Kigali

Ayra Starr ategerejwe muri Kaminuza ya Ibadan mu gitaramo gikomeye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/12/2024 20:16
0


Ayra Starr nk'umwe mu bahanzikazi bafatiye runini umuziki wa Africa wo muri Nigeria ategerejwe cyane mu gitaramo cyiswe "Marvin Campus pop up" kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza kizabera muri Kaminuza ya Ibadan muri "SUB pitch" mu gihugu aturukamo cya Nigeria.



Umuhanzikazi Ayra Starr ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake muri muzika nyafrica ni we watoranyijwe na “Marvin Records” kugira ngo asusurutse abiga muri iyi kaminuza. Azwi cyane haba mu gihugu aturukamo, muri Africa no ku isi muri rusange mu ndirimbo zirimo "Rush", "Last heartbreak song", "Commas" na "Goodbye". 

Ayra starr uzwi cyane n'urubyiruko mu mbyino ze zihariye n'uburyo aseruka ku rubyiniro, ni bimwe mu bimwitezweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri. Iki gitaramo kizatangira saa munani z'amanywa (2h00) kikageza saa kumi n'ebyiri (18h00) z'umugoroba. 

Amasaha ane (4) ni yo ateganyijwe ko Ayra Starr azamara ku rubyiniro afasha abazaba bitabiriye gusoza umwaka mu byishimo, birebera umuhanzi ukunzwe cyane ku isi hose.

Nyuma y'iki gitaramo, Ayra Starr azakomereza no mu bindi bitaramo harimo ibyiswe "Ayra Starr Live Concert", icya mbere kikazaba tariki 20 Ukuboza 2024 kizabera i "Abuja" muri “Transcare Hilton” n'ikizaba tariki 25 Ukuboza 2024 i Lagos muri "Eko Convention. 

Ayra Starr ategerejwe muri ibi bitaramo byombi ku mpande zitandukanye z’isi nk’umwe mu bagize itsinda ry’abahanzikazi bakiri bato bakunzwe muri muzika nyafrica. Biteganyijwe ko Ayra Starr ari mu bahanzi batazaruhuka muri iyi minsi yo mu gihe cyo gusoza umwaka.


Umuhanzikazi Ayra Starr ategerejwe muri Kaminuza ya Ibadan


Umwanditsi: Irene Tuyihimitima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND