Kigali

Ibasha kurera umwana no gutanga icyo kunywa mu kabari: Byinshi kuri Optimus Robot ya Elon Musk

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/12/2024 17:06
0


Mu gihe ikoranabuhanga riri kwihuta, abahanga barimo gukora ibintu bitangaje, kandi noneho n'ikoranabuhanga rya Optimus Robot ryo mu ruganda rwa Tesla ryatangiye kugaragaza ubushobozi butangaje bwo gufasha mu buzima bwa buri munsi.



Umuyobozi Mukuru wa Tesla, Elon Musk atangaza ko Optimus Robot yatangiye gukora mu mwaka 2022, izagira uruhare mu bikorwa binyuranye bya muntu. Optimus ni Robot yihariye ikozwe mu buryo bushobora gukora ibintu binyuranye. 

Ifite amaboko, amaguru n'umubiri wubatswe mu buryo bujyanye n’imikorere y’umuntu, ishobora gufasha mu bikorwa birimo gutunganya ibintu mu rugo, gufasha ababyeyi mu kurera abana ndetse n’akazi ko gutanga ibinyobwa mu kabari.

Ubuyobozi bwa Tesla buvuga ko iyi robot izaba ifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byo mu nzu nko gutegura amafunguro, gukora isuku ndetse n'ibindi binyuranye. Mu mwaka wa 2026 nibwo iyi Robot izagera kuri buri umwe uyishaka. Elom Musk avuga ko izaba igura hagati ya $20,000 na $30,000 [hagati ya Miliyoni 20 - Miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda].

Ubushakashatsi ku buryo Optimus ikora, bwerekana ko iyi robot izaba ifite ubushobozi bwo gutanga ubufasha mu ngeri nyinshi. Ikoranabuhanga rya Optimus rizagira uruhare rukomeye mu guhindura uburyo abantu bakora imirimo ya buri munsi.

Dr. Alice Mutoni, umuhanga mu by'ubuvuzi, avuga ko iyi robot ifite uruhare mu kugabanya umubare w'ababyeyi bafite ibibazo byo gutegura ubuzima bw'abana babo ndetse n’aho bagomba gufashwa mu buzima bwa buri munsi. Yongeraho ko izaba ifasha no mu kugabanya impanuka zibaho mu gihe abantu bakora imirimo y'ubuzima bwa buri munsi.

Elon Musk avuga ko Optimus ari imwe mu ngamba zo guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, rikazabasha gukora ibikorwa byafashije abantu kugira ubuzima bworoshye. Akomeza avuga ko Optimus Robot izajya ikora imirimo idasanzwe mu gukora ibikorwa byo mu rugo, ariko kandi ikaba ifite ubushobozi bwo gukora akazi mu nzego zinyuranye.

Nubwo ari ibintu byiza byinshi, Optimus Robot izahura n’ibibazo bikomeye muri tekinoloji. Urugero, uburyo bwo gufata ibyemezo bw'ikoranabuhanga n'ukuntu abantu bazayikoresha ni ibibazo by’ingutu. Kim Kardashian amaze iminsi ashinjwa kugira umugabo iyi robot aho yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati "Hura n'inshuti yanjye nshya".

Dr. Niyonsaba, umuhanga mu by'ikoranabuhanga, avuga ko hakenewe kwita ku buryo bwo kugenzura ikoranabuhanga rya Optimus, mu rwego rwo gukumira ibyago byo gutakaza akazi cyangwa guhungabanya imikorere y’ubuzima bwa buri munsi.


Ni robot ikora imirimo inyuranye isanzwe ikorwa n'abantu


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND