Kigali

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/12/2024 14:00
0


Igihugu cy'u Rwanda ni cyo kizaberamo Inama Mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, akaba ari inama izahuza abahanga, abayobozi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu rwego rwo kuganira ku buryo bwo gukumira no guhashya ibikorwa bya Jenoside ku isi.



Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo wa X, yatangaje ko tariki ya 9 Ukuboza 2024, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga izibanda ku kurwanya Jenoside. Ni inama izabera mu Mujyi wa Kigali muri Kigali Serena Hotel.

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama iri ku rwego rw'Isi, ni igihugu gifite amateka akomeye y'ubuyobozi n'ubushake mu guhangana na Jenoside no kwimakaza Ubumwe n'Ubwiyunge. Inama yo ku kurwanya Jenoside ni igikorwa cy’ingenzi, cyane kuko Jenoside ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku isi.

Iyi nama izatuma habaho gusangira ubumenyi no gutanga ibitekerezo ku buryo bwo gukumira no gukosora ingaruka z'ibyaha bya Jenoside. U Rwanda, rwabaye intangarugero mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzaba rufite uruhare runini mu biganiro byo kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Kuba u Rwanda ruzakira iyi nama, birerekana ubufatanye bw’isi yose mu kurwanya Jenoside. Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwakoze byinshi mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni.

U Rwanda rwatanze urugero mu kugaragaza ibyiza byo kwimakaza ubumwe no kubaka igihugu nyuma y’ayo mateka mabi. Iyi nama izatanga amahirwe yo kwigira hamwe n’abandi ku buryo bwo gushyigikira politiki n’ingamba zo gukumira ibyaha bya Jenoside.

Muri iyi nama, hazaganirwa ku ngingo nyinshi, zirimo: Gushaka uburyo bwo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside kugira ngo hatabaho kugoreka no kwibagirwa ingaruka za Jenoside, gusuzuma uburyo imiryango mpuzamahanga ishobora gufatanya mu kurwanya ibikorwa bya Jenoside;

Kugaragaza uburyo u Rwanda rwashyizeho gahunda z’ubwiyunge no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyiraho ingamba zihamye mu rwego rw’ubutabera no gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatuts.

Binyuze muri iyi nama, isi yose izagira umwanya wo kuganira ku bufatanye bwimbitse mu kurwanya Jenoside. Iyi nama izahuriza hamwe ibihugu, imiryango itegamiye kuri leta, n’abashakashatsi bo mu nzego zitandukanye.

Ibi bizafasha mu kugaragaza uburyo isi yose ishobora gufatanya mu kurwanya ibikorwa bya Jenoside ndetse no kubaka amahoro arambye.

U Rwanda, rwagaragaje ubushobozi mu gukumira no guhashya Jenoside, rufite umwanya wo gufasha isi yose kubona ibisubizo bihamye. Iyi nama izaba ari uburyo bwo gukomeza gusigasira amahoro, ubumwe n'ubwiyunge ku isi.

Amasezerano yo mu mwaka wa 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside asobanura ko Jenoside ari igikorwa gikorwa hagamijwe gusenya no gutsemba muri rusange cyangwa igice cy’itsinda ry’igihugu, ubwoko, cyangwa idini.


Iyi nama mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside izabera muri Kigali Serena Hotel


Umwanditsi: Kubwimana Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND