Kigali

Team Rwanda ikomeje umwiherero wo kwitegura Tour du Rwanda 2025

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/11/2024 15:37
0


Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Team Rwanda bakomeje umwiherero w’imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo uzamara amezi abiri, mu rwego rwo kwitegura Tour du Rwanda 2025.



Iri siganwa ngarukamwaka rizaba ku nshuro ya 17, ryitabirwa n’abakinnyi b’abahanga baturuka hirya no hino ku isi. Rizaba kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025.

Abakinnyi ba Team Rwanda bari gukorera imyitozo yabo ku Kigo cy’Imena cy’Umukino w’Amagare muri Afurika (Africa Rising Cycling Center) giherereye i Musanze. Imyitozo iri kwibanda ku nzira zimwe na zimwe zizakoreshwa muri Tour du Rwanda, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, David Louvet, yajyanye abakinnyi 15 azatoranyamo batanu bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2025.

Abakinnyi bahamagaye ni

Jean Claude Nzafashwanayo

Didier Munyaneza

Espoir Uhiriwe

Phocus Nshimiyimana

Aphrodis Tuyipfukamire

Fiancé Nizeyimana

Uwiduhaye

Vainqueur Masengesho

Moïse Mugisha (Benediction Club)

Eric Nkundabera

Shadrack Ufitineza

Pacifique Byusa (Les Amies Sportif)

Jean Claude Niyomugabo

Roben Ikundabayo (Nyabihu Cycling Club)

Jean de Dieu Imanizabayo (Sina Cycling Club)

Jérémie Ngendahayo (May Fly).

Ikarita y’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2025 izashyirwa ahagaragara ku wa Gatanu, igihe hazaba hamurikwa ku mugaragaro gahunda y’iri siganwa.

Iri siganwa rya Tour du Rwanda ni rimwe mu mikino y’amagare ikunzwe cyane mu Rwanda no muri Afrika, rigafasha kumenyekanisha impano nshya no kuzamura urwego rw’imyitozo y’abakinnyi b’amagare.

Team Rwanda yatangiye umwiherero wo kwitegura Tour Du Rwanda 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND