Kigali

Amarangamutima ya Areruya Joseph washimiwe n'inama ku cyakorwa ngo Abanyarwanda bitware neza muri Tour du Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/11/2024 10:43
0


Areruya Joseph uherutse gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare akaba yaranawandikiyemo amateka by’umwihariko muri Tour du Rwanda, yashimiwe avuga ko ari ibintu bimushimishije cyane anatanga inama ku cyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bongere kwitwara neza muri Tour du Rwanda ndetse no mu yandi marushanwa.



Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo kuri Kigali Delight Hotel, ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025, inzira izanyuramo n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa riri rigiye gukinwa ku nshuro ya 17.

Uyu muhango wabanjirijwe no gushimira Areruya Joseph uherutse gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare, akaba yaranawandikiyemo amateka by’umwihariko muri Tour du Rwanda.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, Ndayishimiye Samson, yashimiye uyu mukinnyi ku ruhare rwe anamwibutsa ko nubwo asezeye ariko bakiri kumwe mu guteza imbere umukino w’amagare.

Nyuma y'ibi Areruya Joseph yashimiye Imana kubera ko mu buzima bwe bwo bw'ugukina umukino w'igare atigeze ahura nta mpanuka ikomeye yigeze ahura nayo.

Yagize ati "Mbere na mbere nabanza nkashima Imana kubera ko igihe namaze ni imyaka myinshi guhera nkiri muto kugeza ubu mbaye umugabo umuntu aba yaragiye muri byinshi, imyitozo, amarushanwa atandukanye. 

Impamvu nshima Imana ni iyingiyi, mu marushanwa yose nakoze cyangwa imyitozo nta mpanuka ikomeye nagize nk'uko ubona abandi bakinnyi bagira impanuka ugasanga bikubise hasi amaguru akavunika akajya mu bitaro akamara igihe kirekire. Njye nta n'igihe nigeze mara ndi mu rugo ndyamye ngo nuko nakoze impanuka". 

Yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba yarashimiwe, bikaba ari ibintu biha abakiri bato ishusho yuko ikoze neza ashimirwa. Ati: "Ndishimye cyane kuko ibimbayeho byo gusezerwa ku mugaragaro ndakeka ari njye Munyarwanda bibayeho bwa mbere. Ibyo bakoze yaba ari FERWACY cyangwa Minisiteri ni uko bishimira ibyo nagezeho kandi byagize icyo bimarira igihugu. Ibi biha ishusho abana bari hasi ko iyo wakoze neza ushimirwa".

Yavuze ko ikintu kitazamuva mu mutwe aruko yaje mu mukino w'amagare afite intego yo gutwara Tour Du Rwanda none akaba yaranayitwaye. Yavuze ko icyashyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda bongere kwitwara neza muri Tour du Rwanda no mu yandi marushanwa ari ukuba hafi abakinnyi.

Yagize ati "Icyashyirwamo imbaraga ni uko babanza bakareba ikintu cyatumye Abanyarwanda dukunda igare n'aho byaturutse. Kugeza ubungubu ntabwo navuga ko duhagaze neza kubera ko ntabwo turabasha kwereka ibyishimo Abanyarwanda nk'uko bari basanzwe babibona ngo dutware Tour du Rwanda, ngo dutware uduce nk'uko bari basanzwe babibona, urumva hari imbaraga nyinshi twagiye dutakaza. 

Minisiteri na FERWACY bakwiye kureba ikibitera bakareba wenda niba ari imbaraga z'abakinnyi bakazongera kubera ko iyo umukinnyi afashijwe ,bakamuba hafi yitwara neza kandi agatanga umusaruro mu gihugu".

Yanenze ubuyobozi kubera ko butakita ku bakinnyi ndetse anabugira inama yo gushaka abahanga mu mukino w'amagare akaba aribo babafasha.

Ati" Igare ni ikintu gikomeye cyane kuko kubwira umukinnyi ngo anyonge ibirometero 250 ni byinshi, n'imodoka iba yanyoye ibintu byinshi rero birasaba guhera hasi mu mizi bakita k'umukinnyi nkuko bari basanzwe babikora. 

Njyewe ndanega ubuyobozi kuko ntabwo bakita ku bakinnyi nk'uko mbere uko byari bimeze ba bazungu bataragenda. Rero njyewe inama nabagira nuko bashaka abahanga muri ibi bintu bakareka kubikora ku giti cyabo uko babyumva".

Areruya Joseph w'imyaka 28 ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeye kandi bubatse ibigwi mu mukino w’amagare haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, mu 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.

Areruya wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

Areruya Joseph yashimiwe na FERWACY na Minisiteri ya Siporo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND