Kigali

Nasty C yagarutse i Kigali nyuma y'iminsi 13

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2024 22:51
0


Umuraperi wo mu gihugu cy'Afurika y'Epfo, Nasty C yagarutse i Kigali aho aje kwifatanya na mugenzi we Davis D mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.



Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Lemons', 'Whipped', 'All in' n'izindi, yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

Yakiriwe na Davis D, abakobwa bo muri Kigali Protocol n'abandi bari kumufasha gutegura iki gitaramo.

Nasty C yaherukaga i Kigali tariki 15 Ugushyingo 2024, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru na Davis D baganira kuri iki gitaramo "Shine Boy Fest".

Icyo gihe yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo, ndetse ahamya ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ari nabwo igitaramo kizaba 'azahacana umucyo'.

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali, aho kizaririmbamo abarimo Dany Nanone, Platini P, Alyn Sano, Lisaa, Nel Ngabo, Bushali, Bull Dogg, DJ Toxxyk, Melissa, DJ Marnaud, Ruti Joel n'abandi.

Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y’urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y’imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

Ku mwaka wa 14 y’amavuko, Nasty C yasohoye ‘Mixtape’ ye ya mbere yise ‘One Kid, A Thousand Coffins’ yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya mbere yise ‘L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)’, nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye ‘Mixtape’ ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise ‘Juice Back’.

Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020).

Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n’izindi. 


Nasty C yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakirwa n'abakobwa bo muri Kigali Protocol 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND