Pastor Robert Kayanja uyobora Itorero Miracle Centre Cathedral Church ryo muri Uganda yahaye Apôtre Mignonne Kabera uyobora Noble Family Church na Women Foundation Ministries inkunga ya Miliyoni 100 z'amadorali y'Amerika [137,618,290 Frw] yo kubaka urusengero.
Kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ni bwo Pastor Kayanja yageze mu Rwanda ku butumire bwa Apotre Mignonne Kabera usanzwe ari inshuti y'umuryango we dore ko amaze gutumira inshuro nyinshi umugore we Pastor Jesca Kayanja, kandi nawe akunze kugenderera Itorero ryabo i Kampala.
Pastor Kayanja yaje mu giterane ngarukamwaka cya "Thanksgiving" gitegurwa na Noble Family Church na Women Foundation Ministries (WFM), biyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Iki giterane kiba buri mwaka mu Ugushyingo mu nsanganyamastiko igira iti “Thanksgiving in Action, Make it a culture" [Gushima Imana mu bikorwa tubigire umuco].
Iki giterane cyari cyihariye kuko Noble Family Church [NFC] yagihuje n'umushinga ifite wo kubaka ahantu haro bwite ho guteranira [urusengero], bikaba byitezwe ko hazahinduka ihuriro ryo guhimbaza Imana muri Afurika y'Iburasirazuba. Banagaburiye abana babayeho nabi, akaba ari muri gahunda mbonezamikurire y'abana bato izwi nka 'ECD'
Saa Yine za mu gitondo kugeza Saa Saba z'amanywa zo kuwa Gatanu, Pastor Kayanja ari kumwe na Apostle Mignonne Kabera n'abakristo benshi ba NFC na WFM bahuriye ku kibanza [ku butaka bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries], maze Pastor Kayanja asuka amavta y'umugisha ku ibuye ry'ifatizo ry'uru rusengero.
Mu masaha y'umugoroba bakomereye i Rusororo muri Intare Conference Arena mu giterane gikomeye cyananzwe n'ibitangaza, kubohoka no gukira indwara zitandukanye. Abitabiriye iki gitaramo baramje Imana bari kumwe na Redemption Voice b'i Burundi Dr Ipyana Kibona wo muri Tanzania watunguranye akaririmba "Biratungana" ya Gentil Misigaro.
Pastor Kayanja yahanuye iyubakwa ry'urusengero rwa Apôtre Mignonne anamutera inkunga ya Miliyoni 100 z'amadorali, ariko abanza gutangaho ibihumbi 30 by'amadorali, avuga ko andi azayatanga nyuma. Yavuze ko mu mwaka umwe n'amezi atandatu uru rusengero ruzaba rwuzuye. Apostle Mignonne yakozweho n'amagambo y'ubuhanuzi yatuweho.
Muri iki giterane cyo gushima Imana mu bikorwa, Pastor Kayanja yahanuye ko Apôtre Mignonne azubaka katederali. Ati: “Nabonye ishusho y’uko Apôtre Mignonne azubaka katederali hano mu Rwanda. Imana yabimpishuriye. Iyi katederali izubakwa n’Abanyarwanda ubwabo, si abanyamahanga, nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ukwizera.”
Uyu mukozi w'Imana wasengeye benshi bari bafite indwara zitandukanye bagataha bavuga ko bakize, yasobanuye aho iyi Katederali izubakwa, avuga ko Imana yabimweretse: “Hari ingazi iva aha ikagera mu ijuru. Iyi katederali izaba ahantu Imana izahora, iharangwa, kandi Abakristo bazajya bahasanga uburinzi bwayo.”
Pastor Kayanja yavuze ko abanyarwanda bafite ibyinshi byo gushima Imana, ati: “Mureke dushimire Imana ku bw’ibyo ikomeje gukorera u Rwanda—ku buzima bwacu, ku miryango yacu, ku bayobozi bacu no ku mahoro dufite muri iki gihugu. Kugira umutima ushima ni bwo buryo bwo kubona umugisha. Nimurambure amaboko mushimire Imana.”
Uyu mushumba wasabye abakristo kubanza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda mbere y'uko abwiriza, yagarutse ku buhanuzi bw’u Rwanda nk’igihugu Imana yitoreye, avuga ko ari iwabo w'Imana. Aragira ati: “U Rwanda ni iwabo w’Imana. Imana ntizahava, izahaguma. Iki gihugu ni cyo Imana yahisemo guturamo.”
Yanashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kuba urugero rw’umutekano, iterambere, n’ububyutse mu by’Umwuka, agaragaza ibitangaza n’imirimo y’Imana byabereye muri icyo gihugu, birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Igitaramo cya Thanksgiving cyibukije abari aho akamaro ko gushima, ubuhanuzi, n’ubwizera. Pastor Kayanja yibukije buri wese ko gushimira Imana atari igikorwa kimwe gusa, ahubwo ari umuco ati: “Gushimira Imana ni umuco tugomba kwimakaza buri munsi, tugashimira mu buryo bwose bushoboka.”
Mu 2007 ni bwo Pastor Kayanja aheruka mu Rwanda mu giterane cy'amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n'abapasiteri b'amatorero y'abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC.
Cyitabiriwe n'abantu uruvunganzoka dore ko Stade Amahoro yakubise ikuzura. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati "Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n'uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda".
Pastor Robert Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika aho benshi bamufata nk'umuhanuzi, umukozi w'Imana ukora ibitangaza ndetse ni na we mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda. Abapasiteri benshi bo mu Karere bamufata nk'umubyeyi wabo.
Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.
Mu matorero y'abarokore, Pastor Robert Kayanja arazwi cyane. Ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n'ibyo yigisha. Yigeze gusaba Leta ya Uganda kujya itanga Icyacumi mu itorero.
Apotre Mignonne yahanuriwe ko agiye kubaka urusengero rw'agatangaza
Pastor Robert Kayanja yatunye amagambo y'ubuhanuzi kuri Apostle Mignonne
Apostle Mignonne yashimye Imana ku bw'inkunga yahawe na Pastor Kayanja
Ubwo Apotre Mignone na Pastor Kayanja bajyaga ku butaka bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries
Pastor Kayanja yafatanyije na Apotre Mignonne gusuka amavuta ku ibuye ry'ifatizo ry'inyubako y'urusengero igiye kubakwa i Kimihurura m Rugando
Apotre Mignonne na Pastor Kayanja bagaburiye abana batishoboye mbere yo kujya mu giterane kuri Intare Arena
Apotre Mignonne ubwo yakiraga ku kibuga cy'indege i Kanombe umukozi w'Imana Pastor Kayanja wo muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO