Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyamuritse laboratwari nshya izajya igenzurirwamo ubuziranenge bw’ingofero zikoreshwa n’abamotari ‘Casques,’ akaba ari nayo ya mbere ishyizweho muri Afurika.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, aho abamotari ba mbere bahawe kasike zamaze gukorerwa ubugenzuzi, bavuga ko zije zikenewe bitewe n’uko zifite ubwirinzi kuri bo no ku bagenzi kuruta izo basanzwe bakoresha.
Mu bitabiriye, harimo abayobozi
batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy; Meya w’Umujyi
wa Kigali, Dusengiyumva Sammuel; abamotari n’abandi bafatanyabikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa RSB,
Murenzi Raymond yavuze ko iyi laboratwari izaba ifite ubushobozi bwo kugenzura
ingofero ziri hagati ya 30-40 ku munsi. Iyi labo ntihita itangira
gukoreshwa kuko hakiri ibisabwa kwemezwa hagati ya RSB n’abafatanyabikorwa
bayo.
Yakomeje avuga ko impamvu
nyamukuru yatumye iki gikorwa kibaho bitewe n’uko umutekano wo mu muhanda ari
inshingano za Leta.
Ati: "Umutekano wo mu muhanda, ubuzima bw'Abanyarwanda, ni inshingano ikomeye tugomba kubungabunga. Nk'Ikigo k'Igihugu rero gishinzwe gutsura ubuziranenge, ni ikintu dukurikiranira hafi umutekano w'abantu mu muhanda, akaba ari na yo mpamvu twashyizeho amabwiriza y'ubuziranenge yerekana uko izo ngofero zigomba kuba zimeze, zaba ari izinjira mu gihugu ndetse n'izizakorerwa mu gihugu mu minsi izaza".
Minisitiri
w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yagarutse ku buryo iyi laboratoire izatanga
umusanzu ufatika mu kongera umutekano wo mu muhanda cyane cyane abagendera kuri
moto.
Ati: "Izadufasha mu rugendo twatangiye rwo kunoza cyangwa se kongera umutekano w'abagendera kuri moto, by'umwihariko twirinda ko iyo tugize ibyago impanuka ikaba habaho kuba umuntu yakomereka cyane ku mutwe."
Umwe mu bamotari bahawe izi 'casques' yagize ati: "Kuba harabonetse kasike nziza kandi zizewe, zifite ubuziranenge, biradufasha kugabanya ibyago byajyaga bibaho mu gihe twabaga dufite kasike, umuntu yakwitura hasi ikaba yavamo agakomereka. Izi kasike rero ni nziza kuko zifite ubwirinzi ndetse zikaba zigiye kudufasha kurinda abagenzi."
Mugenzi we na we yunzemo ati: "Zije ari nk'igisubizo kubera ko urabizi umutwe niwo ufite ibice binini cyane by'umubiri bidufasha mu buzima bwa buri munsi, kuba rero dushobora kuba twawurinda uwo mutwe, tukawufata neza, ndakeka ni ikintu cyari gikenewe cyane kandi kizagira akamaro.
Kuko mbere wasangaga dufite kasike zidakomeye ku rwego rujyanye n'igihugu cyacu cyangwa se n'uburyo bwo kuba twarinda umutwe w'umuntu. Bityo rero bifite agaciro cyane, kandi bizadufasha mu kurinda ubuzima bwacu."
Iyi ni 'Laboratoire' ya
mbere muri Afurika imuritswe mu Rwanda, ifite ubushobozi bwo kugenzura
ubuziranenge bwa Casque zikoreshwa mu muhanda, bikaba biteganyijwe ko izi
casque zitangwa ziziyongera mu minsi iri imbere.
Iki kikaba ari igikorwa cyatewe inkunga n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) Foundation. Umuyobozi w'iri shyirahamwe, David Richards yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye ishimangira imbaraga umugabane wa Afurika uri gushyira mu guhangana n'imibare yiyongera umunsi ku wundi y'imfu n'ibikomere bikomeye abamotari bakura mu mpanuka.
Yagize ati: "U Rwanda rwakoze ibishoboka byose rushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge ku ngofero z'abamotari none ubu rushobora gusuzuma ubuziranenge bw'izi ngofero nshya. Ibi bigaragaza ubushake bafite mu gukurikiza imikorere myiza mu Karere."
Muri Gicurasi uyu
mwaka nibwo hamuritswe amabwiriza mashya agenga ingofero zikoreshwa n’abamotari
ndetse n’abagenzi, hanatangwa izigera mu gihumbi zujuje ubuziranenge.
Amabwiriza ajyanye
n’ubuziranenge bw’izi ‘casques,’ ajyana n’uburyo imeneka, uburyo irinda ibice
by’umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.
RSB yamuritse laboratwari nshya izajya igenzurirwamo ubuziranenge bw'ingofero z'abamotari
Iyi niyo ya mbere muri Afurika ifunguwe ku mugaragaro
Ubwo abayobozi basobanurirwaga imikorere y'iyo laboratwari
Niho hazajya hapimirwa ubuziranenge bwa 'casques'
Muri iyi laboratwari harimo ibyuma binyuranye byagenewe gusuzuma ubuziranenge bw'izi ngofero
Zikoranwe ubwirinzi buhambaye
Irinda umutwe w'uyambaye kwangirika cyane mu gihe cy'impanuka
Abamotari b'inkwakuzi bazitahanye
Akanyamuneza ni kose nyuma yo kubona izi 'casques' bahamya ko zije zikenewe
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Bishimiye cyane iyi ntambwe u Rwanda ruteye
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yishimiye iki gikorwa
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro laboratwari igiye kujya ipima ubuziranenge bw'ingofero z'abamotari, yavuze ko yitezweho umusanzu ufatika
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel na we yari yitabiriye
Umuyobozi wa FIA, David Richards yashimye umuhate w'u Rwanda mu Karere
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yari yitabiriye iki gikorwa
Reba hano andi mafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO