Itsinda ry'abaramyi rya True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo "Mana Urera", "Umwami ni mwiza pe", "Ni Bande" n'izindi, ryakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru banafatiramo amashusho y'indirimbo zigera kuri 10 mu ndirimbo 22 baririmbye.
Nyuma y'igihe kirekire True Promises bateguje igitaramo "True Worship Live Concert", umunsi washyize uragera ndetse imvura ntiyakoma mu nkokora abakirisitu hirya no hino bitabiriye iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse.
Kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024, kuva saa cyenda z'amanywa, abantu bari batangiye kwinjira ku bwinshi mu buryo byageze mu masaha ya saa Kumi n'ebyiri abantu bakubise buzuye mu ihema rinini riherereye muri Camp Kigali. Amatike yose yacurujwe arashira (Sold Out), ibintu bikunze kuba gacye mu bitaramo byo mu Rwanda.
Mu masaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba zirengaho iminota micye, ni bwo True Promises Ministries yari igeze ku ruhimbi hanyuma batangira kuramya no gutambira Imana ari na ko bafatanya n'abirabiriye iki gitaramo baririmbyemo ari bonyine "One-Man Concert".
Iri tsinda ryabanje kuririmba indirimbo 10 mu cyiciro cya mbere arizo; Ubuturo bwera, Umwami wanjye Yesu, Ni umukiza, Uri uwera, Siyoni, Nzamubona, Mana uri imbaraga, Watubereye ibyriringiro, Imana yacu ndetse na Mbona Ijuru.
Nyuma y'icyiciro cya mbere cyo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo 10 za mbere, Apostle Jane Karamira yakiriye Apostle Christophe Sebagabo hanyuma agaburira ijambo ry'Imana abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo.
Uyu mukozi w'Imana yabwirije ku ijambo ry'Imana riboneka mu Ibyakozwe n'intumwa 16: 25-26 rivuga ngo "Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka."
Nyuma yo kumva ijambo ry'Imana, Perezida True Promises Ministries, Mandela Ndahiriwe yashimiye abaririmbye be hanyuma anashimira Igihugu cy'u Rwanda gifite umutekano ku buryo abantu babasha kwicara hamwe hanyuma bagataramira Imana bafite amahoro.
Iri tsinda ryahise rikomerezaho gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu cyiciro cya Kabiri nacyo cyari kigizwe n'indirimbo 10 arizo; Izina risumba ayandi, Ni irihe shyanga, Umwami ni mwiza, Mfashe umwanya mwiza, wadushyize ahakwiriye, Tuzaririmba, Ni byiza gukorera Imana, Uwiteka niwe mugabane, Ni bande ndetse na Mana urera.
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo Chryso Ndasingwa, Christian Irimbere, David Kega, Bosco Nshuti na Jado Sinza. Uretse abo bahanzi, hari abahagarariye amatsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana arimo, Ambassadors of Christ, Holy Nation Choir, Gisubizo Ministries na Alarme Ministries.
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n'ibyamamare nka Anita Pendo, Umushumba, ndetse n'abavugabutumwa baturuka mu matorero atandukanye baje kwifatanya na True Promises kuri uyu munsi w'akataraboneka wo kuramya no guhimbaza Imana.
True Promises yakoze igitaramo cy'akataraboneka mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira
True Promises yaririmbye indirimbo 22 muri iki gitaramo
Abaririmbyi ba True Promises bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gitaramo True Worship Live Concert
Kanda Hano urebe andi mafoto
TANGA IGITECYEREZO