Harabura amasaha mbarwa igitaramo Unveil Africa Fest kizataramamo abarimo Ruti Joel, J sha, Intayoberana, Chrisy Neat, Victor Rukotana n’abandi batandukanye kikabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu kuva saa kumi n'imwe.
Hamaze iminsi hategurwa iserukiramuco rya Unveil Africa Fest rizataramamo abahanzi bahurira ku mwihariko wo kuba abahanga mu njyana n’imbyino gakondo. Iri serukiramuco rya Unveil Africa Fest rizajya riba ngarukamwaka ariko rikibanda cyane ku muco gakondo.
Umuyobozi
Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, aherutse
kubwira InyaRwanda ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw’abasanzwe muri iyi
mirimo ikigaragaramo umubare mucye w’abari n’abategarugori nyamara ari bo
bakabaye babikora.
Aragira
ati “Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye
ariko byagera mu bitaramo, inama n’ibindi, ugasanga bikorwa n’abagabo ukibaza
ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.”
Kuri
ubu umuntu ushaka kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’akataraboneka,
aracyafite amahirwe ariko isaha n’isaha amatike ashobora gushira ku isoko.
Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda AHA ugure itike.
Abagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu
ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu
gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa
ry'amazi.
Undi
mwihariko muri iki gitaramo, ni uko abana bakiri bato bazemererwa kwinjira
hanyuma bakajya kwiga no kumenya byinshi ku muco nyarwanda cyane cyane imbyino
gakondo.
Unveil Africa Fest inyotewe n'abakundana umuziki nyarwanda by'umwihariko injyana gakondo, yatewe inkunga n'abaterankunga barimo Yves Sound izwiho kugira ibyuma by'akataraboneka bikoreshwa mu bitaramo bikomeye, inama n'ibirori binyuranye.
Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira Unveil Africa Fest
Victor Rukotana nawe yiteguye neza kunezeza abazitabira Unveil Africa Fest
Chris Neat umaze iminsi mu myiteguro, atindiwe n'amasaha ngo ataramane n'abazitabira Unveil Africa Fest
Ruti Joel umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nawe azataramana n'abazitabira Unveil Africa Fest
Yves Sound ni umwe mu baterankunga b'imena ba 'Unveil Africa Fest '
Lucky Nzeyimana niwe uzaba umuhuza w'igitaramo Unveil Africa Fest
Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah aherutse gusura abahanzi bazatarama mu gitaramo Unveil Africa Fest ababwira ko abashyigikiye
Cya gitaramo cyari gitegerejwe cyane, kirabaye
TANGA IGITECYEREZO