Ndayishimiye Eric Bakame yasobanuye uburemere bw’umukino wa APR FC na Rayon Sports–VIDEO

Imikino - 05/12/2024 2:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Ndayishimiye Eric Bakame yasobanuye uburemere bw’umukino wa APR FC na Rayon Sports–VIDEO

Umunyabigwi wa APR FC na Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame yasobanuye ko nta na rimwe umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ujya woroha, avuga ko ku wa Gatandatu bizaba ari ibicika kuri Stade Amahoro.

Kuwa Gatandatu itariki 7 Ukuboza 2024 kuri Stade Amahoro, muri shampiyona y’u Rwanda harakinwa umukino w’imbonekarimwe uhuza ikipe ya Rayon sports na APR FC.

Ni umukino amakipe yombi akomeje gutegurana imbaraga zidasanzwe, cyane ko ikipe iwutsinze iba ifite amahirwe menshi cyane muri uwo mwaka w’imikino. 

Bamwe mu banyabigwi banyuze mu makipe yombi bashimangira ko umukino uhuza APR FC na Rayon Sports uba ari uwo kwitondera kuko buri kipe irawutsinda, utitaye ngo ni iyihe imeze neza.

Ndayishimiye Eric Bakame wakiniye APR FC na Rayon Sports mu izamu, yavuze ko umukino wo ku wa Gatandatu uzaba ukomeye cyane, kubera ko APR FC ifite ubwugarizi budasanzwe, naho Rayon Sports ikaba ari nziza mu busatirizi.

Bakame yagize ati “Navuga ko abazakurikirana umukino wo ku wa Gatandatu bazareba umukino mwiza. Kugeza aka kanya tugiye kureba Rayon Sports ifite ubusatirizi bwiza kandi na APR FC ifite ubwugarizi bwiza.

Kugeza aka kanya Rayon Sports igomba gutsinda, kuko abataka bayo baratyaye ku rwego rwo hejuru, ariko n’iyo ugiye mu bwugarizi bwa APR FC usanga buhagaze neza ndetse harimo n’abakinnyi b’abahanga, urumva ko ari umukino uzaba uryoshye ku mpande zombi".

Bakame yanavuze ko umwihariko w’uyu mukino, ari uko Rayon Sports igiye kugaruka iri mu bihe byiza ugereranyije n’imyaka yabanje.  

Ati: “Hari hashyize igihe kirekire Rayon Sports ikina na APR FC itari mu buhe byiza nk’ibyo irimo ubu ngubu kuko kumara imikino irindwi, umunani udatsindwa ku ikipe nka Rayon Sports, bituma buri wese uyikunda, ategereje uko izitwara imbere ya APR nayo yiteguye neza.

Uyu munyabigwi, yashimangiye ko kuba Rayon Sports iri mu kwezi kwa buki, ikipe ya APR FC nayo iba ihagaze neza “APR FC ni ikipe yiteguye kandi idashaka kujenjeka ku mukino wa Rayon Sports, kuko nayo ikeneye kuguma kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona, kandi ntekereza ko igikombe hagati y’amakipe yombi biracyashoboka.

Bakame yagiriye inama amakipe yombi ati: “Ikipe ya Rayon Sports ku mukino izahuramo na APR FC, icya mbere bagomba kuba abakinnyi bakuru, kuko bashobora gutwarwa n’izi ntsinzi ziri kwisukiranya, ugasanga batakaje umukino mu buryo budakwiye.

APR FC nayo nzi neza ko aho bari baticaye, bari gutegura uyu mukino, ni umukino nzi neza ko aho bari bizeye ko bagomba kubona amanota atatu, 100%, kugira ngo bakuremo ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yabo na Rayon Spors.

Bakame yashimangiye ko ntabyo kwisegura bijya bibaho, iyo ikipe imwe itsinze indi, ntabyo kuvuga ngo ikipe runaka yari mu bihe bibi, ati: “Aya makipe iyo agiye gukina, nta kwisegura bijya bibaho, kuko ntakiyahuza, uretse gukina imikino ahanganiye ibikombe. 

Ni nayo mpamvu iyo zigiye gukina buri imwe iba yiteguye. Cyane cyane n’iyo mutiteguye nk’abakinnyi, abayobozi baba biteguye, cyangwa abafana bakaba biteguye.

 ">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...