Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba giherereye mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera ho mu Ntara y'Amajyaruguru, habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge ku rwego rw'Igihugu, mu birori byanatangirijwemo gahunda yo kwimakaza ubuziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abana mu mashuri.
Uyu mwaka mu Rwanda,
Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge wari ufite insanganyamatsiko igira iti:
“Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite
ireme kuri bose.”
Kuri uyu munsi, hanatangijwe ku mugaragaro amabwiriza agenga ubuziranenge bw'ibiribwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku Ishuri, habaho n’umuhango wo guhemba inganda n'ibigo bigera kuri 17 byahize ibindi mu marushanwa yo ku rwego rw'igihugu mu buziranenge.
Aba bahembwe, bari kwitegura kuzaserukira igihugu mu
marushanwa ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, azaba tariki 5
Ukuboza 2024 muri Uganda.
Mu gutangiza ubwo
bukangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri,
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB cyatangaje ko hagiye kwifashishwa
inzobere mu buziranenge zizajya zihugura abagira uruhare muri iyo gahunda,
harimo inzego z’ibanze zigura ibikoresho bikenerwa mu kugaburira abana ku
mashuri, amashuri, abanyenganda, abahinzi n’abandi.
Agaruka kuri gahunda yo
gufatira ifunguro ku ishuri ku bana bose, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi
Raymond yasabye uruhare rwa buri wese muri icyo gikorwa cy'ingenzi, cyane cyane
hitabwa ku buziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abana kuva biri mu murima kugeza
bigeze ku isahane.
Yagaragaje ko hari
ibibazo biterwa no kugaburirwa ibiryo bitujuje ubuziranenge byagiye bigaragara
hirya no hino mu mashuri, aragira ati: “Hari ibibazo nyamakuru twagiye
tubona muri gahunda, birebana no kudakoresha amabwiriza y’ubuziranenge igihe
hategurwa amafunguro, bituma haba ingaruka nyinshi no gukoresha nabi umutungo
wa Leta, bigira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho
bagabura ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora kuviramo bamwe na bamwe
urupfu.”
Uyu muyobozi kandi
yasabye abashyira peteroli mu biribwa bihabwa abanyeshuri bavuga ko bikiza
indwara zo mu nda zirimo inzoka n’ibindi kubihagarika kuko atari cyo yagenewe.
Ati: “Ayo ni amakosa akomeye kuko Peteroli ifite
ibindi yagenewe ntabwo yakozwe ngo ishyirwe mu biribwa ndetse haramutse
hamenyekanye naho ari ho, abo bantu bagakwiriye guhanwa kuko bakoresha mu biribwa
ibitagakwiye gukoreshwa. […] Ntabwo ari byo, ntabwo Peteroli ishobora gukoreshwa
mu kurinda abana indwara ahubwo yongera ingaruka nyinshi ku buzima bwabo.”
Umuyobozi w’Agateganyo
w’Ishami rishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, muri Minisiteri
y’Uburezi (MINEDUC), Mukamugambi Théophila, yashimiye RSB ku bw’iki gikorwa
cy’ingirakamaro yatangije, yizeza ubufatanye mu bukangurambaga bwo kubahiriza
umutekano w’ibiribwa bihabwa abanyeshuri.
Ati: "Kugeza ubu
abana barenga miliyoni enye bagaburirwa ku mashuri atandukanye hirya no hino mu
gihugu. Ubufatanye mu kubagezaho amafunguro yujuje ubuziranenge ni ingenzi
cyane kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi bige neza"
Guverineri w’Intara
y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde
Maurice yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubuziranenge ari ukuzirikana
akamaro k'amabwiriza y'ubuziranenge mu buzima bw'abantu bwa buri munsi no guha
icyubahiro inzobere zigira uruhare rukomeye mu gushyiraho ayo mabwiriza.
Guverineri Mugabowagahunde yashimiye iyi
gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, ahamagarira buri wese guteza imbere
imirire iboneye n'uburezi bufite ireme ku mwana w'Umunyarwanda aho ari hose no
guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y'ubuziranenge aba ifatizo ry'ejo hazaza,
yimakaza ubuzima buzira umuze n'uburezi bufite ireme.
Yagize ati: "Ubu
bukangurambaga dutangije uyu munsi ni ingenzi cyane mu gushyigikira gahunda
y'igihugu cyacu ya "Dusangire Lunch" igamije gufasha abana bose
kugerwaho n'amafunguro yuzuye. Akwiye kubageraho kandi yujuje ubuziranenge,
bigizwemo uruhare na buri wese muri twe."
Ku ikubitiro iyo gahunda
izatangirira mu Turere 11 tw’Igihugu, turimo Burera, Nyaruguru, Rubavu,
Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare na
Gasabo, nyuma ikomereze n’ahandi mu Gihugu.
Mu kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w'Ubuziranenge, babinyujije mu mukino bahimbye, abakinnyi bakunzwe
muri sinema nyarwanda barimo Digidigi, Mama Sava, Hatungi, n’abandi batambukije
ubutumwa ku gusigasira ubuziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri,
banakangurira buri wese kubigiramo uruhare.
Ingengo y’imari y’umwaka
w’amashuri wa 2024/2025 igaragaza ko agera kuri miliyari 94 Frw yagenewe
gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri gusa, mu gihe mu mwaka w’amashuri
ushize hakoreshejwe agera kuri miliyari 90 Frw.
Umubyeyi atanga
amafaranga 975 Frw ku gihembwe ku mwana wiga mu mashuri abanza, na 19.500 frw
ku wiga mu mashuri yisumbuye ariko wiga ataha mu mashuri ya Leta n’afatanya na
Leta ku bw’amasezerano.
Kugeza ubu inzego
z’uburezi zihamya ko imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri yazamutse
ugereranyije na mbere ndese n’umubare w’abana bava mu ishuri uragabanyuka kuko
wavuye kuri 8.5% mu 2021/22 ugera kuri 6.8% 2022/2023.
Ubukangurambaga bwa
’Dusangire Lunch’ bwatangijwe muri Kamena 2024 bukaba bugamije gushyigikira
gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri. Umunyeshuri wiga mu mashuri
abanza abarirwa ifunguro riguze 150 Frw saa sita.
MINEDUC yagennye ko
amasoko y’ibiribwa yajya atangirwa ku rwego rw’akarere hagamijwe gukemura
ikibazo cy’ibiciro wasanganga bisumbanye ku mashuri abarizwa mu gace kamwe.
Mu Rwanda habarurwa ibigo
by’amashuri bya Leta 1,556 n’ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano 2,077 na ho
amashuri yigenga arenga 1200.
Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, cyatangije ubukangurambaga bwo kubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri
Ni gahunda yatangirijwe mu turere 11 turimo na Burera, ahabereye uyu muhango
Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond yasabye abagaburira abanyeshuri ibiribwa birimo peteroli kubihagarika mu maguru mashya
Yavuze ko iyi gahunda batangije igamije kugeza amafunguro yuzuye ku banyeshuri ariko kandi yujuje n'ubuziranenge
Umukozi wa MINEDUC, Mukamugambi Theophila yatangaje ko bizeye ko uruhererekane rwo kugeza amafunguro ku ishuri ruzakorwa bifite umurongo uhamye
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko kwimakaza ubuziranenge bizatuma abanyeshuri bagira ubuzima bwiza ndetse n'abataga ishuri bakarigarukamo
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyeshuri bo bigo binyuranye bya Burera biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye
Hahembwe n'ibigo ndetse n'inganda byabaye indashyikirwa mu buziranenge
Baritegura no kujya guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba
Abakinnyi ba filime n'ikinamico bakinnye umukino ugaruka ku gusigasira ubuziranenge bw'ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri
TANGA IGITECYEREZO