Kigali

Hatangajwe igihe n'inzira Tour du Rwanda 2025 izakinirwamo, Areruya Josepfu asezerwa nk'Umwami

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/11/2024 20:52
0


Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangaje amatariki Tour du Rwanda ya 2025 izakinirwaho ndetse n'inzira izanyuramo, hanashimirwa Areruya Josepf wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku magare ariko akaba yaregukanye Tour du Rwanda ya 2017.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu itariki 29 Ugushyingo 2024, ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, FERWACY, muri gahunda yo gutegura Tour du Rwanda,  ryatangaje igihe ndetse n'uduce  Tour du Rwanda 2025 izakinirwaho.

Tour du Rwanda ni isiganwa ngarukamwaka rizaba ku nshuro ya 17 mu mwaka utaha wa 2025, rikitabirwa n’abakinnyi b’abahanga baturuka hirya no hino ku Isi. Rizaba kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025.

Muri iki gikorwa cyo gutangaza uduce ndetse n'amatariki azakinirwaho Tour du Rwanda ya 2025, hashimiwe bikomeye umunyabigwi Areruya Joseph wabaye icyogere mu gusiganwa ku magare wamaze gusezera kuri uyu mukino. 

Areruya Joseph washimiwe ibyo yakoze, ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka muri Tour du Rwanda kuko yegukanye iya 2017. 

Mu gushimira Areruya Joseph, Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Samson Ndayishimiye, yabwiye Areruya ko yabereye urugero rwiza barumuna be, amubwira ko kuba yarasezeye ku gukina amagare, atasezeye siporo anamusezeranya ko agiye kubona inshingano muri iri shyirahamwe.

Perezida wa FERWACY yagize ati: "Turagushimira ku musanzu watanze mu mukino w'amagare, nubwo wasezeye, ntabwo wasezeye Siporo muri rusange. Areruya Joseph uracyari uwacu, uracyafite ikaze muri FERWACY twamaze kugutegurira umwanya kandi tukwifurije umugisha mu byo ugiye gukomeza gukora." 


Areruya Joseph uherutse gusezera ku kunyonga igare, yashimiwe mu muhango wo gutangaza amatariki n'inzira Tour du Rwanda ya 2025 izanyuramo

Uretse kuba Tour du Rwanda 2025 izatangira ku itariki 23 Gashyantare 2025, ikarangira ku itariki 2 Werurwe 2024, inzira izanyuramo ni zirindwi arizo Rukomo-Kayonya 158km, Kigali- Musanze 113km, Musanze-Rubavu 121km, Rubavu-Karongi 97km , Rusizi-Huye143km, , Nyanza -Kigali Canal Olympia 114km, Kigali convention center 73Km.

Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).

Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Ingengabihe ya Tour Du Rwanda 2025

Agace ka Mbere ka Tour Du Rwanda kazakinwa ku cyumwetu tariki 23 Gashyantare 2025, kave Rukomo kajya Kayonza

Agace ka Kabiri kazakinwa ku wa Mbere tariki 24 Gashantare 2025, kave Kigali kajya i Musanze

Agace ka Gatatu kazava i Musanze kajya i Rubavu, kazakinwa ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025

Agace ka Kane ka Rubavu-Karongo kazakinwa ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025

Agace ka Gatanu ka Rusizi Huye kazakinwa ku wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025

Agace ka Gatandatu ka Nyanza-Kigali kazakinwa ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025

Agace ka Karindwi ari nako ka nyuma kazakinwa ku wa Gatandatu tariki ya mbere Werurwe 2025 kazakinirwa i Kigali

Amakipe azitabira Tour Du Rwanda 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND