Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa London kuri Emirates Stadium, habereye umukino ukomeye muri shampiyona y'u Bwongereza wahuje Arsenal na Man United, ukaba watanze intsinzi ikomeye kuri Arsenal.
Ni umukino warebwe n'abayobozi barimo n'abo mu Rwanda nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, bakaba bari kumwe na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Keir Stamer Rodney, ndetse n’umunyabigwi wa Arsenal, Nuanko Kanu.
Mu mukino ukomeye cyane witabiriwe n’abanyacyubahiro, ikipe ya Arsenal yatsinze Manchester United ibitego bibiri ku busa.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yisunze X, ahishura ko yari ari kuri Emirates Stadium ahanze amaso umukino wa Arsenal na Manchester United.
Yagize ati "Mu mujyi wa London wari wuje imvura, Indashyikirwa William Saliba, Umunyabigwi Nuanko Kanu, Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza Keir Stamer, Ambasaderi Johnston Busingye nanjye ubwanjye twari kumwe kuri Emirates Stadium.
Ni umukino Arsenal yafashijwe na ba myugariro babiri bayitsindiye
ibitego ari bo Jurrien Timber na William Saliba, ihita igabanya ikinyuranyo
kiri hagati yayo na Liverpool ya mbere kuko ubu Liverpool irusha Arsenal amanota
arindwi gusa.
Kuba aba bayobozi bakomeye barebanye uyu
mukino w’akataraboneka, byongeye gushimangira umubano mwiza u Rwanda rufitanye
n’u Bwongereza.
Gutsinda umukino wa Manchester United, ni ishema Arsenal yahaye
aba bayobozi by'umwihariko abo mu Rwanda na cyane ko n’ubusanzwe
iyo iri gukina imikino yayo, iba yambaye imyambaro yanditseho Visit Rwanda.
Johnston Busingye nawe yagiye kuri X arandika ati "Kwitwara neza bidasanzwe, mwakoze Abarashi".
