Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yahishuye inzira yanyuzemo yamugejeje ku nshingano zo kuyobora urubyiruko, ndetse n’uko yifuje kuyobora Akarere ariko ntibimuhire.
Ubwo yaganirizaga abarenga 1000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024, Minisitiri Dr Utumatwishima yatangaje ko umuyobozi wese mu Rwanda akora akazi ka Leta ku kigero cya 20%, ubundi 80% akaba ari ubukorerabushake.
Yasobanuye ko binyuze
muri iyo nzira y’ubukorerabushake, ariho yaje kwisanga mu rubyiruko nubwo mu
busanzwe ari umuganga waminuje mu buvuzi.
Ati “Ubundi njyewe nize kuvura. Njyewe ndi umuganga. Ariko iyo wibaza ukuntu nisanze mu rubyiruko, ni mu nzira y’ubukorerabushake kuko njye nagiye mu bukorerabushake ntabipanze mu by’ukuri''.
Yakomeje avuga ko ubwo
yari umuganga uvurira mu bitaro bya Ruhengeri, yitegerezaga uburwayi bukomeye
burimo gupfumuka amara bitewe no kugira inzoka nyinshi zo mu nda ziterwa n’umwanda
abaturage bahuraga nabwo, akibaza niba abayobozi babizi, ibyatumye
yifuza no kuba Meya w’Akarere ka Musanze ariko ntibikunde.
Ati“Kumwe wumva
ubifitemo uburakari, abantu benshi niko binagenda, ubwo nanjye nari muto, ndavuga nti 'njyewe nshaka kujya kuba Meya'. Buriya ni icyo cyatumye njya kwiyamamaza.”
Dr.Utumatwishima
yahishuye ko ubwo yajyaga kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Musanze, yashakaga
kubona uburyo bwo kujya afasha abaturage gusobanukirwa ibijyanye no kwivuga.
Ati “Nshaka kujya kuba Meya. Kubabaza impamvu batabikemura. Nashakaga kujya kuyobora Akarere ka Musanze. Hanyuma, njya kwiyamamaza bwa mbere nkabwira abaturage ibyo nkabona abaturage ntibampaye amashyi.
Ndakomeza ndasobanura ukuntu bimvuna kubaga,
mwazanye umwanda, nta mituweli, nta cyayi mubona, abaturage ntibampe amashyi. Uwo
duhanganye wiyamamazaga kuba umujyanama, nkabona baramwemeye. Erega mbivamo
mvanamo kandidature amatora ataragera.”
Yasobanuye ko nyuma yaje
kuvumbura ko abandi biyamamaza bavuga uko bazakemura ibibazo by’abaturage
babihuza n’uko bize mu gihe we yavugaga ibyo kuvura nabwo akavuga indwara zo mu
nda gusa. Ati: “Umuntu arambaza ati ese ubwo abaturage uzababaga gusa? Ati ‘ushobora
kuba uri umuganga mwiza, ariko abaturage bakenera kurya, bakenera imihanda,
bakenera amazi, bakenera kurwanya akarengane...”
Nyuma yo gusobanukirwa
aho icyerekezo cy’igihugu cyubakiye n’uko agomba kubana n’abaturage, nibwo Minisitiri Utumatwishima yinjiye mu nzego z’urubyiruko ahereye ku Mudugudu none ubu ageze
ku rwego rw’Igihugu.
Ati: “Kuva ubwo natangiye gukorera mu nzego z’urubyiruko, ku Mudugudu wa Byimana aho nari ntuye, kugeza menyanye n’inzego z’urubyiruko z’i Kigali, dore ni aha ndi.”
Ni umuhanga mu kubaga,
aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu
bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo Kanseri. Yabaze
abarwayi barenga 500.
Minisitiri Utumatwishima
yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco guhera mu 2017,
we akaba yari avuye ku buyobozi bw’Ibitaro bya Rwamagana. Yarahiriye izi
nshingano nshya ku wa 30 Werurwe 2023.
Mbere y'uko ahamagarirwa
izi nshingano zo kuba Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi muri
Werurwe 2023, yari asanzwe akora muri serivisi z'ubuvuzi nk'umwe mu bahanga mu
birebana no kubaga abarwayi, yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru w'ibitaro
bitandukanye birimo Kinihira, Ruhengeri na Rwamagana.
Mu birebana n'amashuri
yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2009, icyiciro
cya Gatatu agisoreza mu ya Manchester Metropolitan yo mu gihugu cy'u Bwongereza mu 2016, ubu ari
gukorera impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suede.
Yagiye akora amahugururwa
n'ubushakashatsi mu buvuzi harimo n'ayo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.Uyu mugabo w'abana 3 barimo abakobwa babiri n'umuhungu umwe, azwiho
kugira indangagaciro yo gukunda igihugu bikiyongeraho no kugikundisha abandi.
Yakoranye n'urubyiruko mu
bihe bitandukanye, yanabaye umwe muri ba Komiseri b'Umuryango wa RPF Inkotanyi
mu 2013, mu bihe bitandukanye yumvikanye ashishikariza urubyiruko kwiteza
imbere bakorera mu mujyo uzira amacakubiri kandi banarwanya ingengabitekerezo
ya Jenoside.
Dr.Utumatwishima azwiho
gukurikiranira hafi ibikorwa bitandukanye by'ubuhanzi binajyanirana n'amakuru
y'imyidagaduro bishimangirwa n'inyunganizi agenda atanga ku biba bigezweho mu
gihugu nk'aho yumvikanye akangurira abanyamuziki gukorera hamwe.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yahishuye inzira yanyuzemo kugira ngo yisange muri izi nshingano
TANGA IGITECYEREZO