Uku kwezi k’Ugushyingo ari na ko kuzapfundikira umwaka wa 2024, kwitezweho uburyohe budasanzwe ku bakunzi b’imyidagaduro yo mu Rwanda, binyuze mu birori ndetse n’ibitaramo bikomeye bihateganijwe.
Mu gihe hasigaye iminsi mbarwa umwaka wa 2024 ukarangira, abakunzi b’imyidagaduro nabo bambariye kuwuherekereza mu birori bitandukanye.
Nk'uko bisanzwe bigenda mu mpera z’umwaka, haba
hategurwa ibitaramo byiganjemo iby’abahanzi bakora umuziki usanzwe ndetse
n’ibyo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni muri urwo rwego
InyaRwanda yaguteguriye inkuru ikubiyemo bimwe mu bitaramo bikomeye byateguwe bizafasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2024, ndetse n'ibirori birimo n'ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie.
Mu birori n’ibitaramo biteganyijwe
muri uku kwezi k’Ugushyingo, InyaRwanda yaguhitiyemo ibi bikurikira:
1.
Ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie na Michael
Tesfay
Miss Nishimwe Naomie
wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 azakora ubukwe na Michael
Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.
Umuhango w'ubukwe bwabo
wubakiye ku magambo aboneka muri Mark 10:8-9 hagira hati " Bombi bakaba
umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe.
Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye."
Ibirori byo gusaba no
gukwa bizabera mu Intare Conference Arena ari naho hazabera umuhango wo
kwiyakira, ni mu gihe gusezerana imbere y'Imana bizabera mu rusengero Noble Family
Church ya Apotre Mignone ku Kimihurura.
Bazakora ubukwe ku wa 29
Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku
musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.
Uzaba ari umunsi udasanzwe
kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho
bazarahirira kubana nk’umugabo n’umugore, bakazatandukanwa n’urupfu. Ni n’umunsi
kandi Abanyarwanda bose muri rusange bategerezanije amatsiko menshi nyuma y’igihe
bakurikira inkuru y’urukundo rwa Naomie n’umukunzi we.
Ku wa 24 Gashyantare
2024, Michael Tesfay ahagarariwe n’abo mu muryango we yafashe irembo mu
muryango w’umukunzi we. Ni nyuma y’uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye
Nishimwe Naomie amwambika impeta y’urukundo [fiançailles], mu birori byihariye
byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.
2.
Unveil Africa Fest
Mu Mujyi wa Kigali hagiye
kubera igitaramo gikomeye cyiswe "Unveil Africa Fest' cyateguwe na Unveil
Afrika. Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu njyana Gakondo
ndetse n'Itorero Ndangamuco Intayoberana rimaze kuba ubukombe mu Rwanda mu
myaka 10 rimaze mu muziki.
'Unveil Africa Fest'
izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo
bisendereye ku bakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi ba Gakondo.
Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali
muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.
Iri serukiramuco
ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu
abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo
Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club,
J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.
Amatike yo kwinjira muri
iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw,
ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe
'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga
unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Umuyobozi Mukuru wa
Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda
ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri
cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo
mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa
ry'amazi.
Uwase Clarisse yizeye
neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by'umwihariko ku bakunzi
b'umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira
n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.
3.
Icyumba cya Rap
Bisa n’ibizatangura
abantu benshi kuzabona imbona nkubone abaraperi Ishe Kevin na Zeo Trap bahurira
mu gitaramo kimwe nyuma y’uko bakozanyijeho binyuze mu ndirimbo zuzuye amagambo
yo gupfunyika bashyize hanze mu bihe bitandukanye.
Ni ubwa mbere aba bahanzi
bombi bazaba bahuriye mu gitaramo kimwe. Bombi bari mu kiragano gishya
cy’umuziki, ariko mu mezi abiri ashize buri umwe yagaragaje ko adacana uwaka na
mugenzi we, kuko buri wese yisunze indirimbo yahimbye yivuze neza kurusha
mugenzi we.
Aba baraperi ni bamwe mu
bari ku rutonde rw’abarenga 15 bazaririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba
ku wa 27 Ukuboza 2024 mu mbuga ya Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri BK Arena, ariko byahindutse ku munota wa
nyuma.
Iki gitaramo kiri mu
murongo wo gushimangira ko 2024 wabaye umwaka w’abaraperi, ushingiye ku bikorwa
bashyize hanze n’ibitaramo baririmbyemo.
Urutonde rw’abaraperi
bazaririmbamo rwiganjemo abamaze igihe kinini mu muziki, ndetse n’abandi
bakunzwe muri iki gihe binyuze mu bihangano byabo. Hatumiwe Diplomate, Ish
Kevin, Zeo Trap, Jay-C, itsinda rya Tuff Gang, Kid from Kigali, Riderman, Bull
Dogg, P-Fla, Bushali, B-Threy n’abandi bagikomeje ibiganiro na Sosiyete iri gutegura iki gitaramo.
Ni kimwe mu bitaramo
byitezweho gufasha abakunzi ba Hip Hop gusoza neza umwaka, binjira mu 2025.
Muri uyu mwaka, ibigo byinshi byashyize imbere cyane guhuriza abaraperi mu
bitaramo bimwe, kandi byagiye bitanga umusaruro mu bihe bitandukanye.
4.
Icyambu Live Concert
Umuhanzi w’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, Israel Mbonyi
ageze kure imyiteguro yo gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo yise “Icyambu
Live Concert” gifasha Abakunzi kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye, binyuze mu
busabane n’Imana.
Mu 2022 nibwo yatangije
ibi bitaramo ngaruka mwaka- Icyo gihe yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi
wa mbere w’umunyarwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, nyuma y’amasaha
arenga ane ataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Amateka yongeye
kwisubiramo mu 2023 ubwo yataramiraga abasaga ibihumbi 10 mu gitaramo yakoreye
muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza-Yongera kuzuza iyi nyubako.
Ni kimwe mu bitaramo biba
bitegerejwe buri mwaka, ahanini hashingiwe ku rukumbuzi baba bafitiye uyu
muhanzi buri mwaka, binyuze mu bikorwa bye.
Muri uyu mwaka, Israel
Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashyize imbere gukorera ibitaramo mu bihugu byo
mu mahanga, kandi hose yahavuye yaciye agahigo bitewe n’ibihumbi by’abantu
bamushyigikiraga.
5.
Joyous Celebration Live in Kigali
Itsinda ‘Joyous
Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika
y’Epfo ryatumiwe i Kigali mu gitaramo bagomba gukorera muri BK Arena ku wa 29
Ukuboza 2024.
Iri tsinda riri mu afite
amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no
ku Isi muri rusange, by’umwihariko bakaba babimazemo imyaka irenga 30.
Ni itsinda ryashinzwe mu
1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi
icyenda bakoze mu buryo bwa Live. Amakuru ahari ahamya ko iri tsinda
ry’abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imaarizagera i Kigali rigizwe
n’abantu barenga 45.
Mu ndirimbo zabo zikunzwe
cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your
name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira
Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri
YouTube.
Joyous Celebration
itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in
Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya
Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu
bazaririmba muri iki gitaramo.
Igitaramo Joyous
Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu
mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour"
bizaherekeza umwaka uyu mwaka.
6.
Safi Madiba azamurikira Album i Kigali
Umuhanzi akaba
n'umwanditsi w'indirimbo, Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba agiye
gukorera igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Kigali nyuma y'imyaka ine ishize
abarizwa mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada.
Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album yise "Back to Life" yagaragaje ko azataramira i Kigali ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, mu gitaramo azahuriramo n'abandi barimo nka Phil Peter, Uwase Muyango Claudine witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2019, Dj Brianne n'abandi.
Mu guteguza iki gitaramo,
Safi Madiba yagize ati: "Nishimiye kugaruka mu rugo, kandi niteguye
kuzasabana n'abantu banjye." Ni igitaramo yavuze ko kizabera kuri The
Green Lounge ku Kicukiro.
Ni cyo gitaramo cya mbere
Safi Madiba agiye gukorera i Kigali nyuma y'imyaka ine ishize atangiye urugendo
rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.
Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali azagihuza no kumurika Album ye ‘Back to Life’ aherutse gushyira ku isoko iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound';
'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo
D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe',
'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.
7.
Ibitaramo bibiri bitegerejwemo Teta Diana i Kigali
Teta Diana umaze igihe
akorera ibikorwa by’umuziki muri Suède ategerejwe mu Mujyi wa Kigali, aho
ateganya gukorera ibitaramo bibiri birimo icyo azakorera kuri ‘Institut
Français du Rwanda’ n’ikizabera kuri ‘Atelier du Vin’.
Mu minsi ishize ni bwo
‘Institut Français du Rwanda’ yari yatangaje urutonde rw’ibitaramo bizahabera
birimo icya Teta Diana giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2024.
Ku rundi ruhande muri
‘Atelier du Vin’ bahise baha ikaze uyu muhanzikazi mu gitaramo cyiswe ‘Ingata
y’umuco’ giteganyijwe ku wa 8 Ukuboza 2024. Iki gitaramo Teta Diana azaba
agihuriramo n’Itorero Inganzo Ngari, n’Intore Umukondo Gatore.
Teta Diana azataramira i Kigali nyuma y’imyaka irenga ibiri atahakorera igitaramo dore ko icyo yaherukaga cyabaye ku wa 8 Werurwe 2022.
TANGA IGITECYEREZO