara neza begukana amakamba mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza yabereye mu bihugu bitandukanye muri uyu mwaka.



Ubusanzwe, guserukira Igihugu mu ruhando mpuzamahanga, ni ishema kuri nyir’ubwite, ariko na none bikaba ishema ku banyagihugu aserukiye bikaba akarusho iyo abashije kwitwara neza akegukana igihembo.

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka wa 2024 wagenze mu nzego zose, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’Abanyarwanda batanu bageze ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa y’ubwiza.

1.     Dushimimana Robin 


Umusore witwa Pratham Soni wo mu Buhinde yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister United Nations 2024; ni mu gihe Dushimimana ‘Robin Calb Caldwell’ wari uhagarariye u Rwanda yabashije kwegukana ikamba rya Mister Elite United Nations World 2024 muri iri rushanwa.

Dushimimana ni umusore wavukiye i Nyamasheke, ariko akurira mu Karere ka Gasabo ku Gisozi. Amashuri abanza yize kuri E.P Gisozi II, ayisumbuye ayiga kuri E.S Kigoma ayasoreza kuri E.S Kiyanza mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire [Physics-Chemistry and Mathematics, PCM].

Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yize muri IPRC- Kigali-Kicukiro mu Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Imenyekanishamakuru (Advanced Diploma in Information Technology, IT).

Nyuma yo gusoza amasomo ye muri IPRC, uyu musore yakomereje amasomo mu gihugu cy’u Buhinde muri Kaminuza ya Marwadi University mu Ishami rya ‘Computer Engineering’, aho kuri ubu ageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri.

Dushimimana avuka mu muryango w’abana batandatu, abahungu bane ndetse n’abakobwa babiri, ni umwana wa Kabiri mu muryango. Ubu, umuryango we ubarizwa mu Rwanda, ni mu gihe we ari mu Buhinde aho akurikirana amasomo ye.

Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Dushimimana yavuze ko yitabiriye irushanwa Mister United Nations nyuma y’uko amenye amakuru ajyanye naryo. Avuga ko icyo gihe yafashe igihe cyo kwitegura no kumenya byinshi byasabwaga kuri iri rushanwa.

Dushimimana yavuze ko iri kamba ari ishema rikomeye kuri we ndetse n’u Rwanda muri rusange. Ati “Iri kamba ndisobanura nk’ishema rikomeye ku gihugu cyanjye kuko rihesha icyubahiro n’agaciro umuco n’impano z’Abanyarwanda.”

Iri kamba rya Mister Elite United Nations 2024 yegukanye rimara imyaka ibiri, cyo kimwe n’ikamba rya Mister Grand Prix. Ni mu gihe ikamba rya Mister United Nations rimara umwaka umwe.

2.     Yvonne Kabarokore (Ïvy)


Umukobwa witwa Yvonne Kabarokore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ïvy, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya “Miss Planet International,” ryabaga ku nshuro ya mbere, mu gihugu cya Cambodia.

Nyuma yo kumara umwaka wose yitegura iri rushanwa, Ïvy ntiyabashije kwegukana ikamba kuko yahigitswe n’umukobwa wari uhagarariye Leta Zunze z’Abarabu ndetse n’uwo muri Indonesia.

Ni irushanwa ryatangiye tariki 19 Ugushyingo risozwa ku wa 27 Ugushyingo 2024. Ryahuriyemo abakobwa batandukanye baturutse ku migabane irimo Afurika, Amerika, u Burayi, Aziya yabereyemo irushanwa na Oceania.

Ikamba uyu mwaka ryegukanywe n’abakobwa babiri aho Dr. Mahra Lutfi wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu[UAE] yambitswe irya ‘Miss Planet International 2024’ naho Olla Levina wari uhagarariye Indonesia yahawe ikamba ryiswe ‘Miss Angel Planet International 2024’.

Yvonne Kabarokore wari uhagarariye u Rwanda asanzwe ari umwe mu babarizwa mu itorero Mashirika, ndetse aherutse gusoza amasomo ye y’ibijyanye n’Ubuhanzi i Berlin mu Budage mu Ishuri ryitwa ‘New International Performing Arts Institute’ mu bijyanye no kuyobora Filime ‘Theater Directing’. Uyu mukobwa asanzwe ari n’umunyamideli wigenga.

3.     Laura Sarah


Umukobwa witwa Laura Sarah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden International ryaberaga muri Nigeria, yabaye igisonga cya mbere. Ni ikamba yambitswe ku Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Ni mu gihe Umunya-Tanzania Ritha Alex ari we wabaye Miss Africa Golden International, igisonga cya kabiri kiba Victoria Teniola wo muri Autriche.

Laura Sarah yitabiriye iri rushanwa ryabaye guhera ku wa 24 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2024. Ryahuriyemo abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukobwa yabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda ubwo we na bagenzi be batanu, bahize abandi banyamideli muri 30 bari bahanganye.

4.     Kenza Amaloot


Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024, ahigitse abakobwa basaga 32 bari bahagarariye intara zitandukanye muri icyo gihugu, mu birori byabereye ahazwi nka ‘Proximus Theater.’

Ameloot usanzwe ari uwerekana imideli wabigize umwuga, avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda witwa Gakire Joselyne na Se w’Umubiligi. Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye, ubu ni naho akorera.

Aherutse kubwira shene ya YouTube ya Isimbi Tv ko akunze kugendera u Rwanda cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, kandi ko ari igihugu yisangamo.

Johanna yahise yandika amateka yiyongera ku rutonde rw’abanyarwanda bageze kure mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, barimo Uwitonze Sonia Rolland wegukanye Miss France 2000.

5.      Irankunda Joseph


Umusore witwa Irankunda Joe ari ku rutonde rw’abahagarariye ibihugu byabo ku Mugabane wa Afurika bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2024. Yatoranyijwe ahagarariye u Rwanda, kuko buri gihugu gihagarariwe n’umusore umwe.

Ni ubwa mbere Iradukunda Joe ahatanye muri Mister Africa International. Uyu musore kandi yamuritse imideli mu birori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byabaye ku wa 26 Gicurasi 2022, no mu 2019 yakoranye n'abategura ibi birori. Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha izina rya Joe Romantic.

Iri rushanwa rya Mister Africa International rizabera muri Sierra Leone, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2024. Kandi rihatanyemo abasore barimo uwo muri Gambia, Mauritania, Uganda, Zimbabwe, Comoros, Nigeria, Cameroon n'abandi.

Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu bihe bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro rizabera muri Sierra Leone, aho rihatanyemo abasore 19.

Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017, bivuze ko imyaka 7 ishize u Rwanda rudakoza imitwe y’intoki ku ikamba. Mu 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND