Kigali

Rayon Sports yaguye miswi na APR FC mu mukino wakiniwe hanze y'ikibuga -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu,Ishimwe Walter
Taliki:7/12/2024 14:02
0


Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe hanze y'ikibuga kurusha mu kibuga.



Uko umukino wagenze  umunota ku munota;

Umukino urangiye amakipe yombi anganya 0-0. Kugeza kuri ubu Rayon Sports iri kumwanya wa mbere n'amanota 30 naho APR FC iri kumwanya wa 5 n'amanota 19.

90+1' Niyonzima Olivier Seif na Ndayishimiye Richard babonye Amakarita y'imihondo nyuma yo gushyamirana n'abakinnyi ba APR FC 

Umukino wongeweho iminota itatu 

87' Aziz Bassane asimbuwe na Prince Elanga Kanga 

85' Darko Novic yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Mamadou Bah hajyamo Johnson Nwobodo

79' Rayon Sports ibonye kufura nziza ku mupira wari uhinduwe na Serumogo Ally maze Alioum Souane awukozaho intoki itewe na Muhire Kevin ba myugariro ba APR FC bayishyira muri koroneri 

77' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Fitina Ombolenga na Iraguha Hadji hajyamo Serumogo Ally na Adama Bagayogo 

76' Muhire Kevin yari abonye uburyo imbere y'izamu ariko arekuye ishoti riragenda rinyura hejuru y'izamu kure 

72' Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Adama Bagayogo bari kwishyushya

70' Nsabimana Aimable aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga

69' Amakarita y'imihondo akomeje gutangwa!

Mamadou Bah wa APR FC ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gutonganya umusifuzi 

66' Umutoza w'abazamu wa Rayon Sports,Mpazimaka Andre ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kutimvikana n'abadifuzi

63' Thadeo Lwanga ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Muhire Kevin 

60' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Mamadou Sy na Dushimimana Olivier,hajyamo Tuyisenge Arsene na Ruboneka Jean Bosco 

57' Niyibizi Ramadan ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Muhire Kevin 

56' Mugisha Gilbert ahaye umupira mwiza Dushimimana Olivier 'Muzungu' ari imbere y'izamu gusa awutera hejuru kure

54' APR FC ibonye kufura nziza ku ikosa Niyonzima Olivier Seif yari akoze ariko Mugisha Gilbert ayitereka kure y'izamu 

50' Khadime Ndiaye atabaye Rayon Sports ku mupira muremure wari utewe na Niyomugabo Claude ashaka Mamadou Sy 

47' Rayon Sports ibonye uburyo buremereye aho Pavel Ndzira yari agiye gufata umupira uramucika maze Aziz Bassane agiye kuwufata Byiringiro Gilbert aratabara 

Ba kapiteni ku mpande zombi bari kumva amabwiriza y'umusifuzi mbere y'uko umukino utangira


Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri 

42' Mugisha Gilbert ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yuko akoreye ikosa Fitina Ombolenga nta mupira yari afite 

35' Rayon Sports ibonye kufura nziza ku ikosa Thadeo Lwanga yari akoreye Iraguha Hadji,itewe na Fitina Ombolenga umunyezamu ayifata bitamugoye

29' Rayon Sports yari yongeye kubona uburyo ku mupira waruzamuwe na Fitina Ombolenga ashaka umutwe wa Fall Ngagne ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayemo kurarira 

25' APR FC muri iyi minota iri kwatsa umuriro imbere y'izamu!

Mugisha Gilbert arekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo gusa Nsabimana Aimable aratabara ashyira umupira muri itagize icyo itanga

22' Mamadou Sy ahawe umupira mwiza na Niyibizi Ramadan arekura ishoti riremereye Khadime Ndiaye arishyira muri koroneri 

18' Umukino watangiye gufata irangi!

APR FC ibonye kufura ku ikosa Bugingo Hakim yari akoreye Dushimimana Olivier 'Muzungu',itewe na Niyibizi Ramadan umupira ukubita igiti cy'izamu 

17' Fall Ngagne arase uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira yari abonye asigaranye na Pavel Ndzira ariko awuteye unyura hejuru y'izamu kure

16' Aziz Bassane akomeje kugora Byiringiro Gilbert,uyu myugariro wa APR FC amuteretse hasi ku nshuro ya kabiri umusifuzi atanga kufura itewe na Muhire Kevin ariko umupira ujya mu biganza by'umuzamu

15' Kapiteni wa Rayon Sports,Muhire Kevin ahinduye umupira washoboraga guteza ibibazo mu rubuga rw'amahina rwa APR FC gusa ba myugariro baba maso

10' Murera ibonye kufura ku ikosa Byiringiro Gilbert yari akoreye Aziz Bassane gusa itewe na Muhire Kevin ntihagira ikivamo

9' Rayon Sports ibonye koroneri ya mbere itewe na Muhire Kevin gusa ba myugariro ba APR FC baratabara

8' Aziz Bassane nawe abonye ikarita y'umuhondo nyuma yo kuburanya umusifuzi 

7' Bugingo Hakim abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Niyibizi Ramadan 

6' Amakipe yombi arakigana nta kipe nimwe iri kumarana umupira igihe kinini

3' Rayon Sports ibonye uburyo bwa mbere ku mupira mwiza wari uhawe Fall Ngagne ariko atekereza ko yarariye atera ishoti ry'abana umunyezamu wa APR FC arikuramo

1' Umukino utangijwe n'ikipe ya Rayon Sports gusa Niyomugabo Claude ahise yaka umupira 

18:00' Umukino uratangiye

17:58' Amakipe yombi ari kwifotoza

17:55' Abakinnyi b'amakipe yombi bari gusohoka mu rwambariro mbere yuko umukino utangira gukinwa 

17:44'  Mbere yuko umukino utangira ,umuhanzi Eric Sendeli agiye ku rubyiniro gususurutsa abitabiriyevuyu mukino,abakunzi ba Rayon Sports bajya mu bicu 

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Aliou Soaune, Niyigena Clement, Byiringiro Gilbert, Taddeo Lwanga, Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Mamadou Sy na Dushimimana Olivier.

Abakinnyi ababnje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga;Khadime Ndiaye, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Niyonzima Olivier "Sefu", Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Fall Ngagne na Iraguha Hadji Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa rayon sports

Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya mbere y'uko umukino utanguira

Uko abakinnyi ba APR FC bagiye bagera kuri Stade Amahoro

Uko abakinnyi ba Rayon Sports bageze kuri Stade Amahoro

Perezida wa Gasogi United KNC nawe yaje guha amaso umukino wa APR na Rayon Sports

Abakunzi ba Rayon sports bamaze kuzura Stade Amahoro, uko bakomeje kugenda bagera ku kibuga

N'ubwo abafana ba APR FC ari bakeya kurenza abafanma ba Rayon Sports nabo bameze neza kuri Stade Amahoro

17:20' Rayon Sports ikoze amateka yo kuzuza Stade amahoro.

17:12' Stade Amahoro imaze kuzura ku kigero cya 99%

17:09’ Abakinnyi ba APR FC basohotse mu rwambariro nabo baje kwishyushya, afafana bayo babakomera amashyi

17:07’ A bakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu rwambariro baje kwishyushya, abafana babakomera amashyi, Stade Amahoro ihinduka ubururu n’umweru. 

17:00’ Abatoza ba Rayon Sports batangiye gutera 'amakona' mu kibuga aho abakinnyi bagiye kwishyushya mbere y’uko umukino utangira. 

Abazamu Khadime Ndiaye na Ndikuriyo Patient bo bamaze gusohoka bari kwiruka bazenguruka ikibuga.

16:46' Mu gihe habura iminota 15 ngo imiryango ya Stade Amahoro ifungwe,iyi Stade yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza imaze kuzura ku kigero cya 85%

16:40' Abafana ba APR FC nabo batangiye gushyushya muri Stade Amahoro aho bafite utudarapo ndetse hakaba hari n'ahagurutse bari gufana bareba inyuma

16:36’ Abakinnyi ba APR FC barimo Thadeoo Luanga, Lamine Bah, Ishimwe Pierre, Mamadou SY, Mugiraneza Fradouard, Ruboneka Jean Bosco ndetse n’abandi bari bari gusuzuma niba ikibuga nta kibazo kiza kubateza ubwo baraba bari gucakirana na Rayon Sports.

16:33' Abakinnyi ba APR FC basohotse mu rwambariro, abakunzi bayo bari bihishye baravumbuka mu rusaku rwinshi n'amashyi y'urufaya.

16:30’ Abakunzi ba Rayon Sports nibo bakomeje kwiganza muri Stade Amahoro kurusha aba APR FC.

16:27’ MC&DJ Briane na DJ Crush bakomeje gususurutsa abafana bamaze kugera kuri Stade Amahoro, kugira ngo Saa 18h:00 umukino uraza gutangiriraho, zigere batari barambirwa.

16:25’ Ukurikije ubushobozi bwa Stade Amahoro bwo kwakira abafana ibihumbi 45, kugeza ubu ku kigero cya 65% bamaze kugera muri Stade.

16:20' Umukino wa Rayon APR FC witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye,Eric Senderi na intore Masamba ni bamwe muribo

16’ 16’ Abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports barimo Adama Bagayogo, Azizz, Bassane Koulagna, Fall Ngagne, Serumogo Ali Omar, Muhire Kevin, Nsabimana Aimable, Enenga Kanga Prince, Khadim Ndiaye, n’abandi batandukanye bari bari gusuzuma niba ikibuga bagiye gucakiraniramo na APR FC kimeze neza.

16:12’ Abakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu Rwambariro baje kureba ko ikibuga kimeze neza bari kumwe na Mwarimu wabo Robertinho, abafana babakomera amashyi y’urufaya.






16:00’ Abakunzi ba Rayon Sports muri vuvuzera nziza cyane, bashyuhije Stade Amahoro dore ko abafana ba APR FC bo batari bashyuha

15:55’ Abafana bakomeje kwinjira muri Stade ku bwinshi, kuko igice cya Stade Amahoro ugana ku gisimenti cyenda kuzura haba mu gice cyo hasi cya no mu gice cyo hejuru

15:50’ DJ Crush nawe yagiye ku rubyiniro asusurutsa abakunzi ba Rayon Sports na APR FC mu miziki myiza yo mu Rwanda no hanze yarwo.

15:40’ DJ&MC Briane ari gususurutsa abafana bari muri Stade Amahoro gusa abafana ba Rayon Sports nibo bakomeje kuba benshi kurusha abakunzi ba APR FC, cyane ko hafi ya bose bambaye impuzankano z’amakipe bihebeye ndetse bakaba bicaye bivanguye.

Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kubanza mu kibuga; Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Yousou Diagne, Ndayishimiye Richald, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Aziz Bassane na Iraguha Hadji,

Abakinnyi 11 ba APR FC bashobora kubanza mu kibuga; Pavelh Ndzila ,Byiringiro Gilbert,Niyigena Clement, Alioum Souane, Niyomugabo Claude (c),Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard Ruboneka Jean Bosco,Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.

15:30' Ugereranyije muri Stade abafana bamaze kugeramo ntabwo bari bagera muri 1/2.

Abafana ba Rayon Sports nibo benshi kugeza ubu kuko buzuye imyanya yo muri nimero 124, 123, 122, 120, 109, 108, 107, 117, 113, 112, 111, 110, 109, 108, 107, 106, 105, 104, 103 na 101.

Abafana ba APR FC bo ntabwo bari baba benshi muri Stade Amahoro, kuko uduce dutatu aka 124, 125 na 126 nitwo buzuyemo.

Muri 127 naho barimo ari benshi ariko ntabwo bari buzura, gusa hari n’utundi duce turimo abafana ba APR FCbatari benshi.

15:00' Nubwo habura amasaha atatu ngo umukino utangire ariko abafana batari bacye bageze muri Stade Amahoro naho abandi ibihumbi n'ibihumbi bari ku miryango

Kuri iyi nshuro aya makipe yombi agiye guhura asa nkaho ari mu bihe bimwe nubwo imwe isa nkaho iri hejuru y'indi gato

Rayon Sports imaze iminsi iri mu bihe byiza dore ko kuva shampiyona yatangira itaratsindirwa umukino n'umwe ndetse ikaba imaze imikino 8 yikurikiranya intsinda bikaba ari nabyo byatumye iri kumwanya wa mbere kugeza ubu n'amanota 26.

Ni mu gihe APR FC yo itari mu bihe byiza cyane dore ko n'umukino uheruka yatakaje amanota inganya na Police FC 1-1,none ikaba iri kumwanya wa 5 n'amanota 17 gusa ikaba igifite ibirarane 2.

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira mu mukino wiswe uwo gusogongera Stade Amahoro wakinwe mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka ukaba warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Muri shampiyona ho barukaga guhura mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka ukaba wari warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

Mbere yuko uyu mukino ukinwa, umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko bimushobokeye buri Cyumweru yajya akina umukino uri ku rwego rwa 'Derby'.

Robertinho Ati “ Munyumve, kuko ngwewe menyereye za Maracana zijyamo abantu ibihumbi 200, Nkunda imikino imeze nkiyi, ahubwo ari ibishobotse buri cyumweru najya nkina umukino uri ku rwego rwa Derby, kuko nibyo nakuriyemo mu makipe nka Flumilense, Palmeiras, Imernational, Botafogo, ibikombe narabitwaye.


Natwaye ibikombe, ndetse nanakiniye amakipe menshi akomeye, natoje abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Fluminense ubwo yakinaga na Al-Ahl yo mu misiri, ubwo twari mu gikombe cy’isi cy’amakipe asanzwe".

Yakomeje agira ati" Ibintu mugomba kumva neza, ni uko amezi ane ibintu bitaba byoroshye gutsinda umukino wose ukina, kuko binaniza mu mutwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa reka mbibire akabanga, Derby iba ari Derby".

Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w'i 104

Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

Ikipe y’Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 103.

Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 26.

Muri iyo mikino 103 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

Amazina atazibagirana muri uyu mukino

Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n’abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

Imikino itazibagirana yahuje APR FC na Rayon Sports

Umukino wa mbere itazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n’inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

Mu 2011-2012, mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w’imikino itwara igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n’aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’, Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil ‘Papy Kamanzi’ watsinzemo ibitego bibiri.

Mu 2015, Hakizimana Louis yayoboye umukino APR FC yanyagiyemo Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 ayobora umukino Rayon Sports yangayigemo APR FC 4-0.

Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. Iminota 63 ya mbere y’umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y’iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b’impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Ukuboza 2021 nyuma y’iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2022.




Uyu mukino wandikiweho amateka

Ku munsi wejo kuwa Gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko amatike yo kwinjira kuri uyu mukino yashize.

Ni ubwambere ibi byari bibaye kuva Stade Amahoro yavugurwa igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 dore ko hari harakiniwemo imikino 9 irimo n'iyi kipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi.

Bivuze ko nibura mbere yo gukina,Rayon Sports yamaze gutsinda igitego cya mbere cyo kwinjiza akayabo k'amafaranga dore ko ayavuye mu kurusha amatike akabakaba miliyoni 200 Frw.

Aya aza yiyongera ku yandi yavuye mu bafatanyabikorwa bari bwamamaze muri uyu mukino dore ko mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuwa Kane ,abayobozi bayo bari batangaje bamaze kubona miliyoni 50 Frw.

Uyu mukino wari umaze igihe kinini utegerejwe

Uyu mukino wari umaze igihe kinini cyane utegerejwe kuko amatariki wari uteganyijweho , yimuwe inshuro ebyiri bitewe n'impamvu zigiye zitandukanye.

Ku ikubitiro wari uteganyojwe ko uri bukinwe ku itariki 14 Nzeri 2024, ariko ntiwaza gukinwa, kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions.

Waje kwimurirwa ku itariki 19 Ukwakira, ariko nabwo ntiwakinwa kubera ko ikipe y’igihugu yari mu myiteguro yo gukina na Djibouti mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Africa cy’abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo (CHAN).

N’ubwo iturufu yo kudakina umukino ku itariki 19 Ukwakira yabaye imyiteguro y’ikipe y’igihugu, APR FC yari yamaze gutanga ubusabe muri Rwanda Premier League isaba ko yazakina na Gasogi United kuri iyi taliki, mu mwanya wo gukina na Rayon Sports.

Ni umukino Rayon Sports iramanuka mu kibuga irusha amanota 11 ikipe ya APR FC, kuko kugeza ubu Rayon Sports inayoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 29 izigamye ibitego 16, APR FC yo ni iya Gatandatu n’amanota 18 izigamye ibitego 4.

">


">

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda

VIDEO: Eric Munyanyore Khalikeza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND