Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)yasabye Abanyarwanda kwitwararika no kwirinda ingaruka z'ibiza bishobora guterwa n'imvura nyinshi iteganyijwe mu minsi 10 iri imbere.
Ni mu butumwa bugufi iyi Minisiteri yohereje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushingo 2024. Ubu butumwa bugira buti "Kubera imvura nyinshi iteganyijwe mu Karere kanyu mu minsi 10, murasabwa kwitwararika no kwirinda ingaruka zishobora guterwa nIbiza. Mwirinde."
Ibi bibaye mu gihe MINEMA iherutse gutangaza ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024, ibiza byatewe n’imvura nyinshi byishe abantu batanu, abandi 18 barakomereka.
MINEMA yasobanuye ko ibi biza ari imyuzure, inkangu ndetse n’inkuba byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu muri iyi minsi.
Iyi mvura yangije inzu z’abaturage, ibyumba by’amashuri, imyaka ndetse n’imihanda mu karere ka Gakenke, Gisagara, Kamonyi, Gasabo, Rutsiro, Ngororero, Rusizi na Gatsibo.
MINEMA iri gukorana byumwihariko n’uturere 17 dukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi kugira ngo bifatanye mu kurinda ubuzima bw’abaturage. Imiryango 1143 igomba kwimurwa bitewe n’uko ubutaka bw’aho ituye bushobora kuriduka.
Inzego z'ubutabazi zisaba abantu kwirinda kugama munsi y'ibiti, kureka amazi no kwirinda gukoresha telefone mu bihe by'imvura.
TANGA IGITECYEREZO