Kuwa Gatandatu itariki 7 Ukuboza 2024 kuri Stade Amahoro, muri shampiyona y’u Rwanda harakinwa umukino w’imbonekarimwe uhuza ikipe ya Rayon sports na APR FC.
Ni umukino amakipe yombi akomeje gutegurana imbaraga zidasanzwe, cyane ko ikipe iwutsinze iba ifite amahirwe menshi cyane muri uwo mwaka w’imikino.
Bamwe mu banyabigwi
banyuze mu makipe yombi bashimangira ko umukino uhuza APR FC na Rayon Sports
uba ari uwo kwitondera kuko buri kipe irawutsinda, utitaye ngo ni iyihe imeze neza.
Ndayishimiye
Eric Bakame wakiniye APR FC na Rayon Sports mu izamu, yavuze ko umukino wo ku
wa Gatandatu uzaba ukomeye cyane, kubera ko APR FC ifite ubwugarizi
budasanzwe, naho Rayon Sports ikaba ari nziza mu busatirizi.
Bakame
yagize ati “Navuga ko abazakurikirana umukino wo ku wa Gatandatu bazareba
umukino mwiza. Kugeza aka kanya tugiye kureba Rayon Sports ifite ubusatirizi
bwiza kandi na APR FC ifite ubwugarizi bwiza.
Kugeza aka
kanya Rayon Sports igomba gutsinda, kuko abataka bayo baratyaye ku rwego rwo
hejuru, ariko n’iyo ugiye mu bwugarizi bwa APR FC usanga buhagaze neza ndetse
harimo n’abakinnyi b’abahanga, urumva ko ari umukino uzaba uryoshye ku mpande zombi".
Bakame yanavuze ko umwihariko w’uyu mukino, ari uko Rayon Sports igiye kugaruka iri mu bihe byiza ugereranyije n’imyaka yabanje.
Ati: “Hari hashyize igihe kirekire Rayon Sports ikina na APR FC itari mu
buhe byiza nk’ibyo irimo ubu ngubu kuko kumara imikino irindwi, umunani
udatsindwa ku ikipe nka Rayon Sports, bituma buri wese uyikunda, ategereje uko
izitwara imbere ya APR nayo yiteguye neza.
Uyu
munyabigwi, yashimangiye ko kuba Rayon Sports iri mu kwezi kwa buki, ikipe ya
APR FC nayo iba ihagaze neza “APR FC ni ikipe yiteguye kandi idashaka kujenjeka
ku mukino wa Rayon Sports, kuko nayo ikeneye kuguma kuzamuka ku rutonde rwa
shampiyona, kandi ntekereza ko igikombe hagati y’amakipe yombi biracyashoboka.
Bakame
yagiriye inama amakipe yombi ati: “Ikipe ya Rayon Sports ku mukino izahuramo na
APR FC, icya mbere bagomba kuba abakinnyi bakuru, kuko bashobora gutwarwa n’izi
ntsinzi ziri kwisukiranya, ugasanga batakaje umukino mu buryo budakwiye.
APR FC
nayo nzi neza ko aho bari baticaye, bari gutegura uyu mukino, ni umukino nzi
neza ko aho bari bizeye ko bagomba kubona amanota atatu, 100%, kugira ngo
bakuremo ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yabo na Rayon Spors.
Bakame yashimangiye ko ntabyo kwisegura bijya bibaho, iyo ikipe imwe itsinze indi, ntabyo kuvuga ngo ikipe runaka yari mu bihe bibi, ati: “Aya makipe iyo agiye gukina, nta kwisegura bijya bibaho, kuko ntakiyahuza, uretse gukina imikino ahanganiye ibikombe.
Ni nayo mpamvu iyo zigiye gukina buri imwe iba yiteguye.
Cyane cyane n’iyo mutiteguye nk’abakinnyi, abayobozi baba biteguye, cyangwa
abafana bakaba biteguye.