Kigali

Safi Madiba umaze imyaka ine muri Canada agiye kumurikira Album ye i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2024 9:32
0


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Kigali nyuma y'imyaka ine ishize abarizwa mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada.



Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album yise "Back to Life" yagaragaje ko azataramira i Kigali ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, mu gitaramo azahuriramo n'abandi barimo nka Phil Peter, Uwase Muyango Claudine witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2019, Dj Brianne n'abandi.

Mu guteguza iki gitaramo, Safi Madiba yagize ati: "Nishimiye kugaruka mu rugo, kandi niteguye kuzasabana n'abantu banjye." Ni igitaramo yavuze ko kizabera kuri The Green Lounge ku Kicukiro.

Ni cyo gitaramo cya mbere Safi Madiba agiye gukorera i Kigali nyuma y'imyaka ine ishize atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. 

Kuva yagera muri Canada yashyize imbere gukora ibihangano binyuranye, kandi anashyira ku isoko Album ya mbere yakoze ari wenyine.

Atangaje igitaramo i Kigali mu gihe yari amaze iminsi mu bitaramo byabereye hirya no hino, mu bihugu birimo u Bufaransa, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi. Biteganyijwe ko uyu muhanzi agera i Kigali mbere y'uko ku wa Gatandatu ataramira abakunzi be.

Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali azagihuza no kumurika Album ye ‘Back to Life’ aherutse gushyira ku isoko iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller. 

Asobanura iyi album nk’idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Safi Madiba yafatwaga nk'inkingi ya mwamba muri Urban Boys, byanatumye ubwo yavaga muri iri tsinda, ryasubiye inyuma mu buryo bugaragarira buri wese. 

Ni itsinda ryagize ibihe byiza, ndetse ni bamwe mu babashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, bahatana mu bikorwa bikorwa bikomeye by'umuziki n'ahandi.

Ni itsinda ryanyeganyeje imitima ya benshi, ku buryo na n'uyu munsi ibihumbi by'abantu bacyumva ibihangano byabo. Nizzo abarizwa mu Rwanda muri iki gihe, ni mu gihe Humble Jizzo abarizwa muri Kenya n'umuryango we.

Safi Madiba yavuze ko yinjiye muri Urban Boys nyuma y'igihe cyari gishize ashakisha akazi muri Simba Supermarket, Nakumatt n'ahandi byanga 'bambwira ko ntafite umuryango'. Avuga ko mu gutangira iri tsinda bari batanu ariko 'hari babiri baje kuvamo'.

Yasobanuye ko gutangira umuziki nk'umuhanzi wigenga avuye muri Urban Boys, ahanini byaturutse mu kuba we na bagenzi be hari ibyo batigeze bahuza.

Uyu mugabo avuga ko Urban Boys ayifata 'nk'umubyeyi kuri njye' kuko bahuye ari bato, bakora ibintu byabo 'kandi birakunda, abantu baranabyumva, dukora imiziki myiza cyane'.

Safi Madiba yavuze ko yakomeje gukora umuziki kubera ko ari ubuzima bwe, biri no mu mpamvu yagiye agerageza guca inzira zinyuranye kugira ngo abashe gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga.


Safi Madiba yatangaje ko agiye kumurikira i Kigali Album ye ya mbere 

Safi Madiba yari amaze imyaka ine akorera umuziki mu Mujyi wa Vancouver muri Canada

 

Safi Madiba azahurira muri iki gitaramo n’abarimo Phil Peter, Muyango na Dj Brianne 

Safi Madiba amaze iminsi mu bitaramo byageze mu Bufaransa, muri Canada no muri Amerika 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIWEZI' YA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND