Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Evangelical Restoration Church, Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana, yamaze kwemezwa nk'umuvugabutumwa mu gitaramo cyiswe ‘Joyous Celebration Live in Kigali Concert’ kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.
Apôtre Joshua Masasu
Ndagijimana ni umugabo w'umugore umwe (Lydia Masasu) bafitanye abana
batanu, abahungu babiri ndetse n'abakobwa batatu. Iyo wumvise amateka y'ubuzima
bw'inzitane yanyuzemo ukabugereranya n'ubwo abayemo uyu munsi, usanga
Imana yaramuhinduriye amateka mu buryo bukomeye. Abana be barakuze ndetse bamwe
baminuje hanze y'u Rwanda.
Nk'uko biri mu nkuru
InyaRwanda.com yabagejejeho tariki 3 Nzeri 2017, Apôtre Masasu yatangarije
abakristo be b'i Kimisagara ko yanyuze mu buzima bw'inzitane akaragira ihene,
agafungwa, akarwara amavunja ariko ubu akaba agendera mu modoka ihenze yahawemo impano n'abakristo be.
Si ibyo gusa ahubwo nyuma
yo kwiyegurira Imana hari byinshi avuga ko yungukiye muri Yesu Kristo. Icyo
gihe yagize ati: "Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, nabanye
n’umugore yambara umwenda umwe (igitenge), niba ntarahemukiye Imana icyo gihe,
nzayihemukira ubu? Ubu ndahiriwe, Masasu ngenda muri V8,... Ntafite urugo rwiza
sinabwiriza, sinjye ubitegeka ni Bibiliya."
Incamake y’amateka ya
Apôtre Masasu watangije Restoration church
Apôtre Joshua Ndagijimana
Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu
cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 64 y’amavuko. Mu
mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu,
Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.
Deborah Uwamahoro Masasu
imfura ya Apôtre Masasu na Lydia Masasu, afite impano yakomoye ku babyeyi be yo
kubwiriza ubutumwa bwiza. Uyu mukobwa ni umuyobozi wa Deborah Masasu Collection
(African collection) ndetse ni nawe watangije itsinda Shining Stars rimaze
kwamamara cyane mu Rwanda.
Apôtre Masasu ni we
watangije itorero Evangelical Restoration Church, itorero ryagize uruhare
runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iri
torero, kugeza ubu rifite insengero zirenga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na
Apôtre Joshua Masasu.
Apôtre Masasu afite
umukandara w'umukara mu mukino wa karate
Apôtre Masasu avuga ko mu
gihe yari impunzi nta na rimwe yishimiye uburyo bafatwaga mu gihugu
cyabacumbikiraga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino njyarugamba wa Karate
aho yavanye umukandara w'Umukara, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho,
nk’uko akunze kubivugaho iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana, aho
ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.
Apôtre Masasu avuga ko
yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa
Mu mwaka wa 2015 ubwo yari yatumiwe mu itorero Patmos of Faith church riyoborwa na Prophet Bosco Nsabimana (Pastor Fire), yabwiye abakristo b'iri torero ubuhamya bwe, avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa, ariko ubu Imana ikaba yaramuhinduriye amateka. Intumwa y'Imana Masasu avuga ko agishakana n'umugore we (Lydia Masasu), banyuze mu buzima bubi kugeza aho umugore we yambaraga igitenge kimwe umwaka ugashira.
Ati: "Uyu mugore mureba dushakana nari agasore karangiza amashuri ariko katagira
ubuzima, gakunda Imana. Nari agakozi k’Imana ariko kameze nabi, Umwuka Wera yaje
nta giceri (nta mafaranga mfite), turashakana tumarana imyaka ine, yambara
igitenge kimwe, murabona ko mfite umugore mwiza imbere n’inyuma,..."
Apôtre Masasu avuga ko
yakirijwe mu kabyiniro
Mu mwaka wa 2015 ubwo yabwiraga itangazamakuru uko yakiriye agakiza, icyo gihe yagize ati: "Twimukiye Kinshasa, aho ni ho nahuriye na Yesu. Icyo gihe nari ngiye kurangiza Kaminuza, Imana ingirira neza ndakizwa, nari umusore urimbutse, nateraga imigeri karate n’ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi.
Sinakirijwe mu
itorero, nakirijwe mu kabyiniro ‘Boite de nuit’, nari nsanzwe ndi umugatulika
utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza
ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye. Yambwiye ko kugira ngo umuntu
ahindukirire Yesu agomba kumubamo,..kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu
gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo (Yesu)."
Ku bijyanye n’ubuzima bwa
kinyeshuri, Imana yaramushoboje akomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC
(Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye
n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Communication). Arangije amashuri
ye ni bwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa
Zaïre y'icyo gihe.
Uyu murimo ukaba wari
ufite intego yo kwegera impunzi z’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego
rwa Gospel aho umutwaro yari afite wari ukumenyekanisha Kristo muri abo
Banyarwanda. Icyo gihe ni bwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri
izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mu gihugu kitari
icyabo.
Apôtre Masasu ayobora
Restoration Church ku Isi
Mu mwaka wa 1994, Apôtre
Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nk’uko abivuga,
nubwo byari ibihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akigera mu Rwanda
yahise atangiza itorero Restoration Church. Uretse uru rusengero ayoboye, yanabaye mu buyobozi bw’indi
miryango mpuzamatorero nka FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan.
Apôtre Masasu ni umwe mu
bakozi b'Imana bafata umwanya bakiherera n'Imana mu masengesho yo kwiyiriza
ubusa (batarya ndetse batanywa). Amakuru agera ku InyaRwanda.com ni uko Apôtre
Masasu yiyiriza ubusa iminsi 40 ari wenyine mu butayu asengera itorero rya
Kristo n'igihugu, nyuma y'iyi minsi 40 akongera agafatanya n'abakristo be mu
yandi masengesho y'iminsi 40, ubwo yose hamwe akaba ari iminsi 80 ikurikiranye
uyu mukozi w'Imana afata buri mwaka akiherera n'Imana.
Mu 2022, Apôtre Joshua
Masasu yamuritse igitabo cye cya
mbere yise ‘Delivered from All My Fears’ bishatse kuvuga ugenekereje mu
Kinyarwanda ngo ‘Nakize ubwoba bwanjye bwose’ yari amaze imyaka irenga irindwi
yandika.
Igitabo ‘Delivered from
all my Fears’, gikubiyemo inkuru mpamo y’ibihe Apôtre Masasu yanyuzemo ubwo
yari akiri umusore amaze kwinjira mu nzira yo gukorera Imana. Kigaruka kandi ku byaha
byinshi yagiye akora ariko abikoreshejwe n’ubwoba, nyuma akaza kumenya inzira
y’inkomezi yakoresha yigobotora ubwo bwoba. Yavuze ko iyo nzira ari uguharira
Yesu byose akaba ariwe ubigenga.
Ubwo yagarukaga ku bwoba
nyirizina butera urubyiruko, yavuze ko benshi muri bo bagira ubwoba butewe no
kwanga ubuzima babayemo, bigatuma batinya ahazaza, abatishimira ubuzima babayemo
bakifuza kujya mu bihugu byo hanze, guhangayikishwa n’ibitaraba, bityo
bikabaganisha ku kugira agahinda gakabije.
Uyu mukozi w'Imana ukunze
gutanga inyigisho ziganjemo izisana imitima, yavuze ko iki gitabo yacyanditse
mu myaka irindwi, nyuma yo gusanga ubwoba buri mu bantu ari karande ndetse ko
bwatangiye kera Isi ikiremwa muri Eden.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka nabwo, Intuma y'Imana Masasu yavuze ubutumwa muri BK Arena, aho yari yatumiwe mu gitaramo umuramyi Chryso Ndasingwa yamurikiyemo album ye yise 'Wahozeho.'
Kuri ubu rero, Apôtre
Joshua Masasu yemejwe nk’umuvugabutumwa mu gitaramo itsinda ‘Joyous
Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika
y’Epfo ryatumiwemo i Kigali, kikaba kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza
2024.
Iri tsinda riri mu matsinda afite
amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no
ku Isi muri rusange, byumwihariko bakaba babimazemo imyaka irenga 30.
Ni itsinda ryashinzwe mu
1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri Studio albums umunani zisanga izindi Icyenda bakoze mu buryo bwa Live.
Amakuru ahari ahamya ko
iri tsinda ry’abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rizagera i
Kigali rigizwe n’abantu barenga 45.
Ubuyobozi bwa Sion
Communications iri gutegura iki gitaramo, buvuga ko nubwo nta makuru menshi buratangaza,
abantu bakwiye gutangira kwitegura kuramya no guhimbazanya Imana n’iri tsinda
kimwe n’abahanzi b’Abanyarwanda bazatumira.
‘Joyous Celebration’ ni
itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira
gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.
Mu ndirimbo zabo zikunzwe
cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your
name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira
Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri
YouTube.
Joyous Celebration
itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in
Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya
Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu
bazaririmba muri iki gitaramo.
Igitaramo Joyous
Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu
mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour"
bizaherekeza umwaka uyu mwaka.
Tariki 07 Ukuboza aba
baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza
bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza
bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;
Tariki 20 Ukuboza aba
baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu
International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu
Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine
(Durban) muri ICC.
Apotre Masasu yamaze kwemezwa nk'umuvugabutumwa mu gitaramo 'Joyous Celebration Live in Kigali Concert'
Uyu muvugabutumwa wanyuze mu buzima bushaririye, akunze kumvikana mu nyigisho zisana imitima
Apotre Masasu n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO