Umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben) yagaragaje uruhare rukomeye umugore we, Uwicyeza Pamella akomeje kugira mu muziki we nyuma y'uko bakundanye ndetse bakiyemeza kubana akaramata.
Couple ya The Ben na
Pamella, ni imwe mu zishimiwe cyane mu Rwanda kuva abantu bamenya ko aba bombi
bari mu rukundo kugeza barushinze ndetse na nyuma yaho kuko bagiye bagaragaza
kenshi ko baryohewe n'urushako.
Mu kiganiro yagiranye na
B&B, The Ben yabajijwe ibintu bitatu yakwifashisha asobanura umugore we,
maze ku rutonde ashyiraho gukunda, kwihangana no kudatinda ku bitagenze neza.
Yahishuye ko yahuye na
Pamella mu 2019 bagahurira i Nairobi muri Kenya, aho yari yasohokanye n'inshuti
ze, ariko ako kanya akimukubita amaso ngo yumvise ahindutse ndetse atangira kwibaza
niba bitaba ari agahararo.
Ati: "Ndatekereza ko
ibyiyumvo namugizeho aribwo bwa mbere byari bimbayeho kuko mu buzima duhura
n'abantu batandukanye, iyo uri umusore ubona abakobwa batandukanye ariko hari
igihe kigera ugahura n'umuntu ukavuga ngo 'ko numva mbaye ukundi kuntu!' Ndatekereza
ari cyo cyabayeho, cyane cyane ku mico kuko ni umukobwa mwiza, ariko imico ni cyo
kintu namukundiye."
Yavuze ko kurambagiza
Pamella atari ibintu byagoranye cyane kuko uko bagendaga bavugana bagendaga
basanga bahuje indagagaciro n'intego kugeza Imana yemeye ko bagera ku ntambwe
yo kuba umugabo n'umugore.
Ati: "Abagabo aho
tuva tukagera dukunda kwihigira. Ndatekereza ko kuri Pam ariho ha mbere nakunze
umuntu nkakomeza kubikurikira. [...] Narabimubwiye araseka nabanje no kugira
ngo ndamuharaye ndanabimubwira ndamubwira nti 'nizeye neza ko ntari kuguharara'
kuko naramukunze cyane ngira ubwoba bw'uko byaba ari [agahararo]."
Agaruka ku itafari
Pamella yashyize ku mwuga we w'umuziki, yakomoje ku matafari nk'abiri harimo
iryo kumufasha kwibanda cyane ku byo akora cyane ko atakiri wenyine ahubwo
kugeza ubu akora aharanira iterambere ry'umuryango we n'abazamukomokaho, ndetse no kuba Pamella
yaramubereye 'urutugu rwo kwegamira' mu gihe cyose akeneye umuntu wo kuganyira.
The Ben yakomeje agira
ati: "Ni ikintu gikomeye kuri njyewe kuko imikurire yanjye n'imibereho
yanjye, [...] nakuze ndi umuntu wirwanaho kandi nkanabikora kenshi ntashaka
kugira ngo Mama ahangayike kuko twakuze ari we tureba mu maso, twakuze ari we
ntwari. Agahinda Mama yabayemo, nakuze ndi umuntu ushaka kukamukiza kugeza uyu
munsi."
Yakomeje asobanura ko kubera gushaka kurinda umubyeyi we cyane yisanze ahura n'ibibazo ntabone umuntu ababibwira, ariko nyuma y'uko ahuye na Pamella yabonye umuntu wo kugana mu gihe cyose ababaye ndetse akabasha no kumutura agahinda ke.
Ati: "Iyo ngize
umutima ubabaje, iyo mfite agahinda, duhura na 'depression' abenshi ntabwo
babizi, duhangana n'ibintu byinshi bitandukanye, ariko iyo ufite urutugu rwo
kwegamira, bishobora kuba ari byo bintu bidafite igiciro wabishyiraho. Umugore
wanjye rero ni icyo ngicyo aricyo."
Ibi The Ben abitangaje nyuma y'igihe abwiye Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw'ubuzima bwe nyuma y'imyaka 5 bakundana, ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Yifashishije konti ye ya
Instagram, ku wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024, The Ben yabwiye umugore
we Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw’ubuzima ‘bwanjye’, kandi akomeza
gusigasira umunsi we abikoranye ‘urukundo no kumwenyura’.
The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’ yavuze ko Pamella atuma buri ‘gihe mba mushya’. Avuga ko umwaka wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura ibishya, no kugirana ibihe by’urwibutso birangajwe imbere no ‘kumvira ijwi ry’Imana’.
Yashimye Pamella ‘ku
bw’urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho’. Yungamo ati “Reka uyu mwaka
uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi. Ndagukunda.”
The Ben avuga ko ku wa 24
Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa
Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe
byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi
ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi avuga ko kuri uriya munsi, inseko n’uburyo Pamella
yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we adashobora kwibagirwa.
Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”
Mu magambo ye, The Ben yakomeje agira ati: “2019 Uko twahuye! Tariki 24
Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo
rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n’ibijojoba by’imvura bwanyibye roho. Inseko
ye n’imyitwarire itangaje byasize ishusho y’umunezero muri njye, ntari kubasha
kwirengagiza.”
Uko twahuzaga amaso,
nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri
uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella asobanura ko bwa
mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye
mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa
Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko ari ibihe
byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu muri we,
ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n’ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo
rwabo).”
Pamella anavuga ko hari
igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko ‘byatumye
mukunda kurushaho’.
Uyu mugore yumvikanisha
ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa, ariko
ko atigeze amuburira umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo
kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”
Pamella yavuze ko mu 2022
ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe ‘ntashobora kwibagirwa’. Yavuze ko
icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati “Kugeza ubu
sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda
gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza
hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze “Yego” n’ibyishimo byinshi ari nako
mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza cyo kubaho”
The Ben yasezeranye mu
mategeko na Uwicyeza Pamela ku itariki 31 Kanama ya 2022.
Ku itariki 15 Ukuboza
2023 yasabye anakwa Uwicyeza Pamela, umuhango wabereye muri Jalia Garden iri mu
karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo. Tariki 23 Ukuboza 2023 yasezeranye
imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jésus Christ,
abatumiwe bakirirwa muri Kigali Convention Centre.
The Ben yagaragaje uruhare rw'umugore we Pamella mu muziki we
TANGA IGITECYEREZO