Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yagaragaje ko ari mu myiteguro yo kumurikira Album ye nshya mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, aho harimo itike y’ahazwi nka “Business Suite” y’abantu 25 bishyura Miliyoni 1.5 Frw.
Ushingiye ku bitaramo byagiye bibera muri iyi nyubako mu bihe bitandukanye, bigaragara ko The Ben ariwe muhanzi wa Kabiri ugiye kuhataramira, ufitemo itike yihagazeho mu bijyanye n’ibiciro byo kuhinjira.
The Ben agaragaza ko mu matike ye harimo imyanya yise ‘Business Suite’, igura Miliyoni 1,500,000 Frw. InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko iyi myanya igenewe kwicarwamo n’abantu 25, bagahabwa n’icyo kunywa. Bivuze ko ubariye ku muntu umwe, ni ukwishyura ibihumbi 60,000 Frw.
Mu matike yashyize ku isoko harimo n’amatike y’ahazwi nka ‘Ground Floor’, aho abafana bazaba begereye urubyiniro, ndetse babasha kuvugisha The Ben, no kwifotozanya na The Ben uko bashaka, ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.
Muri aya matike kadi harimo, itike ya ‘Corporate Corner’ yagenewe abaterankunga, abaganira ibijyanye n’ubushabitsi n’abandi- Aba bazaba bitegeye neza ‘Stage’ y’aho The Ben azaba ari kuririmbira.
Ubwo Kendrick Lamar yataramiraga kandi i Kigali mu bitaramo bya ‘Move Afrika’, ku wa 6 Ukuboza 2024, itike ya macye yari ibihumbi 50 Frw, ni mu gihe iya menshi yari ibihumbi 100 Frw, ndetse harimo n’itike y’ibihumbi 85 Frw.
Mu Ukwakira 2023, ubwo itsinda rya Boyz II Men ryataramiraga i Kigali, naryo ryari rifitemo amatike yakoshaga, kuko mu myanya ya ‘Silver’ itike yaguraga ibihumbi 50 Frw, ni mu gihe iya Gold yaguraga ibihumbi 75 Frw naho iza Diamond zikagura ibihumbi 100.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yumvikanishije ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ni nk’urufatiro rw’urugendo rwe mu muziki.
Ati "Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.”
Ibyamamare bishobora gutungurana muri iki gitaramo cye
The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.
Afite indirimbo ‘Uzaba uzaba’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza Kamikazi;
Lose Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’ yakoranye na Jay Polly na Green P,
‘Nkwite nde’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’ yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.
‘Karara’ yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond, ‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),
Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), Babu (GoLo), Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, Ommy Dempoz (I got you) n’izindi.
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.
Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.
Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena.
The Ben yagaragaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cye, harimo imyanya y’abantu 25 yishyurwa Miliyoni 1.5 Frw (Muri iyi myanya, umuntu umwe yishyura umuntu yishyura ibihumbi 60 Frw)
Mu Ukuboza 2023, Kendrick Lamar ataramira i Kigali, mu gitaramo cye harimo itike y’ibihumbi 100 Frw
TANGA IGITECYEREZO