Kigali

APR FC na AS Kigali bahanganiye amateka! Uko amakipe azesurana ku munsi wa 11 wa Shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/11/2024 12:36
0


Amasaha ari kubarirwa ku ntoki z’ikiganza ngo umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru itangire ku ikubitiro Police FC iracakirana n’Amagaju.



Abanyarwanda biteze imikino ya shampiyona umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League, aho imikino izakurikiranwa cyane irimo iy'ikipe ya Rayon Sports izakina na Vision FC, ndetse n’uzahuza AS Kigali na APR FC, aho benshi bahuriza ko ariwo mukino uzaba usobanuye byinshi kuri uyu munsi wa 11.

Ikipe ya Vision FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, kuri uyu wa Gatandatu iriteguye guhangana na Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona itaratsindwa umukino n’umwe mu mikino icumi imaze gukinwa.

Nubwo Vision FC yatangiye nabi umwaka w’imikino, iri ku mwanya wa 13 n’amanota umunani gusa mu mikino icumi. Umutoza wayo Abdul Mbarushimana yabwiye itangazamakuru ko bafite icyizere cyo gukura amanota kuri Rayon Sports.

Ati“Nyuma yo gutsinda Bugesera FC, dufite icyizere cyo gukomeza umuvuduko. Rayon Sports ifite igitutu cyo gushaka gusigasira umwanya wa mbere, natwe rero tuzakora ibishoboka byose ngo tuyihagarike,”

Rayon Sports nayo ntabwo yakwitega ko izoroherwa n’umukino, dore ko ikipe ya Vision FC ifite abakinnyi bafite amazina akomeye nka Kwizera Pierro na Twizerimana Onesme, Ndekwe Felix bazwiho ubunararibonye mu marushanwa akomeye.

Ku rundi ruhande, umukino uzahuza APR FC na AS Kigali nawo ni umukino uzagarukwaho cyane. APR FC, itarabona intsinzi kuri AS Kigali muri shampiyona mu myaka itanu ishize kuko iheruka kuyitsinda ku itariki 23, Ukuboza 2018, igiye gukora ibishoboka byose ngo ihagarike ayo mateka atari meza. Gusa AS Kigali nayo ntiyorohewe kuko iri gushaka uburyo bwo kugumana umwanya wa Kabiri ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 20 nyuma y’imikino 10.

Nubwo APR FC ifite ibirarane by’imikino itatu, uko izitwara kuri uyu mukino bizagena byinshi ku ntego zayo zo kujya mu myanya myiza.

Umunsi wa 11 wa shampiyona usanze ikipe ya Rayon Sports ari iya mbere n'amanota 23, AS Kigali ni iya Kabiri n'amanota 20, Police FC ni iya gatatu n'amanota 18, Gorilla Ni iya Kane n'amanota 18, Gasogi United ni iya Gatanu n'amanota 15, naho APR FC ni iya Gatandatu n'amanota 14.

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo iri ku mwanya wa nyuma n'amanota atandatu, ikurikira Bugesera ya 15 ifite amanota umunani. andi makipe afite amanota umunai, harimo Vision FC, Musanze FC na Etincelles.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 11 wa Shampiyona


29 Ugushyingo 2024: Police FC vs Amagaju FC

30 Ugushyingo 2024:

Muhazi United vs Bugesera FC

Musanze FC vs Etincelles FC

Mukura VS vs Marine FC

Gasogi United vs Gorilla FC

Vision FC vs Rayon Sports

01 Ukuboza 2024: Rutsiro FC vs Kiyovu SC

01 Ukuboza 2024: AS Kigali vs APR FC

 

AS Kigali imaze imyaka itatu inanira APR FC ku cyumweru izagaruka mu tuntu twayo

Ikipe ya Vision FC iri kwitegura guhangana na Rayon Sports 

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND