Kigali

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/12/2024 12:50
0


Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n'iya Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye, ashimira abacyuye igihe muri zi nshingano ku kazi keza bakoze.



Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, Domitilla Mukantaganzwa yarahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw'Ikirenga, naho Hitiyaremye Alphonse arahirira kuba Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, uyoborwa na Perezida Kagame.

Ubwo yarahiriraga inshingano nshya, Mukantaganzwa Domitilla yagize ati: “Ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”  

Perezida Kagame yashimiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe, Dr. Faustin Ntezilyayo. Ati: " Mbere yo gukomeza ariko reka mbanze nshimire cyane abo basimbuye ariko cyane cyane mpereye kuri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe, Ntezilyayo. Ndabashimiye cyane, mwakoze akazi keza."

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, afite imyaka 60, mbere y’izi nshingano yari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugurwa ry'Amategeko, kuva mu Kuboza 2019.

Amaze imyaka igera kuri 30 akora mu bijyanye n’amategeko mu nzego zitandukanye, aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inkiko Gacaca akaba yaranabaye Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kwandika Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mushya, Alphonse Hitiyaremye, afite imyaka 57, akaba yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kuva mu 2013.

Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba yarayoboraga Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu rwego rw’ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, yanabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha n’izindi nshingano zitandukanye.

Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Perezida Kagame yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo, mu gihe Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, iteganya ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.


Perezida Kagame yakiriye indahiro za Perezida na Visi Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND