Kigali

Ni nde ukwiye kubazwa iby'imishinga ya 'Awards' mu muziki Nyarwanda yaburiwe irengero?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2024 13:50
0


Ni ikibazo cy’igihe gusa! Kuko n’ibihembo bigaragara ko bigikomeje umurego wo gutangwa ni ugukanyakanya! Mu myaka itanu ishize, ibitangazamakuru binyuranye byashyize imbaraga cyane mu gutegura no gutanga ibihembo ku bahanzi n’izindi ngeri z’ubuhanzi, ariko bimwe ntibyateye kabiri.



Hari amakuru yasakaye avuga uburyo mu 2023, uwari gutwara igikombe cy’umuhanzi wakoze Album nziza, atari we wagiye ku munota wa nyuma!

Hari n’umuhanzi wahawe igikombe kubera ko yishyuye amafaranga. Reka mvuge no ku muhanzi wanditswe ku gikombe, nyuma y’uko abashinzwe kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki babisabye abatangaga ibyo bihembo babasanze, aho bandikiraga amazina ku bikombe.

Umuraperi Ish Kevin aherutse kubwira InyaRwanda ko mu Rwanda nta 'Awards' z'abahanzi zihaba'. Ati "Ntazikibaho. The Choice? Televiziyo se? (Yavugaga The Choice Awards). Isango na Muzika Awards urayizi? Uravuga Radio Isango? Nonese batanze 'Awards' gute kandi ari Radio?"

Uyu musore wamamaye mu bihangano binyuranye yavuze ko muri we, ibihembo azi ari ibya Grammy Awards, BET Awards na MTV Awards. Ati "Iyo niyo ntego yanjye. Ntabwo narinzi ko mu Rwanda haba ibihembo, ariko ndishimye ndabimenye."

Ish Kevin yashinje itangazamakuru kutavuga ibyiza, ahubwo bakibanda cyane ku kugaragaza ibibi, kuko muri Mata 2023 yahawe ishimwe na ‘Guiness World Records’ ariko ntibikunze kuvugwaho.

No mu ndirimbo ye yise ‘Bizima’ yumvikanisha ko yakoze ibikorwa bikomeye byagakwiye Kiss Summer Award ariko ngo siko bigenda. Hari aho aririmba agira ati “Ngo Ish yakoze ari 'Classic Papa'. Shiii yakoze sizakwiye Award?... Biragoye kumusanga za Kiss Summer.

Ntawakirengagiza uruhare ibi bihembo byagize mu guteza imbere abahanzi, no gutuma habaho ihangana. Ariko kandi, ijwi rya bamwe mu bahanzi ryumvikanye kenshi rivuga ko nubwo bakora ibikorwa, ariko ntibajya babishimirwa.

Uribuka ibihembo nka The Choice Awards bya Isibo Tv, hanyuma se Kiss Summer Awards bya Kiss Fm, usubije inyuma amaso uribuka n’ibihembo bya Salax Awards. Nari nibagiwe n’ibihembo byatangagwa ku bavuga rikijyana bya “Rwanda Influencer Awards.”

Kiss Summer Awards iherutse gutangwa mu 2023, ubwo yahuzwaga n’ibirori bya Trace Awards; icyo gihe batanze igikombe ku muhanzi wo mu Rwanda wahize abandi. Ni mu gihe ibya The Choice Awards, byo biheruka mu 2022.

Umuyobozi wa Radio Kiss Fm, Lee Ndayisaba kiriya gihe yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorana na Trace Awards kugira ngo bigire 'ku bunararibonye bw'abategura ibi bihembo'.

Ati “Twahisemo gufatanya na Trace Awards muri uyu mwaka mu murongo umwe n’ubundi wa Kiss Summer Awards, ari uwo gutanga uruhare rwacu nka Kiss FM mu guteza imbere abahanzi Nyarwanda.”

Mu mpeshyi ni bwo Kiss Fm yatangazaga abahanzi bahatanye muri buri cyiciro ndetse ikagaragaza indirimbo zakunzwe cyane, ubundi bagaha abafana bagahitamo.

Ibi bihembo byakurikirwaga cyane n'umubare munini, ndetse usanga buri muhanzi wese afite inyota yo kugira icyo yegukanamo. Amatora yo kuri Internet yarakurikirwaga cyane, ndetse ibitekerezo by'abafana byabaga bigaragaza umuhanzi bashaka.

Ibi bihembo byahabwaga abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy’impeshyi.

Mu 2022, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm icyo gihe bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw’abakunzi babo.

Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza n’icyiciro cy’umuhanzi wakoze album nziza.

Muri iki gihe ukoze urutonde rw’ibihembo bitangwa ku bahanzi mu Rwanda, ntiwarenza bibiri; kuko hari Isango na Muzika Awards, ndetse na Kalisimbi Entertainment Awards bitegurwa na Mugisha Emmanuel, bihabwa abahanzi n’ibigo byahize ibindi.

Mu 2023, ubuyobozi bwa Ikirezi Group bwatangaje ko ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya munani muri uriya mwaka ariko abantu barategereje amaso ahera mu kirekire, ni nako bimeze muri uyu mwaka kuko nta kanunu kabyo.


Byagenze gute ngo imishinga y’ibi bihembo icumbagire?

Umunyamakuru Kalex wa Isango Star, uri mu bategura ibihembo bya Isango na Muzika Awards, yabwiye InyaRwanda ko kimwe mu byatumye ibihembo byategurwaga mu Rwanda bisubira inyuma, cyangwa se bamwe bahagarika kubitanga, ahanini byaturutse ku bunyangamugayo bw’ababitegura.

Ati “Ibihembo kuba bitagitwanga, ndabibona mu mpande ebyiri. Harimo kubura ubunyangamugayo muri ibyo bihembo, bigatangwa nk’ishimwe ry’umuntu, aho gutangwa nk’ishimwe ry’igihugu cyangwa se ngo ushimirwe ibyo wakoze, cyangwa kubura ubunyamwuga.

Rero iyo habuze ubunyamwuga, n’abagenerwabikorwa iyo babona ibintu bitarimo ubunyamwuga babigendera kure. Kandi iyo abagenerwabikorwa batangiye kugendera kure ibintu, biba bivuze ko ntabwo biba bikibayeho.”

Ariko kandi anavuga ko itegurwa ry’ibihembo mu muziki, ryakabaye rishingira ku mahitamo n’ibiganiro bikorwa hagati y’abagenerwabikorwa (abahanzi) ndetse n’ababitegura, ahubwo kenshi ‘ugasanga izo mpande zombi zimeze nk’aho zihanganye’.

Yungamo ati “Ugasanga umwe aravuga ngo ntabwo nzajya muri biriya bintu, nzabizimya, nzabisebya, ibintu nk’ibyo. Mu by’ukuri impamvu nyamukuru ni iyo.”

Kalex yavuze ko ibihembo mu muziki ari kimwe mu biteza imbere umuhanzi, kandi bigakomeza urwego rw’umuziki, bityo yaba abahanzi ndetse n’ababitegura bagakwiye guhuriza hamwe mu gushakira igisubizo kirambye itangwa ry’ibihembo, ku buryo buri wese abyiyumvamo.

Ati “Gutwara igihembo ni ikimenyetso cyiza ku muhanzi ushaka gutera imbere, cyangwa se ufite gahunda yo kugira ngo atere imbere, yaba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ariko kandi uwakoze akwiye gushimirwa, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava biturutse kuri filime y’uruhererekane, yabwiye InyaRwanda ko gutanga igihembo ku muhanzi wakoze neza, ari kimwe mu byakitaweho n’abari mu nganda ndangamuco kuko ‘uwakoze neza cyane arashimirwa, kandi si iby’ubu, na kera byabagaho si mu muziki, si mu ngeri z’ubuhanzi no mu ngabo habaga impeta.”

Akomeza ati “Iyo nta gihembo, haba hirengagijwe ibyitwa agashibuzo, interakanyabugabo, mbese nta shyaka riba rihari unopfesha abakizamuka.”

Uyu mugabo wagiye yegukana ibihembo bikomeye muri Cinema, asobanura ko iyo nta bihembo biri mu ruganda, nta higanwa rikomeye ribaho.

Kuri we, asanga abategura ibihembo bakwiye kongera kwikubita agashyi. Ati “Ni akanyabugabo kuri twe! Ababishinzwe bazibuke ko turi abantu. Ntabwo turi ‘Robots’, iyo nta gihembo ntakigenda.”

Kayitare Lionel uri mu bashora imari mu itegurwa ry’ibihembo bya ‘Mashariki’, yasobanuye ko bamwe mu bashoramari badakangukira gushora imari mu itangwa ry’ibihembo, ahanini biturutse ku myumvire.

Ati “Impamvu ya mbere ni imyumvire ku ruganda rw’ubuhanzi, yaba mu buryo washoramo imari ndetse n’uburyo wakungukamo. Hari igihe rimwe na rimwe usanga abashoramari batinye ugasanga baribaza ngo ni iki cyatuma aya mafaranga yanjye nyashyira mu bintu by’ubuhanzi? Nyamara hari ahandi nashoramo imari, nko mu buhinzi kandi mbona n’uburyo ashobora kugaruka.”

Akomeza ati “Icya kabiri usanga ahandi muri Banki zitanga inguzanyo wakifashisha mu buhanzi, ariko hano usanga bamwe mu bashoramari mu buhanzi badafite ingwate zatuma Banki zizera zikavuga ziti amafaranga uburyo aboneka, ni aha ngaha, byorohere n’izo Banki kugutera intambwe.”

Kayitare Lionel yanavuze ko kimwe mu bituma abashoramari badashyira imbaraga cyane mu ruganda rw’ubuhanzi no gutegura ibihembo, harimo no kuba ababyungikiyemo cyangwa se ababihombeyemo, batabasha gutera intambwe yo kubwira bagenzi be, inzira banyuzemo n’ingorane bahuriyemo nazo.

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi begukanye ibihembo bikomeye mu muziki, birimo nka Groove Awards ndetse na Salax Awards.

Uyu mugabo amaze igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we. Yabwiye InyaRwanda ko ‘Awards’ ari igisobanuro cy’ishimwe ku muhanzi wakoze neza, bityo ko kuba umubare wabyo ugenda ugabanyuka mu Rwanda, ari igihombo gikomeye.

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’, yavuze ko kuva yakwegukana ibihembo hari imiryango myishi yagiye ifunguka, kandi umunsi ku munsi yagiye ashyira imbaraga mu gukora ibikorwa byiza.

Ati “Awards’ ni nziza kuko hari icyo byongera nka ‘motivation’ yo gukora cyane birushijeho uretse nibyo iyo umuhanzi ahawe ‘Awards’ hari ikintu kinini byongera kuri ‘Profile’ ye.”

Akomeza ati “Gusa nanone ntugomba kuba imbata yabyo kuko iyo bibaye ibyo usanga utangiye gukora gusa ngo ubone ‘Awards’, icyo gitutu gituma utita ku bikorwa byawe. Ni byiza ko habamo kuringaniza umunzani.”

Umunyamakuru Mike Karangwa uri mu batangije ibihembo bya Salax Awards, yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku rugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda "Uyu munsi niho twakabaye dufite ibihembo byo gushima akazi k'abahanzi. Kuko uyu munsi abahanzi bacu bamaze gutera imbere mu mpande zose, urebye 'Audio' zikorwa, 'Video' zikorwa, urebye ubuhanzi abahanzi bari kwitwara mu buryo bwa kinyamwuga, ibintu byose ubona ko byazamutse."

Uyu mugabo yavuze ko abahanzi bateye imbere kugeza ubwo bashyize imbaraga cyane mu kwamamaza ibihangano byabo 'kurusha yewe n'abo mu bihugu duturanye'.

Ati "Ibyo rero bitadukanye n'uko byari bimeze mu 2009, 2010, 2012 ubwo Salax Awards yazamukaga, kuko humvikanaga cyane umuziki wo mu Burundi, muri Uganda, Tanzania ariko Salax iraza iragerageza, ishyira itafari kuri muzika nyarwanda, kandi ibihembo byahawe abahanzi byagize imbaraga."

Yavuze ko muri iki 'aho ibintu bimeze neza' hakaba nta bihembo bihari bihabwa abahanzi mu buryo buhoraho 'bikwiye kuba umukoro wa buri wese uhereye ku bahanzi, abashoramari, itangazamakuru n'abandi'. Ati "Iyo umuntu akora akwiye gushimwa."

Mike Karangwa avuga ko Awards "Ni ikimenyetso cyerekana ko umuhanzi ari gukora ibintu bifite ireme, biri gukurikirwa n'abantu benshi'.

Yungamo ati "Niyo nyenyeri ye yerekana iyo ageze imbere y'abandi bose. Rero ndatekereza ko iki nicyo gihe cyo kureba, ni ibihe bibazo byabayeho byatumye 'Awards' zabayeho zisa n'aho zicika intege, ibyo bibazo bigashakirwa igisubizo, hakongera kubaho 'Awards'."





Kevin Kade yagaragaje ko itangwa ry’ibihembo ririmo amacenga

Ku wa 17 Ukuboza 2023, Kevin Kade yatashye atanyuzwe nyuma y’uko abuze igikombe na kimwe mu byatanzwe muri Isango na Muzika Awards.

Icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko mu gutanga igihembo (Award) haba hakwiye kugenderwa ku bimenyetso aho kugendera ku marangamutima.

Yavuze ati “Igihembo ubundi ukoresha ibimenyetso. Uratanga igihembo cya ‘Best Collabo’ mu gihugu kandi atariyo ndirimbo nini mu gihugu, ubwo se ni gute ariyo ‘Best Collabo’ y'umwaka? Hanyuma na none warangiza ukambwira ngo uhaye igihembo umu Producer mwiza udakora kandi hari uri gukora indirimbo nini za mbere mu gihugu".

Rimwe na rimwe, hari igihe umuhanzi aba ahatanye mu bihembo runaka ariko nyamara ugasanga atari kwishimira cyangwa se kunyurwa n'uburyo ibyo bihembo biba byarateguwe cyangwa se byaratanzwe.

Kevin Kade yakomeje agira ati "Bareke ibintu by'amacenga, bakore ibintu bya nyabo. Ntabwo njyewe nzaguhereza igihembo nashyizemo amarangamutima. Nibakomeza gukoresha amarangamutima, hari igihe mu minsi iri imbere tutazajya tutabiha agaciro".

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Munda’, yavuze ko abantu bamwe na bamwe bategura ibihembo, bakagendera ku byiyumviro, ubucuti n'amarangamutima nyamara ugasanga birengagije umuntu uba warakoze neza n'amajoro aba yararaye akora.


Mike Karangwa yatangaje ko abagira uruhare mu myidagaduro, bakwiye no gushakira hamwe umuti w'ikibazo cyatumye itangwa ry'ibihembo mu Rwanda ricumbagira


Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, yatangaje ko abasanzwe bagira uruhare mu gutegura ibihembo, bakwiye kwikubita agashyi, bakongera kubitegura, kuko iyo umuntu akoze arashimwa

Kayitare Lionel uri mu bategura ‘Mashariki’, yavuze ko abashoramari batinya gushora imari mu itangwa ry’ibihembo, ahanini bitewe n’uko batabona neza ahava inyunga

Umunyamakuru wa Isango Star, Kalex yavuze ko ubunyangamugabo bw’abategura ibihembo ari byo bisubiza inyuma imishinga myinshi y’ibihembo bitangwa

Patient Bizimana yatangaje ko kwegukana ibihembo byafunguye imiryango myinshi, bityo hakwiye gukorwa inyigo ihamye ku bategura ibihembo

Isibo Tv iheruka gutanga ibihembo bya ‘The Choice Awards’ mu 2022

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KEVIN KADE

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI ISH KEVIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND