Kigali

Umunyarwandakazi yabaye igisonga cya Miss Africa Golden International

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2024 9:10
0


Umukobwa witwa Laura Sarah wari uhagarariye u Rwanda yegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere [First Runner Up); ni mu gihe Ritha Alex wo mu gihugu cya Tanzania ari we wambitswe ikamba rya Miss Africa Golden International 2024.



Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, bibera mu nyubako y’imyidagaduro ya Lekki Center Hall mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria. 

Ni ku nshuro ya Kabiri iri rushanwa ryari ribaye, ndetse ryahurije muri kiriya gihugu abakobwa batandukanye bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Akanama Nkemurampaka kari kayoboye iri rushanwa kanatangaje ko Victoria Teniola wo muri Australia ari we wegukanye ikamba ry’igisonga cya Kabiri.

Ibi birori byatambukaga imbonankubone, ndetse ubwo Laura Sarah yari ahamagawe ku rubyiniro yashimiye buri wese wamushyigikiye muri iri rushanwa.

Laura Saraha asanzwe afite ikamba rya Rwanda’s Global Top Model byamuhesheje amahirwe yo guserukira igihugu kuri iyi nshuro.

Ni ku nshuro ya Kabiri Embrace Africa yohereje umukobwa muri Miss Africa Golden International, ariko ni ku nshuro ya karindwi bohereje umukobwa mu bikorwa mpuzamahanga.

Miss Africa Golden ni irushanwa mpuzamahanga ry'abirabura bose bo ku migabane yose y’Isi, abadakomoka muri Afurika bo baba babita ko bafite ‘Afro Roots’ mu gihe birabura. Nk’ubushize, igisonga cyabaye umukobwa wo mu Buhinde.

Umukobwa utsinze bamufasha gukomeza kwitabira ibikorwa mpuzamahanga. Mu ntego zabo, bagaragaza ko badashaka gukora nk’andi marushanwa akomoka muri Afurika, aho umukobwa atsinda bikaba birarangiye akicarana ikamba.

Berekana ko umukobwa utsinze urugendo rwe ruba rutangiye mu bikorwa mpuzamahanga.

Umukobwa utsinze kandi bamufasha guserukira igihugu cye mu irushanwa World Next Top Model 2025 rizabera mu Mujyi wa Beirut muri Lebanon muri Gicurasi 2025.

Bati “Ubuyobozi bwa Miss Africa Golden International tuzishyura buri kimwe gisabwa nk’amatike y’indege, aho kurra n’ibindi. 

Umukobwa utsinda muri iri rushanwa kandi afashwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga nka Miss Universe, Miss World, Miss International, Miss Supranational, Miss Earth, Miss Grand International, Miss Supraglobal, Universal Woman, Miss Aura International, World Next Top Modeli n’andi akomeye ku Isi. 

Iri rushanwa ryatangiye kubera muri Nigeria kuva ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, risozwa ku wa 1 Ukuboza 2024, ni mu gihe abakobwa bazasubira mu bihugu byabo ku wa 3 Ukuboza 2024. 

Laura Saraha yabaye igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss Africa Golden International ryabereye muri Nigeria yari ahagarariyemo u Rwanda 


Umunya-Tanzania, Ritha Alex wahigitse bagenzi be akegukana ikamba rya Miss Africa Golden International

Ubwo Laura Sarah yari ahagurutse ku kibuga cy’indege yerekeje muri Nigeria ku nshuro ye ya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND