Kigali

Abagabo bo muri Injili Bora bahuje inganzo bahamagarira abatuye Isi kubana mu mahoro-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/12/2024 11:43
0


Injili Bora yamamaye mu ndirimbo "Shimwa" n'izindi zitandukanye, ikomeje kuzana udushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu abagabo bayibarizwamo bafite umwihariko wo guhuza inganzo mu bihe binyuranye bagatanga ubutumwa butandukanye ku muryango mugari.



Injili Bora Men bafite indirimbo 13 z'amajwi ziri muri studio ndetse bamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo bise "Tubane" ibumbatiye ubutumwa buhamagarira abantu bose kubana mu mahoro. Ni indirimbo yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, ikaba iri shene ya Youtube ya Injili Bora.

Injili Bora yabwiye inyaRwanda ko mu mpera z'uyu mwaka wa 2024 "turifuza gusangira twese nka Korali, turi gushaka n'ubushobozi bwo kugira sound ndetse n'ibikoresho bizajya bidufasha gukomeza gutunganya indirimbo ndetse tugakora n'ibikorwa bya social nko gufasha abatishoboye, kubavuza kubagaburira, kubambika, kubigiaha no kububakira."

Bavuze ko hari ibikorwa by'urukundo bakoze "ariko ibindi bikatunanira kubera ubushobozi buke". Kuri ubu icyo bashyizeho umutima ndetse cyihutirwa ni ugushaka inkunga yo gufasha umwana wabuze uko yiga, bati "Turi gushakira uko azakomeza ishuri ndetse no kwishyura n'indirimbo ziri muri studio". Barasabwa Miliyoni 3 Frw yo kwishyura indirimbo ziri muri studio.

Injili Bora ni imwe mu makorari akomeye mu Rwanda kubera imiririmbire yo ku rwego rwo hejuru kandi yihariye yayo ukongeraho n'udushya bahorana. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Shimwa" yatumbagije ubwamamare bwabo n'izindi.

Mu 2019 bakoze igitaramo gikomeye bise "Nzakambakamba Live Concert" bitiriye indirimbo yabo 'Nzakambakamba', cyabereye kuri Bethesda Holy Church. Ni igitaramo iyi korari yatumiyemo andi matsinda nka Gisubizo Ministries, True Promises na Healing worship Team.

REBA INDIRIMBO NSHYA "TUBANE" YA INJILI BORA MEN


Injili Bora Men bakoze indirimbo "Tubane" banateguza izindi zigera muri 13






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND