U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukorerabushake. Ibikorwa byo kuwizihiza byabereye ku Intare Arena i Rusororo, ahari hateraniye abagera ku 1000 bagize ibyiciro by’abakorerabushake hirya no hino mu gihugu.
Ubwo hizihizwaga umunsi
mpuzamahanga w’ubukorerabushake kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024, Minisitiri
w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kwizihiza uwo munsi ari
umwanya mwiza wo gushima abakorerabushake kubera umusaruro w’ibyo u Rwanda
rwagezeho uturutse mu bikorwa byiza byabo.
Insanganyamatsiko y’uyu
mwaka iragira iti: “Ubwitange ni isoko y’ibisubizo.”
Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yagaragaje uruhare rw'ubukorerabushake mu
kubaka igihugu, atanga urugero ku ngabo zahoze ari iza RPA zari zirangajwe
imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, zitanze zigatanga
ubuzima bwabo ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yaho
zigakomeza kwitangira igihugu. Ati: "Uyu murage dukomeze tuwusigasire."
Yakomeje agira ati: ”Ibikorwa byose by’abakorerabushake byahinduye ubuzima bw’abanyarwanda haba mu
nkingi y’ubukungu, mu mibereho myiza, no mu miyoborere, by’umwihariko gufasha
abaturage guhindura imyumvire, kwikura mu bukene no kwiteza imbere.”
Minisitiri Dr Mugenzi,
yibukije abakorerabushake ko igihugu kitabasha kugera ku ntego kiyemeje
kugeraho mu myaka itanu iri imbere, abasaba ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa
ryazo.
Ati: “Ubu turabarura
abakorebushake barenga miliyoni ebyiri bari mu gihugu hose. Turabashimira
uruhare mwagize mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse no mu
ishyirwamubikorwa rya gahunda za Guverinoma y’imyaka 7 (NST1). [...] Nk'uko
mubizi kandi, nk'igihugu dufite intego twifuza kugeraho muri gahunda ya kabiri
y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), izo ntego ntitwazigeraho
tudafatanyije. Niyo mpamvu twongeye kubasaba ubufatanye bwanyu
nk'abakorerabushake mu ishyirwa mu bikorwa ryayo."
Yibukije aba
bakorerabushake by'umwihariko urubyiruko ko Umuryango Nyarwanda ubitezeho
byinshi, abasaba gukomeza kuba icyitegererezo mu kwirinda ibisindisha, akomoza
kuri gahunda ya 'TunyeLess.' Yabasabye kandi kwitandukanya n'ingengabitekerezo
ya Jenoside no gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Ati: "Ubwo tugeze mu minsi mikuru ya noheli n'ubunani, ni byiza ko iyi gahunda tuyizirikana, 'tukanywaless' byaba na ngombwa tukazivaho."
Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne,
yagaragaje ko ibikorwa byo kwitanga no gukorera ubushake byahereye kera kuva u
Rwanda rwahangwa, akomoza no ku musaruro w’ibikorwa by’intore ziri ku rugerero
bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Mu myaka itatu
ishize, guhera mu 2022 duteranyije ibikorwa byakozwe mu gihe cy’urugerero
byitabirwa n’abana barangije amashuri yisumbuye bigera hafi kuri miliyari 6 Frw
birimo kubakira abatishoboye, gukora uturima tw’igikoni, gukora imihanda,
n’ibindi.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu kiganiro yatanze yavuze ko abakorerabushake ari abantu b'agaciro mu iterambere ry'igihugu, avuga ko buri Munyarwanda wese yakabaye afite ikindi gikorwa akora adahemberwa, kiyongera ku kazi ke ka buri munsi.
Yakomeje agira ati: "Ntabwo ibintu byose ukora wabihemberwa. Akenshi iyo ubikora uzi ngo bizakugirira akamaro ku gihe kirekire, bikagirira akamaro abaturage, iyo utabihembewe burya biba bifite agaciro kanini cyane, n'igihembo gikuru mu gihe kiri imbere."
Minisitiri Utumatwishima yasabye cyane cyane urubyiruko kwirinda kwiyemera no kubaha abo bafasha mu bikorwa bitandukanye by'ubugiraneza, birinda gushyira imibereho yabo ku karubanda.
Ati: "Iyo wafashije abantu urabubaha, ukabarindira icyubahiro, hanyuma ntushake kubandagaza ko bakennye. Icya nyuma, iyo wafatanyije n'abandi kiba ari igikorwa cy'abantu bose, ntabwo ari igikorwa cyawe wenyine."
Imyaka icumi irashize
urubyiruko rw’abakorerabushake rutangiye imirimo iteza imbere igihugu ndetse
rwanatanze umusaruro ukomeye.
Nko mu gihe cya Covid-19,
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no
kugenzura iyibahirizwa ry’amabwiriza arebana no kuyirinda no kuyikumira mu bice
bitandukanye birimo mu mihanda, amasoko, gare n’ahandi hanyuranye.
Rwatanze imbaraga zarwo
uko rushoboye ndetse u Rwanda rubasha kwitwara neza mu guhangana n’icyorezo cya
Covid-19.
Ubwo yaganirizaga uru
rubyiruko muri Gicurasi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukorera ubushake
ari inshingano ikomeye isaba gukorana n’ubushake.
Yashimye kandi umusanzu
ukomeye w’abakoranabushake mu iterambere ry’igihugu no mu bikorwa bitandukanye
kandi yizeza ko umuco w’ubukoranabushake uzakomeza.
Ati "Igihugu cyose
gifite abantu nkamwe mukora ibikorwa nk’ibi mudahemberwa, ndetse kenshi mudashimirwa
ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni
byiza rwose ndagira ngo mbibashimire."
Umunsi Mpuzamahanga
w’Abakorerabushake washyizweho n’umwanzuro No 40/2012 w’Inteko Rusange
w’Umuryango w’Abibumbye ku tariki ya 17 Ukuboza 1985.
U Rwanda nka kimwe mu
bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, rwizihiza uyu munsi buri mwaka ruzirikana
ko ubwitange/ubukorerabushake, busanzwe ari inkingi ya mwamba mu mibereho myiza
y’Abanyarwanda bukaba n’Indangagaciro nyarwanda.
Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yerekana ko Abanyarwanda bitabira ibikorwa by'ubukorerabushake bagera kuri 2,800,000 barimo urubyiruko rugera kuri 1,700,000.
U Rwanda rwifatanije n'Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake
Ni ibirori byitabiriwe n'abarenga 1000
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi yashimye uruhare rw'abakorerabushake mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize
Uwacu Julienne waturutse muri MINUBUMWE yavuze ko ibikorwa by'ubwitabye n'ubukorerabushake atari iby'ubu
Minisitiri Utumatwishima yasabye Abanyarwanda bose kugira ibikorwa bakora badategereje ibihembo
N'inzego z'umutekano zari zihari, hazirikanwa umusanzu wabo ukomeye mu kubaka igihugu
Hatanzwe ikiganiro kigaruka gisobanuro cy'ubukorerabushake n'inshingano z'abakorerabushake
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zinyuranye za Leta
Umuhanzi Niyo Bosco ni we wasusurukije abitabiriye ibi birori
Akanyamuneza kari kose ku bakorerabushake b'u Rwanda
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu munsi
AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO