Icyamamare mu mukino w'iteramakofi, Conor McCregor uherutse guhamwa n'icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu 2018, yavuze ko icyo yicuza ari ukuba yaraciye inyuma umugore we bamaranye igihe witwa Dee Devlin.
Imwe mu nkuru zimaze iminsi zigarukwaho mu myidagaduro y'Amerika, ni iya Conor McGregor uheruka guhamwa n'icyaha cyo gufata umugore ku ngufu. Iki cyaha yagihamijwe n'urukiko rukuru rw'umujyi wa Dublin mu gihugu cya Ireland ari naho akomoka ndetse ari naho icyaha cyabereye.
Ubwo yireguraga mu rubanza, Conor McGregor waciye ibintu mu mukino w'iteramakofi, yavuze ko atibuka neza ibyabaye hagati ye na Nikita Ni Lamhain mu 2018 mu ijoro bishimishanyijemo muri hoteli kuko yari yanyweye ibiyobyabwenge.
Yagize ati: ''Ntabwo nibuka ibyabaye neza ririya joro kuko nari nanyoye cocaine nyinshi n'inzoga, nibuka ko twarimo twishimishanya tukaryamana, ariko kumufata ku ngufu simbizi ko nabikoze. Numvaga twararyamanye tubyumvikanyeho''.
Nyuma yaho urukiko ruhamije Conor icyaha cyo gufata ku ngufu Nikita, yahise ahanishwa kumwishyura indishyi y'akababaro y'amafaranga ibihumbi 250 by'amadolari ($250K).
Mu gihe abantu bari biteze ko Conor McGregor ari busohore ubutumwa busaba imbabazi Nkita Lamhain cyangwa yisegura ku bafana be, ahubwo yatunguranye avuga ko muri ibi byose byabaye icyo yicuza ari ukuba yaraciye inyuma umugore we Dee Devlin.
Mu butumwa bwe yagize ati: ''Nakabaye kuba naravuye muri kiriya kirori nahuriyemo na Nikita, nagakwiye kuba ntarasangiye nawe ibisindisha, gusa muri ibi byose ndicuza kuba naraciye inyuma umukunzi wanjye, umugore nkunda kurusha abandi ku Isi. Byambabarije umutima kuba naramubabaje, ni amakosa yanjye ariko nizeye ko nabyo tuzabasha kubirenga''.
Akimara gusohora ubu butumwa, Conor McGregor, yasamiwe hejuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ko aticuza icyaha cyo gufata ku ngufu yakoze ahubwo akaba avuga ko yicuza guca inyuma umugore we.
Conor McGregor yahamwe n'icyaha cyo gufata ku ngufu Nikita Lahmain
Nikita Lahmain yabwiye itangazamakuru ko yishimiye umwanzuro w'urukiko
Conor utigeze agaragaza ko yicuza icyaha cyamuhamye, yavuze ko yicuza guca inyuma umugore we Dee Devlin
TANGA IGITECYEREZO