Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, ni umwe mu bifashishijwe muri tombola y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2024(WAFCON) kizabera muri Morocco.
Ni tombora yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Ugushyingo 2025 ibera ahitwa Mohammed VI Technical Centre i Salé, mu gihugu cya Morocco.
Salima Mukansaga wafashije muri iyi tombora yarikumwe na Andile Dlamini wari mu Ikipe ya Afurika y’Epfo yatwaye iri rushanwa mu 2022 na Fatiha Laassiri wakiniye Maroc, ariko ubu akaba ari umutoza n’umwarimu w’abatoza.
Iyi tombora yarangiye mu Itsinda A harimo ikipe y'igihugu ya Morocco izaba iri mu rugo ndetse ikaba yarageze ku mukino wanyuma mu giheruka, Zambia yabaye iya gatatu mu gikombe giheruka, Sénégal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itsinda B harimo ikipe y'igihugu ya Nigeria imaze kwegukana cy'Afurika mu bagore inshuro 12, Tunisia, Algérie na Botswana. Ni mu gihe mu itsinda C harimo Afurika y’Epfo ifite igikombe giheruka, Ghana, Mali na Tanzania.
Salima Mukansaga yifashishijwe muri iyi tombora nyuma yuko mu minsi yashize aribwo yatangaje ko yasezeye ku gusifura mu kibuga hagati kuri ubu akaba ari umusifuzi wo kuri VAR.
Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2024 kizaba gikinwa ku nshuro ya 5 kizabera muri Maroc kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025.
Faitiha Laassiri nawe yifashishijwe muri tombora y'igikombe cy'Afurika
Salima Mukansaga yifashishijwe muri tombora y'igikombe cy'Afurika cy'Abagore cya 2024
Andile Dlamini nawe ari mu bazatanga umusanzu mu gikombe cy'Afurika cy'Abagore cya 2024
TANGA IGITECYEREZO