Nubwo irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda ryahagaze, abakobwa banyuranye bagiye barinyuramo ndetse n'abaciye mu yandi marushanwa bagiye baserukira Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza ariko ugasanga ntibabasha gucyura amakamba, ibishyira urujijo mu bayakurikiranira hafi umunsi ku wundi.
Kuva mu myaka yatambutse
kugeza ubu, abakobwa b’Abanyarwanda bakomeje guserukira igihugu mu marushanwa
mpuzamahanga y’ubwiza, ariko ikibazo kiracyari cya kindi cy’uko bagerayo
bakagaragaza umuco Nyarwanda, ariko bagataha amara masa. Mu gushaka kuva mu mizi
iki kibazo no kumenya imbogamizi aba bakobwa bahurirayo na zo, InyaRwanda
yaganiriye na bamwe mu bategura aya marushanwa, akaba ari na bo babohereza.
Nsengiyumva Alphonse
uyobora Suprafamily itegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, yagarutse
ku bintu abona byuzuzanya bitsikamira abanyarwandakazi bitabira amarushanwa
mpuzamahanga y'ubwiza; birimo imyaka, ubunararibonye, ubumenyi ndetse n'umuco.
Akomoza ku cy'imyaka
yavuze ko amarushanwa mpuzamahanga menshi y'ubwiza kuri ubu asigaye areba
abakobwa bakuze biteguye kuba banagirwa ba 'Brand Ambassador, ati: "Ku
bw'amahirwe macye abacu tubohereza abenshi bari munsi y'imyaka 20 bakirangiza
amashuri yisumbuye."
Yakomeje agira ati:
"Ku rwego mpuzamahanga ntabwo ubwiza buba buhagije. Bakenera abakobwa
bafite ubwenge n'ubunararibonye ku ngingo zitandukanye."
Alphonse kandi yakomoje
ku ngingo y'ubumenyi n'umuco, ahishura ko mu butumwa bahawe n'abategura
amarushanwa mpuzamahanga ari uko Abanyarwandakazi batarashobora gusobanura no
gusubiza neza ibyo babazwa mu ruhame.
Ati: "Mu butumwa
twahawe n'abategura amarushanwa mpuzamahanga ni uko abakobwa bacu kwisobanura
mu ruhame bibagora cyangwa mu gusubiza ugasanga barasubiza babifata. Bakibaza
niba ari umuco wacu wo kutavuga cyangwa ari ubumenyi bwacu."
Ni mu gihe Paulette
Ndekwe uyobora Rwanda Global Top Model yatangarije InyaRwanda ko hari ukuri
kwihishe inyuma y'iki kibazo kandi kutavugwa.
Yagize ati:
"Byumwihariko, hari ukuri tutavuga kandi guhari. Amarushanwa yose ntabwo
aha agaciro abirabura. Hari aho rwose utsinda uri umwirabura ari ukubera
impamvu za politike. Usanga buri gihe hari impamvu runaka itumye umwirabura
agera kure mu marushanwa bitabira."
Paulette yatanze urugero
ku gihe cya 'Black Lives Matter,' igihe umwirabura yari afite agaciro gakomeye
cyane mu marushanwa mpuzamahanga, akaba ari nabwo bwa mbere umwirabura
yegukanye irushanwa rya Miss Grand International.
Ati: "Niyo mpamvu
abategura bakwiye gushishoza aho bohereza abakandida niba bazagira agaciro,
niba imbaraga zabo zizagaragara, tukamenya neza ko atari uguta umwanya. Mu gihe
irondaruhu rishobora kuba impamvu, ntaho twagera."
Yakomoje no ku kibazo cyo
kuba Abanyarwanda batagira umuco wo gushyigikirana ahubwo bafata umwanya wo
kunegura ibitagenze neza gusa.
Ati: "Abanyarwanda
bafata umwanya mu gusenya kuruta kubaka. Nk'ubu usanga ibitekerezo by'uwagiye
ari 'uyu yatsinze ate, ntaryo azazana, uri mubi, byari kurutwa hakajyayo runaka,…'
mu gihe ibindi bihugu byihuriza hamwe bagashyigikira uwoherejwe. Abanyarwanda bo
baranegura kandi gushyigikirwa bigira agaciro."
Yasobanuye ko aba bakobwa
usanga bashyigikirwa n'imiryango yabo gusa, abandi batabyitayeho cyangwa ngo
bamushyigikire ahubwo bakamuca intege.
Ati: "Amarushanwa
nayo areba inyungu zayo, baha ikamba uzarikoresha neza kandi
agashyigikirwa."
Yavuze ko gutsinda
amarushanwa mpuzamahanga birenze guhiganwa gusa, ahubwo usanga hari aho
bihurira na politike ndetse hagakenerwa n'inkunga ikomeye ndetse n'itsinda
rigari rishyigikira ndetse rikanaherekeza uwoherejwe nk'uko ahandi bigenda.
Ati: "Iyo woherejwe
n'itsinda rikomeye irushanwa ribona ko nawe ubwawe uzakoresha izina ryabo neza
na bo bakazamuka. Abakandida b'ibindi bihugu baturuka mu mashyirahamwe ategura
amarushanwa akomeye cyane kandi mu Rwanda kubona 'Organization' ikomeye
yohereza biragoye kuko n'abaturage ntibaziha agaciro.
Ibindi bihugu ayo
mashyirahamwe yohereza aba ashyigikiwe cyane, aterwa inkunga cyane ku buryo
ubona n'umukandida uri ku rwego mpuzamahanga afite itsinda ryamuherekeje
n'abaterankunga batandukanye. Hari byinshi tubura ariko buhoro buhoro bizagenda
biza."
Paulette Ndekwe
yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukosora no kwitondera kugira ngo amakamba
atahe mu Rwanda, asobanura ko atari uko Abanyarwanda baba batayakwiye kuko hari
n'abo barusha gukora neza kandi bayatwara.
Yatangaje ko mu irushanwa
akuriye riherutse no kohereza umukobwa, bo bamaze kuvumbura aho bashobora
kubonera amahirwe, ati: "Mbega uko umuntu agenda agira 'experience' agenda
ahitamo neza aho kujya tukagira agaciro."
Mu bakobwa baserukiye u Rwanda ntibabashe gutahana amakamba harimo, Nyampinga w’u Rwanda wambitswe ikamba mu 2016, Miss Mutesi Jolly, akaba ari na we wanditse amateka yo kubimburira abandi mu kwitabira irushanwa rya Miss World ya mbere u Rwanda rwari rwemerewe kwitabira mu 2016.
Mu bakobwa 24 baturutse impande n’impande ku
Isi yose batoranijwe nka ba nyampinga bakoze ibikorwa bifitiye rubanda akamaro,
Miss Mutesi Jolly nawe yisanze ku rutonde ariko ku bw’amahirwe make
ntiyabashije gukomeza ngo agire ikamba akura muri iri rushanwa ryari ryabereye
i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Miss Iradukunda Elsa Nyampinga w’u Rwanda 2017 niwe wakurikiye Mutesi Jolly mu kwitabira irushanwa
rya Miss World kuva Miss Rwanda yatangira kubaho mu 1951, gusa nawe
ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe.
Nyampinga w’u Rwanda wa
2018, Miss Iradukunda Liliane nawe yagize amahirwe yo kwitabira irushanwa rya
Miss World 2018 ryabereye mu Bushinwa. Uyu mukobwa ntiyabashije kugira ikamba
yegukana muri iri rushanwa ryegukanwe n’uwari uhagarariye Mexique icyo gihe.
Miss Nimwiza Meghan
wambwitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwana mu 2019 yiyongereye kuri bagenzi be
maze azamura Ibendera ry’u Rwanda mu Bwongereza ahagombaga kubera
irushanwa rya Miss World mu 2019.
Meghan nawe ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe muri iri rushanwa. Avuye i Londres, yahishuye ko impamvu nta mukobwa w’umunyarwanda wegukana ririya kamba ari uko abanyarwanda baba batamushyigikiye mu gutora nk’uko bikwiye.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro
yaryo ya 69, ryegukanwe na Toni-Ann Singh wari uhagarariye Jamaica.
Nyampinga w’u Rwanda wa
2021, Ingabire Grace uzwiho impano idasanzwe yo kubyina yahagarariye u Rwanda
mu irushanwa rya Miss World mu 2021 ryabaga ku nshuro yaryo ya 70
rikabera mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.
Iri rushanwa ryari ryasubitswe mu Kuboza 2021 nyuma y’uko abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus.
Muri 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo na bwo ntiryaba, bituma
Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.
Miss Ingabire yasezerewe
rugikubita, maze Umunya-Pologne Karolina Biewleska aba ariwe wegukana ikamba
rya Miss World 2021.
Mu 2018, Umunyana
Shanitah waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018, ntiyabashije kwegukana ikamba, ahubwo Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique
yeretse bagenzi be igihandure.
Iri rushanwa ryitabiriwe
n’abakobwa 48, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Umunyana Shanitah wabaye Igisonga
cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, ndetse abasha no kuza mu bakobwa
icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bagatoranywamo uhiga abandi.
Umuratwa Kate Anitha ni
we wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2021 mu gihe Umwiza Phiona ari
we wahagarariye u Rwanda muri Miss University Africa mu 2022. Aba bose
boherejwe muri aya marushanwa.
Umuratwa ntiyabashije
kwegukana ikamba na rimwe mu gihe mugenzi we, yabaye Igisonga cya kane muri
Miss University Africa ndetse akanahabwa irindi kamba rya Miss East Africa
2022.
Mu 2019 nabwo, Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda akaza kuza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda, yagiye guhagararira Igihugu mu irushwanwa rikomeye rya Zuri Africa Queen ryabereye muri Kenya ntiyabasha kwegukana ikamba.
Mutesi Jolly wabimburiye abandi mu kwitabira irushanwa rya Miss World mu 2016, ntiyabashije gutahana ikamba
Miss Elsa na we yaserukiye Igihugu muri Miss World ariko ntiyabasha kwegukana ikamba
Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace uheruka guserukira u Rwanda muri Miss World na we yatashye amara masa
Umuratwa Kate yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational ariko ntiyabasha gutana ikamba
Uwicyeza Pamela waserukiye u Rwanda muri Zuri Africa Queen
Nsengiyumva Alphonse uyobora Suprafamily itegura Supranational Rwanda, yagaragaje ko mu nzitizi aba bakobwa bagihura na zo harimo no kuba abategura amarushanwa batababonera umwanya uhagije wo kwitegura no kubabonera ibikenerwa byose
Paulette Ndekwe uyobora Rwanda Global Top Model yagaragaje irondaruhu, kudashyigikirwa n'ibibazo bya politiki mu bigitsikamira abakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga
Aba ni bo bakobwa Rwanda Global Top Model imaze kohereza
TANGA IGITECYEREZO