Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu ndirimbo nshya, harimo
iyahuje Umuririmbyi itahiwacu Bruce
wamamaye nka Bruce Melodie na Blq Diamond yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 6
Ukuboza 2024. 'Niki
Minaji' iri mu ndirimbo zigize Album nshya ya Bruce Melodie yise 'Colourful
Generation', ndetse iri ku mwanya wa Kane kuri iyi Album igiye kumara umwaka
umwe itegerejwe. Izaba iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n'abahanzi
banyuranye, ahanini biturutse ku mubano basanzwe bafitanye.
Bruce Melodie yari
aherutse gutangaza ko indirimbo ye yayitiriye izina ry'umuhanzikazi ukomeye ku
Isi. Yayise 'Niki Minaji', kandi yitsa cyane ku kugaragaza ko umukobwa aba
aririmba, yaba imiterere ye, uburanga bwe n'ibindi abihuje n'uyu muhanzikazi wo
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye ku Isi.
Iyo unyujije amaso mu
bantu bakoze iyi ndirimbo, ubona ko yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer
Element, ni mu gihe mu buryo bw'amashusho (Video) yakozwe na J'Chrétien
Munezero usanzwe ari Murumuna wa Christopher.
Ni mu gihe Bahali Ruth
witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, akabasha no kwegukana ikamba
ry'umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi ku buzima bw'imyororokere, yabaye
umwungiriza wa J'Chrétien Munezero mu ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.
Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo, Zizou Al Pacino
wahurije abarimo Bulldogg, Calvin
Mbanda , P Fla, Fireman na Jay C mu ndirimbo yise ‘Kuba umugabo,’ Nel
Ngabo, Element Eleéeh na Kenny Sol biyambajwe na Marioo, abaramyi bakunzwe
cyane Vestine & Dorcas n’abandi benshi.
1.
Niki Minaj – Bruce Melodie ft Blaq Diamond
2. Kuba
umugabo - Zizou Al Pacino ft Bulldogg, Calvin
Mbanda , P Fla, Fireman, Jay C
3.
1,2,3 – Nel Ngabo
4. Njozi
- Marioo feat Element Eleéeh
5. Happiness
- Marioo feat Kenny Sol
6. Ihema – Vestine & Dorcas
7. Basi
- Là Reïna
8.
Impamba – David Kega
9.
Amen – Eddy Muramyi ft Bidandi
10.
Irebe - Khire
TANGA IGITECYEREZO