Perezida Paul Kagame witabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania, avuga ko urubyiruko rwa Afurika rukeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo rushobore guhangana ku isoko ry’umurimo.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 i Nouakchott muri Maurtanie, mu Nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Kwigisha urubyiruko rwacu no kurutoreza Afurika ishyize hamwe, iteye imbere kandi ikwiye."
Ni inama yateguwe
n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF. Yitabiriwe kandi
n’abarimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania usanzwe ari n’Umuyobozi
wa AU, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n’abandi.
Perezida
Kagame yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri
rusange, avuga ko ahazaza h’umugabane wa Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko
kuri ubu umubare munini w’abatuye uwo mugabane ari urubyiruko. Yakomoje no ku
cyo abona ngo uru rubyiruko rushobore guhatana ku isoko ry’umurimo
mpuzamahanga.
Yagize
ati: "Iki kiragano gishya gifite ubushobozi bwo kuba inkingi mwikorezi
y’iterambere n’uburumbuke, bitari gusa kuri Afurika, ahubwo ku Isi muri
rusange. Icyo dukeneye gukora ni uguha uru rubyiruko ubumenyi n’ubuhanga byo
kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Mu
myaka iri imbere siyansi n’ikoranabuhanga bizatanga amahirwe menshi ajyanye no
guhanga ibishya, rero dukwiye gutegurira urubyiruko rwacu ibyo. Icy’ibanze ni
uko tugomba gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bukomeye."
Umukuru
w’Igihugu yavuze ko hakiri urubyiruko rwinshi rwa Afurika rushyira ubuzima mu
kaga rujya gushaka amahirwe ahandi, mu gihe hari uburyo rwakubakirwa ubushobozi
mu bihugu byarwo.
Ati:
"Ndasaba ko tureba kure, ubu tuvuga urubyiruko rwinshi rwa Afurika ruri
gushyira ubuzima bwarwo mu kaga, rujya gushaka amahirwe yisumbuyeho mu mahanga,
iki ni ikimenyetso ko dukeneye gukora byinshi mu kongerera ubushobozi
urubyiruko rwacu, ni ikimenyetso ko hari byinshi byo gukora, ndetse hari
byinshi twakora."
Iyi
nama yahurije hamwe aba bayobozi ba Afurika kugira ngo bagire uruhare mu
biganiro bizana impinduka ndetse n’ibikorwa byo gushimangira ubuvugizi bugamije
gushyira imbere ibikorwa byiza mu burezi nk’insanganyamatsiko y’uyu mwaka,
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye.
Perezida Kagame yagaragaje urubyiruko nk'amizero ya Afurika n'Isi muri rusange
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukenewe kongererwa ubumenyi kugira ngo rubashe guhatana ku isoko ry'umurimo
Perezida Kagame hamwe n'abandi Bakuru b'Ibihugu muri Maurtanie
TANGA IGITECYEREZO