Kigali

Ibyihariye ku Munyarwanda Ntoyinkima washyikirijwe igihembo n’Igikomangoma William abikesha kurengera ibidukikije

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/11/2024 10:48
0


Claver Ntoyinkima uyobora ba mukerarugarugendo muri Pariki ya Nyungwe yashyikirijwe igihembo mpuzamahanga kubera kurengera ibidukikije n'Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw'u Bwongereza, William.



Mu birori byabereye i Londres mu Bwongereza kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, Claver Ntoyinkima usanzwe ayobora ba mukerarugarugendo muri Pariki ya Nyungwe watsindiye igihembo mpuzamahanga gitangwa n’ Ubwami bw’Ubwongereza, ku bufatanye na Tusk Conservation Award mu kurengera ibidukikije, yamaze kugishyikirizwa giherekejwe n'asaga miliyoni 51 Frw.

Yahembwe kubera ibikorwa yakoze mu kurengera no kumenyekanisha inyoni zo muri Pariki ya Nyungwe. Aherutse kubwira RBA ko mu gitondo abyuka yerekeza muri ishyamba kujya gufata amajwi y’inyoni, maze ayo majwi akazayifashisha ayobora ba mu kerarugendo basura iyi parike.

Iyo afata amajwi y'izo nyoni akoresha akuma gato kameze nka Antene y'igisahani, gafite utwuma dukurura amajwi ari kure, akayicomeka kuri telefoni ye. Ibi akora kandi abyigisha n’abana bakiri bato. Abatangiranye nawe muri 2009 ubu ni bo basigaye bayobora ba mu kerarugendo kandi birabatunze.

Buri wa gatanu mu masaha y’umugoraba Ntoyinkima yerekeza ku Rwunge rw'Amashuri rwa Gisakura, ahari abanyeshuri bari mu itsinda ryo kurengera ibidukikije, bahahurira n’abandi barangije kwiga bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo kugirango bereke abakiri bato ubwoko bw’ inyoni ziba muri Nyungwe, amazina yazo ndetse n’ uburyo zivuga.

Usibye ibi, Ntoyinkima yanashinze koperative ebyiri, aho avuka mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke.

Ibi Ntoyinkima yakoze byatumye ahabwa iki kigembo, avuga ko byamutunguye kuko atari azi ko hari abantu baha agaciro ibyo akora kuri uru rugero

ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe, bwavuze ko ibikorwa bya Ntoyinkima byagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha inyoni zo muri iyi Pariki ndetse no kuyibungabunga.

Igikombe Ntoyinkima yashyikirijwe giherekejwe n’ibihumbi 30 by’amapound (30,000£) ni hafi milioni 51 Frw.


Umunyarwanda Ntoyinkima Claver yashyikirijwe igihembo n'Igikomangoma cya Wales, William


Aherutse kuvuga ko gutoranwa mu bagomba guhabwa ibi bihembo byamutunguye

Ntoyinkima ushimirwa uruhare rwe mu kurengera ibidukikije yanagiranye ibiganiro n'Igikomangoma William





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND